1
Kwisukura wikuraho umwanda ndetse na Najisi: Nk’uko twabisobanuye (kuri page).
2
Guhisha ubwambure:
Ni ngombwa mu guhisha ubwambure kwambara umyambaro utagaragaza uko uteye bitewe n’uko ukwegereye cyangwa worohereye.
Ubwambure burimo ubwoko butatu:
Umugore: Ubwambure bw’umugore ukuze mu iswala: Ni umubiri we wose usibye uburanga bwe n’ibiganza bwe.
Umwana mutoya: Ubwambure bw’umwana mutoya ni ubwambure bwe bubiri, imbere n’inyuma.
Umugabo: Ubwambure bw’umugabo ukuze: Ni uguhera mu mayunguyungu kugeza ku mavi ye.
Imana yaravuze iti “Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye mu Musigiti gusenga” Surat Al A’araf: 31. Kandi guhisha ubwambure niryo rwego rutoya rwo kurimba.

Ni ngombwa k’umugore w’umuyislamu kwambara akikwiza umubiri we wose igihe ari mu isengesho, usibye uburanga bwe ndetse n’ibiganza bwe.
3
Kwerekera Qiblat:
Imana yaravuze iti “Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba)” Surat Al Baqarat: 149.
- Kandi Qiblat y’abayislamu ni Al Kaabat Ntagatifu yubaswe na Se w’abahanuzi Ibrahimu (Imana imuhe amahoro), intumwa zose zayikoreyeho Hija, natwe tuzi neza ko Al Kaabat ari amabuye adafite icyo amaze, ariko Imana Nyagasani yadutegetse kwerekera kuri Al Kaabat mu masengesho kugira ngo abayislamu berekere hamwe basenge Imana muri icyo kerekezo kimwe.
- Ni ngombwa k’umuyislamu kwerekera kuri Al Kaabat, mu gihe ayireba imbere ye, naho iyo iri kure ye birahagize kwerekera mu cyerekezo cyayo cya Makka, ariko kuberama ho gato ntacyo byica. Nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Hagati y’iburasira zuba n’iburengera zuba ni Qiblat” Yakiriwe na Tir’midhiy: 342.
- Umuntu aramutse atabashije kwerekera Qiblat kubera uburwayi cyangwa ikindi kintu, ntibiba itegeko kuri we, nk’uko andi mategeko ataba itegeko ku muntu udafite ubushobozi. Imana yaravuze iti “Mujye mutiny Imana uko mushoboye” Surat Taghabun: 16.
4
Gusenga igihe k’isengesho kigeze:
Gusenga igihe kigeza ni kimwe mu bintu bigomba kubanza kubaho kugira ngo isengesho ryemerwe, ntabwo isengesho rishobora kwemerwa mbere y’uko igihe kigera, kandi kirazira kurikerereza ukarisenga igihe cyarenze. Nk’uko Imana yavuze iti “Mu by’ukuri, isengesho ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe ntarengwa” Surat Nisau: 103.
Ni ngombwa kandi kwemeza ko igihe cy’isengesho kigeze hashingiwe ku bintu bikurikira:
- Ibyiza ni ugukora Iswala ku gihe cyayo cya mbere.
- Ni ngombwa gukora iswala ku gihe cyayo, kandi kirazira kuyikerereza ku mpamvu iyo ariyo yose.
- Uwo isengesho riciyeho kubera ibitotsi cyangwa kwibagirwa, uwo ategetswe kwihutira kuryishyura igihe yibukiye.

Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, iswala ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe ntarengwa”