1
Ni umuntu kuba afite ubushobozi bwo gukora Hijat ku giti cye, bisobanuye kuba yabasha kugera kuri iyo nzu we ubwe nta ngorane ahuye nazo, kandi akaba afite amafaranga ahagije, bityo biba ari itegeko gukora Hijat ubwe.
2
Umuntu ashobora kugira ubushobozi abuhawe n’undi, uwo aba ari umuntu udafite ubushobozi k’ubwe kubera uburwayi cyangwa izabukuru, maze akaba yabona umukorera Hijat akamuha ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo amukorere Hijat, icyo gihe uwo muntu aba ashobora gufata ubushobozi akabuha undi akamukorera Hijat.
3
Umuntu udashoboye gukora Hijat k’ubwe ndetse no k’ubwundi muntu, uwo muntu ntabwo arebwa n’itegeko rya Hijat igihe cyose adafite ubushobozi.
Urugero rw’umuntu udafite umutungo wisumbuye kubyo akeneye ndetse n’ibyo yafashisha abo ashinzwe, ndetse n’umutungo wamufasha gukora Hijat.
Kandi ntabwo ari ngombwa kuba yakusanya umutungo kugira ngo abashe gukora Hijat, ariko igihe cyose habonekeye ubushobozi icyo gihe ni itegeko kuri we gukora Hijat.
- Ese waba ufite umutungo uhagije n’ubushobozi bw’umubiri byo gukora Hijat?
-
Nibyo
Hijat ni itegeko kuri wowe ku giti cyawe.
-
Ntabwo aribyo
Ese waba ufite umutungo uhagije, ariko ntufite ubushobozi bw’umubiri bwo gukora Hijat kubera uburwayi bwawe budatenganya gukira. Cyangwa kuba ugeze muzabukuru?
-
Nibyo
Ni ngombwa kuri wowe gutanga umutungo ku muntu ugomba kugukorera Hijat.
-
Ntabwo aribyo
Niba udafite umutungo uhagije wo gukora Hijat ukaba urenga kubyo ukeneye wowe ubwawe ndetse n’abo ashinzwe, ntabwo Hijat ari itegeko kuri wowe kandi singombwa ko ukusanya umutungo wose ufite kugira ngo ujye gukora Hijat.
-
-