Agaciro k’iswala n’ibyiza byayo

Agaciro k’iswala n’ibyiza byayo


Iswala ni rimwe mu masengesho y’umubiri akomeye kandi afite agaciro, rikaba ari isengesho rikubiyemo gukoresha umutima, ubwenge ndetse n’ururimi, bityo agaciro k’isengesho kakaba kagaragarira mu bintu bikurikira:


Iswala ifite urwego ruhambaye


1

Iswala ni inkingi ya kabiri mu nkingi zigize Islam, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Islam yubatse ku nkingi eshanu: Guhamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa usibye Imana imwe, ko na Muhamadi ari intumwa y’Imana, guhozaho amasengesho….” Yakiriwe na Bukhariy: 8. Na Muslim: 16.

2

Za gihamya z’idini zagaragaje itandukaniro hagati y’abayislamu n’abahakanyi ko ari uguhozaho Iswala, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ati “Mu by’ukuri, itandukaniro riri hagati y’umuntu n’ibangikanya ndetse n’ubuhakanyi ni ukureka iswala” Yakiriwe na Muslim: 82. Intumwa kandi yaravuze iti “Itandukaniro riri hagati yacu nabo (abahakanyi), ni iswala, uretse iswala aba ahakanye” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2621. Na Nasaiy: 463.

3

Allah ﷻ commands the believers to perform it under all circumstances—whether travelling or residing, in times of war and peace, and whether one is sick or in good health, according to their ability. The Qur’an says, “Strictly observe the prayers.” (Soorat Al-baqarah, 2:238). Almighty Allah describes His faithful servants as those “who consistently observe the prayers.” (Soorat Al-Mu’minoon, 23:9)


Ibyiza by’Iswala


Ku byerekeye ibyiza by’iswala hari za gihamya zituruka muri Qor’an na Hadith, muri zo:

1

Ni uko iswala ihanagura ibyaha, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze agira ati “Amasengesho atanu na Ijuma kugeza ku yindi ijuma, bihanagura ibyaha hagati yabyo, igihe cyose utakoze ibyaha bikomeye” Yakiriwe na Muslim: 233. Na Tir’midhiy: 214.

2

Iswala ni urumuri rw’umuyislamu mu buzima bwe byose, rimufasha gukora ibyiza rikanamurinda ibibi. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, iswala ibuza kugora ibiteye isoni n’ibibi byose” Surat Al Ankabut: 45. N’intumwa Muhamadi yaravuze ati “Iswala ni urumuri” Yakiriwe na Muslim: 223.

3

Iswala ni ikintu cya mbere umuntu azabarirwa ku munsi w’imperuka, iswala niziramuka zitunganye kandi zikakirwa, n’ibindi bikorwa byose bizatungana, kandi iswala nizidatungana zikangwa n’ibindi bikorwa byose bizangwa, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Icya mbere umuntu azabanza kubarurirwa ku munsi w’imperuka ni iswala niramuka itunganye n’ibindi bikorwa byose bizatungana, kandi nidatungana n’ibindi bikorwa ntibizatungana” Yakiriwe na Twabaraniy: 1859.

Imana Nyagasani yategetse kubahiriza amasengesho mu bihe byose umuntu arimo ndetse no mu bihe by’intambara n’amakuba.

ssssssssss

Iswala ni kimwe mu bihe biryoshye umwemera aba aganira na Nyagsani we

Mu Iswala, umwemera agira iraha n’umutuzo no gusabana n’Imana.

Iswala ni kimwe mu bintu cyaryoheraga intumwa Muhamadi. Nk’uko yavuze agira ati “Ibyishimo byanjye byashyizwe mu iswala” Yakiriwe na Nasaiy: 3940.

Yajyaga abwira uwamutoreraga Adhana Bilali ati “Duhe umutuzo utora adhana yewe Bilali” Yakiriwe na Abu Dauda: 4985.

Kandi intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), iyo yajyaga agira ikimubabaje, yajyaga aruhukira ku iswala” Yakiriwe na Abu Dauda: 1319.

ssssssssss



Iswala ni itegeko kuri indi?


Iswala ni itegeko kuri buri Muyislamu ufite ubwenge ugejeje igihe, utari mu mihango cyangwa mu bisanza, kuko ntabwo umugore yasenga mu gihe ari mu mihango cyangwa mu bisanza kandi igihe avuye mu mihango cyangwa ibisanza ntasabwa kwishyura iswala (Reba page).


Kandi umuntu afatwa ko yagejeje igihe iyo yujuje ibi bikurikira:


Kuba umuntu agejeje igihe ni ukuba afite imyaka 15.
Kuba atangiye kumera insya n’inzonnyo.
Kuba umuntu yaratangiye gusohora intanga yiroteye cyangwa atiroteye.
Kuba umukobwa atangiye kujya mu mihango cyangwa gutwita.