Aho Iswala ikorerwa

Aho Iswala ikorerwa


Mu biranga koroha kwa Islam, ni uko iswala yemerwa aho isengewe hose.

Islam yategetse gusengera iswala mu mbaga, ibyiza kandi ni uko ryabera mu musigiti, kugira ngo umusigiti ube ahantu ho gutaramira no guhurira abayislamu, kubera kongera ubuvandimwe n’urukundo muri bo, gukorera iswala mu mbaga Islam ikaba yarabirutishije iswala y’umuntu ku giti cye ho inzego nyinshi, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Iswala y’umuntu akoreye mu mbaga, irusha iswala y’umuntu ku giti cye ho inzego makumyabiri na zirindwi” Yakiriwe na Bukhariy: 619. Na Muslim: 650. Na Ahmad: 5921.

Ariko Iswala yemerwa ikorewe aho ariho hose, ibi ni impuhwe z’Imana kuri twe. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze agira ati “Kandi nagiriwe isi yose kuba umusigiti kandi ifite isuku, bityo aho umuntu wese mu bantu banjye iswala izamugereraho ajye ahasengera” Yakiriwe na Bukhariy: 328. Na Muslim: 521.


Amategeko agenga aho iswala igomba gukorerwa


Islam yashyizeho ibigomba kubanza kuzuzwa kugira ngo usengere ahantu runaka: Ni uko ahantu hagomba kuba hafite isuku, Imana yaravuze iti “ Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure inzu yanjye kubera abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basenga)” Surat Al Baqarat: 125. Kandi isuku niyo fatizo naho Najisi ni ikintu kiza nyuma, bityo ahantu atabona umwanda jya uhafata nk’ahafite isuku.


Kandi hari ibintu runaka, bigomba kwitabwaho ku hantu hagiye gusengerwa, urugero:

1

Umuntu agomba gusengera ahantu hatabangamiye abantu, nko kuba yasengera mu nzira zinyurwamo n’abantu, n’ahantu bibujijwe guhagarara kubera kuba hateza umuvundo wabantu. Intumwa Muhamadi yavujije kubangamira abantu no kubateza ibibazo, yaravuze ati “Ntabwo byemewe ko wagirira abantu nabi cyangwa bon go bakugirire nabi” Yakiriwe na Ibun Majah: 2340. Na Ahmad: 2865.

2

Ahasengerwa ntihagomba kuba ari ahantu hashobora gutuma usenga ahuga, nko gusengera ahari ibishushanyo n’amajwi asakuza ndetse n’imiziki.

3

Aho gusengera ntihagomba kuba ari ahantu hashobora gusuzuguza isengesho nu kuritesha agaciro nk’umuntu gusengera ahantu hari abantu basinze cyangwa hari abantu batsimbaraye n’ibindi. Imana mukubuza gutuka aho abahakanyi basengera byari ukugira ngo batazatuka Imana batabizi. Imana yaravuze iti “Kandi ntimugatuke ibyo basenga bitari Allah (kubera kwihimura) bigatuma batuka Allah bitewe no kutamenya” Surat Al Aniam:108.

4

Aho gusengera ntihagomba kuba ari ahantu ubusanzwe hagenewe gukorerwa ibyaha nk’ahantu ho kubyinira n’ahantu h’imikino y’ijoro si byiza kuhakorera iswala.


> Ahantu ho gusengera



  • Ese ushobora gusengera mu musigiti hamwe n’imbaga?
    • Yego

      Ni ngombwa ku mugabo gusengera mu mbaga, kandi ni kimwe mu bikorwa bihambaye kandi gikundwa n’Imana, ariko ku bagore bo biremewe.

    • Oya

      Ese igihe udashoboye gusengera mu musigiti ese wasengera ahandi hari Najisi?

      • Yego

        Kirazira gusengera ahantu hari Najisi, n’Imana yadutegetse kwisukura kubera Iswala.

      • Oya

        Igihe aho ugiye gusengera hatari Najisi ese kuhasengera byabangamira abantu kuko wenda ari nzira yabo?

        • Yego

          Kirazira kubangamira abantu no kubabuza amahoro nubwo byaba ari ugusenga, ni byiza gutoranya ahandi hantu.

        • Oya

          Ese ahantu runaka haramutse haguhuza mu isengesho nk’amashusho n’amajwi asakuza?

          • Yego

            Ni ngombwa kwirinda gusengera ahantu hashobora guhuza usenga hagatuma atita ku isengesho rye neza.

          • Oya

            Mu byo uyu muryango wihariye ni uko Imana yawugiriye impuhwe kuba yaragize isengesho kwemerwa igihe rikorewe aho ariho hose ku isi.