Amasengesho atanu y’itegeko n’ibihe byayo.

Amasengesho atanu y’itegeko n’ibihe byayo.


Imana yategetse amasengesho atanu buri munsi ku manwa na ninjoro, iswala ikaba ari inkingi y’idini ikaba n’itegeko rishimangiye, ikaba yararishyiriyeho ibihe bigaragara k’uburyo bukurikira:

Iswala ya mugitondo: Ikaba igizwe na Raka ebyiri, igihe cyayo kikaba gitangira kuva umuseke utambitse, igihe umucyo w’igitondo uba utangiye kugaragara mu kirere, kikarangira ari uko izuba rirashe.


Iswala ya Adhuhuri: Ikaba igizwe na rakaa enye, igihe cyayo kikaba gitangira izuba rivuye hagati mu kirere, kikarangira ikintu gitangiye kungana n’igicucu cyacyo.


Iswala ya Al Aswiri: Igizwe na raka enye, igihe cyayo kikaba gitangira igihe cya Adhuhuri kirangiye, ni ukuvuga igihe igicucu cy’ikintu kinganye nacyo, kikarangira izuba rirenze, kandi ni ngombwa ku muyislamu kwihutisha iswala mbere y’uko izuba rihinduka umuhondo rigiye kurenga.


Isengesho rya Magharibi: Rigizwe na Raka eshatu, igihe cyaryo kikaba gitangira izuba rirenze, kikarangira ibicu by’umutuku birangiye.


Iswala ya Al Ishau: Igizwe na Raka enye, igihe cyayo kikaba gitangira ibicu by’umutuku birenze, kikarangira mu ijoro hagati, biranashoboka kuyisenga ku maburakindi kugeza umuseke utambitse.


Birashoboka ko umuyislamu yakwifashisha ingengabihe z’amasengesho, ariko ntimutegeke kureba ko igihe cy’isengesho nyirizina cyinjiye.