- Umwanda: Ni ikintu kiba kiri k’umuntu kitagaragara, kimubuza gukora amasengesho mbere yuko yisukura ntabwo ari ikintu gifatika nka Najisi.
- Umwanda uva ku muyislamu igihe atawaje cyangwa yoze akoresheje amazi asukuye. Amazi asukuye: Ni amazi ativanzemo Najisi ngo ihindure ibara ryayo, uburyohe bwayo cyangwa impumuro yayo.
- Umwanda ugabanyijemo ibice bibiri:
-
1
Umwanda usaba umuntu gutawaza kugira ngo awikureho, uwo tuwita (Umwanda woroshye).
-
2
Umwanda usaba umuntu koga, agakwiza umubiri we wose amazi kugira ngo umuveho, uwo tuwita (Umwanda mukuru).
-
Umwanda mutoya no Gutawaza
Isuku y’umuyislamu hari igihe yononekara akaba asabwa gutawaza kugira ngo abashe gusenga, ibyo bibaho igihe kimwe mu bintu byonona isuku bikurikira kimubayeho:
1
Inkari n’amabyi, na buri kintu cyasohoka mu nzira yabyo, nk’umusuzi, Imana mu kuvuga ibyonona isuku yaravuze iti “Cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero” Surat Nisau: 43.
N’intumwa Muhamadi ku muntu uri mu isengesho agakeka ko yatakaje isuku, yaravuze ati “Ntakajye ava mu isengesho kugeza ubwo we ubwe yumvise ijwi, cyangwa umunuko (w’umusuzi)” Yakiriwe na Bukhariy: 175. Na Muslim: 361.
2
Gukora ku bwambure nta kintu gikingirije ikiganza, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ukoze ku bwambure bwe ajye atawaza” Yakiriwe na Abu Dauda: 181.
3
Kurya inyama y’ingamiya, intumwa Muhamadi baramubajije bati “Ese tujye dutawaza twariye ingamiya? Aravuga ati: Yego” Yakiriwe na Muslim: 360.
4
Gutakaza ubwenge kubera gusinzira cyangwa gusara cyangwa gusinda.
Mu bintu bishobora konona isuku harimo gutakaza ubwenge bitewe no gusinzira, gusara no gusinda.