Gukora Hija ni ukujya ku inzu y’Imana gukora imigenzo ya Hija, bikaba ari ibikorwa n’amagambo yakomotse ku intumwa Muhamadi, nko kwambara Ihiram, gukora Twawafu ku inzu ntagatifu inshuro zirindwi, no kugenda hagati ya Swafa na Maruwa no guhagarara ku musozi wa Arafat no gutera amabuye inkingi ziri Mina n’ibindi.
Mu gukora Hijat harimo inyungu zihambaye ku bantu, zirimo kwamamaza Tawuhidi, no kubabarirwa ibyaha guhambaye bikorerwa aba haji, no kumenyana kw’abayislamu no kwiga amategeko y’idini n’ibindi.
Igihe cyo gukora Hijat: Ibikorwa bya Hijat byibanda cyane hagati y’umunsi wa munani n’umunsi wa cumin a gatatu mu kwezi kwa Dhul Hija, ariko kwezi kwa cumi na kabiri kuri Carendari ya Kislamu.
Hijat iba itegeko kuri inde?
Kugira ngo Hijat ibe itegeko ku muntu agomba mbere na mbere kuba ari umuyislamu, urebwa n’amategeko, ufite ubushobozi.
Igisobanuro cy’ijambo kugira ubushobozi:
Ubushobozi bwo kugera ku nzu ntagatifu ya Makka mu nzira z’ukuri n’amategeko, no gukora imigenzo ya Hijat nta ngorane zihambaye ahuye nazo ku rugendo, ibyo bikaba bigendana no kuba hari umutekano we ubwe ndetse n’umutungo we, kandi agomba kuba afite ibyamufasha byose gukora Hijat nk’amafaranga yo gukemura ibibazo bye ndetse n’ayo gufasha abo ashinzwe.