Ugutawaza no kwisukura ni bimwe mu bikorwa byiza kandi bikomeye, Imana ihanagurira umuntu ibyaha kubera gutawaza, igihe cyose umuntu yereje Imana umugambi agamije ibihembo ku Mana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Igihe umuyislamu atawaje, akoza uburanga bwe, ibyaha yarebesheje amaso ye bimanukana n’amazi, yakoza amaboko ye, ibyaha yakoresheje amaboko bimanukana n’amazi, yakoza amaguru ye ibyaha bakoze agendesheje amaguru ye bimanukana n’amazi kugeza ubwo asigara yera nta cyaha” Yakiriwe na Muslim: 244. |
Ni gute natawaza nkikuraho umwanda mutoya?
If a Muslim wants to perform wudoo’, he intends to do so for the purpose of offering the prayer but without making a verbal declaration, for the intention is a condition for all acts in Islam. The Prophet said, “Actions are but by intentions.” (Saheeh Al-Bukhaaree: 1; Saheeh Muslim: 1907) Then he starts the ablution, washing each part in a continuous manner, without long intervals and in the following sequence:


Avuga ati (BISMILAHI).

Ni byiza koza ibiganza n’amazi inshuro eshatu.

Akunyuguza mu kanwa, bisobanuye gushyira amazi mu kanwa akayazunguza mo yarangiza akayacira, ni byiza kubikora gatatu ariko iby’itegeko ni inshuro imwe.

Akanoza mu mazuru,akoresheje gushoreza amazi no kuyapfuna, ni byiza ko amazi ayageza kure usibye igihe byaba bimutera ingaruka, kandi ni byiza ko abikora gatatu ariko itegeko ni inshuro imwe.

Akoza uburanga bwe, guhera aho imisatsi itangiriye kugeza munsi y’akananwa no guhera ku gutwi kugeza k’ukundi, amatwi yo ntabwo yinjira mu koza uburanga, ni byiza koza mu maso inshuro eshatu ariko itegeko ni inshuro imwe.

Akoza amaboko ye guhera ku ntoki kugeza mu nkokora (ukabanza iburyo hanyuma ibumoso) inkokora zombie zibarirwa mu koza amaboko, ni ngombwa koza amaboko gatatu ariko itegeko ni inshuro imwe.

Agahanagura mu mutwe, atoheje intoki n’amazi agahanagura mu mutwe we ahereye mu ntangiriro z’umutwe kugeza ku mpera zawo ahenda kwegera ijosi, ni byiza ko agarura intoki ze ku ntangiriro z’umutwe nanone, ni byiza ko ibyo abikora gatatu nko ku bindi bihimba.

Agahanagura mu matwi, yinjiza intoki ze za mukubitarukoko mu matwi, ibikumwe bigahanagura ku matwi.

Akoza ibirenge bye kugeza ku tubumbankore ibyo akabikora inshuro eshatu (ukabanza iburyo hanyuma ibumoso) itegeko ni ukoza inshuro imwe gusa, ariko iyo yambaye amasogisi biremewe guhanagura ho hubahirijwe (Reba page: 77).
Umwanda mukuru no koga
Ibitera koga:
Ni ibintu iyo umuyislamu abikoze agomba koga mbere y’uko akora isengesho ndetse no gukora Twawafu, akaba abarwa mbere yo koga ko afite umwanda mukuru.
These things are as follows:
1
Gusohora intanga kucyo aricyo cyose habayeho kuryoherwa, mu gihe icyo aricyo cyose yaba ari maso cyangwa asinziriye. Amasohora: Ni amazi y’umweru atemba akomeye asohorwa no kuba umuntu agejeje ubushake n’uburyohe ku rwego rwo hejuru.
2
Gukora imibonano mpuza bitsina: Ni ukwinjiza ubwambure bw’umugabo mu bw’umugore, kabone n’iyo utarangiza ngo usohore intanga, birahagije kandi ko ugomba koga kwinjiza mo umutwe w’ubwambure gusa. Imana yaravuze iti “Nimuba mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga) mujye mwisukura (mwiyuhagira umubiri wose)” Surat Maidat: 6.
3
Gusohoka kw’amaraso y’imihango n’ibisanza:
- Imihango: Ni amaraso asanzwe asohoka mu mugore buri kwezi, akamara iminsi irindwi ishobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka bitewe n’imiterere y’umugore.
- Ibisanza: Ni amaraso asohoka mu mugore nyuma yo kubyara, akamara iminsi runaka.
Umugore uri mu mihango n’ibisanza yoroherezwa mu gihe babirimo, ntategetswe gusenga no gusiba, akaba ategetswe kwishyura igisibo ariko ntiyishyure isengesho mu gihe yasubiranye isuku, ntabwo byemewe kandi ku bagabo babo gukorana nabo imibonano mpuza bitsina muri ibyo bihe, ariko biremewe kubishimishaho bitari imibonano, ni ngombwa kuribo nyuma y’uko amaraso arangira koga.
Imana yaravuze iti “Bityo mujye mwitarura abagore mu gihe cy’imihango, ntimuzabegere (ntimuzakorane na bo imibonano) kugeza igihe imihango ihagarariye. Imihango nihagarara bakisukura, muzabonane na bo nkuko Allah yabategetse” Surat Al Baqarat: 222.

Birahagije mu koga kw’itegeko gukwiza amazi umubiri wose.
Ni gute umuyislamu yisukura yikuraho ijanaba cyangwa umwanda mukuru?
Birahagije k’umuyislamu kugira umugambi wo kwisukura maze akoza umubiri we wose n’amazi.
- Ariko kwisukura mu buryo bwuzuye, ni uko umuntu agomba gusitanji hanyuma agatawaza yarangiza agakwiza amazi umubiri we wose, ibyo nibyo bifite ibihembo byinshi, kuko bihuje n’umugenzo w’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
- Iyo umuyislamu yoze ijanaba ibyo biba bihagije singombwa ko atawaza, ariko ibyiza ni ukoga bijyanye no gutawaza nk’uko ariwo mugenzo w’intumwa Muhamadi.
Mu byiza bya Islam ni uko umuyislamu ashobora gusiga ku masogisi ye n’ibiganza bitose cyangwa agasiga inkweto ze zikwiye ikirenge cyose, mu mwanya wo koza ibirenge mugutawaza, ariko agomba kuyasigaho yayambaye amaze gutawaza, ibyo akabikora mu gihe kitarenze amasaha 24 k’umuntu utari k’urugendo n’amasaha 72 k’umuntu uri k’urugendo.
Naho mu koga ijanaba ni ngombwa ko umuntu yoza n’ibirenge bye uko byagenda kose.

Umuntu wananiwe gukoresha amazi
Umuyislamu igihe yananiwe gukoresha amazi mu gutawaza cyangwa koga kubera uburwayi cyangwa kuba yabuze amazi cyangwa amazi ahari akaba ari makeya yo kunywa gusa: biremewe ko yakora Tayamamu akoresheje umucanga kugeza igihe amazi abonekeye cyangwa se igihe abashirije kuyakoresha.
Uko Tayamamu ikorwa: Umuntu agomba gukubita mu mucanga ibiganza bye inshuro imwe, hanyuma agahanagura mu buranga bwe, yarangiza agahanagura hejuru y’ikiganza cye cy’iburyo akoresheje ikiganza cy’ibumoso akanahanagura ikiganza cye cy’ibumoso akoresheje icy’iburyo.
