Igisobanuro cy’ijambo Iswala mu nkomoko yaryo: Ni ubusabe ikaba n’umuhuza hagati y’umuntu na Nyagasani n’umuremyi we, Iswala ikubiyemo ibisobanuro bihambaye byo kugaragira Imana no kuyihungiraho ndetse no kuyishingikiriza, umuntu ayisaba ayibwira anayisingiza, umutima wawe ugacya igihe yibuka uwo ariwe n’isi atuyeho icyo aricyo, azirikana ubuhambare bwa Nyagasani we n’impuhwe ze, anazirikana aho iyo Swala imwerekeza ko ari ukugira igihagararo mu idini ry’Imana no kwirinda amahugu n’ibibi ndetse no kwigomeka. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Iswala ibuza ibiteye isoni n’ibibi byose” Surat Al Ankabut: 45.
