Kwisukuraho Najisi

Kwisukuraho Najisi


  • Najisi: Ni imyanda igaragara amategeko y’idini yaciye iteka ko ari umwanda anadutegeka kuwisukura kugira ngo tubashe gukora amasengesho.
  • Inkomoko ya buri kintu ni uko cyemewe kandi gifite isuku, umwanda ukaba ari ikintu cyaje nyuma, iyo rero tugize ugushidikanya kw’isuku y’umwambaro, ariko ntitubashe kwemeza ko uriho Najisi icyo gihe tugaruka ku nkomoko ko ufite isuku.
  • N’iyo dushatse gusenga ni ngombwa ko twisukura tukikuraho Najisi haba ku mubiri, ku myambaro ndetse naho tugiye gusengera.

Ibintu bya Najisi:


1 Inkari z’umuntu n’amabyi ye.
2 Amaraso, ariko iyo ari makeya ntacyo atwaye.
3 Inkari n’amabyi ya buri nyamaswa yose yaziririjwe kuribwa (Reba page: 157).
4 Imbwa n’ingurube.
5 Inyamaswa zipfishije (ni buri nyamaswa yose yipfushije usibye izemewe kuribwa igihe zabazwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Reba page: 158). Ariko isamake yapfuye ndetse n’umurambo w’umuntu n’udusimba ibyo byo biba bifite isuku.



Kwisukuraho Najisi


Birahagije koza aho Najisi iri –ku mubiri, ku mwambaro, aho ugiye gusengera n’ahandi- ugakuraho iyo Najisi ukoresheje ikintu cyose gishoboka yaba amazi cyangwa ikindi, kuko Idini ryategetse gukuraho iyo Najisi ariko ntiryategetse koyoza inshuro runaka usibye kuri Najisi y’imbwa (inkonda zayo, inkari n’amabyi) niho idini yategetse kuhoza inshuro zirindwi imwe muri zo ugakoresha umucanga, naho izindi Najisi zisanzwe birahagije kuyikuraho gusa kandi kuba hasigaraho ibara ryayo cyangwa impumuro yayo ntacyo bitwaye, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igihe yabwiraga umwe mu basangirangendokazi mu kwiyozaho amaraso y’imihango iti “Biraguhagije kwiyozaho amaraso ariko ikizinga cyayo ntacyo kigutwaye” Yakiriwe na Abu Dauda: 365.

Mu gukuraho Najisi birahagije kuyikuraho ukoresheje icyo aricyo cyose cyayikuraho.



Uburyo bwo gusitanji no kwituma


  • Ni byiza ko iyo umuntu yinjiye mu bwiherero (WC) ko yabanza ukuguru kwe kw’ibumoso, maze akavuga ati “BISMILAHI ALLAHUMA INIY AWUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI”.
  • Yasohokamo akabanza ukuguru kw’iburyo, maze akavuga ati “GHUFURANAKA”.
  • Ni ngombwa kuri we kwituma ahiherereye atabonwa n’abantu.
  • Kirazira kuri we kwituma ahantu habangamira abantu.
  • Kirazira kandi kuri we igihe agiye kwituma mu kigunda kwituma mu mwobo kuko haba habamo bimwe mu bisimba akabibangamira cyangwa byo bikamugirira nabi.
  • Ni ngombwa kuri buri Muyislamu igihe yituma kuterekera Qiblat cyangwa ngo ayitere umugongo haba mu kigunda cyangwa mu bwiherero, ariko mu nyubako z’ubwiherero bwa kizungu ntacyo bitwaye, kubera ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere Qiblat kandi ntimukayitere umugongo mu kunyara cyangwa kwituma” Yakiriwe na Bukhariy: 386. Na Muslim: 264.
  • Uwituma agomba kwirinda ko imyambaro ye n’umubiri we bigerwaho na Najisi zitaruka akaba agomba koza aho Najisi yaguye.
  • Umuntu iyo arangije kwituma agomba kimwe mu bintu bibiri:


      • Ashobora gusukura ahavuye inkari cyangwa amabyi akoresheje amazi (Is’tinjau)

      • Cyangwa

        akahasukura gatatu akoresheje moshwari cyangwa amabuye n’ibindi bisukura umubiri bikawukuraho Najisi (Istijimar).