Hijat |
Ibyiza bya Makka n’umusigiti mutagatifu:
Umusigiti mutagatifu uherereye i Makka, mu burengerazuba bw’ikirwa cy’abarabu, uwo musigiti muri Islam ukaba ufite agaciro gakomeye muriko:
1
Muri uwo musigiti harimo Al Kaabat Ntagatifu.
Al Kaabat ni inyubako y’impande enye zingana ikaba iri mu musigiti mutagatifu wa Makka hagati.
Iyo Al Kaabat ikaba ariyo Qiblat abayislamu berekeraho mugusenga ndetse no mugukora andi masengesho Imana yategetse.
Iyo Al Kaabat yubatse na Ibrahim umukunzi w’Imana n’umuhungu we Ismail (amahoro y’Imana abe kuri bo), kubw’itegeko ry’Imana hanyuma iyo nyubako yagiye ivugururwa kenshi.
Imana yaravuze iti “Unibuke ubwo Aburahamu na Isimayili bazamuraga imisingi y’inzu (Al Ka’abat), (bagira bati) “Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje” Surat Al Baqarat: 127.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) afatanyije n’amoko ya Makka bashyize ibuye ryirabura mu mwanya waryo, mugihe bari barimo kongera kubaka Al Kaabat.
Umuryango wa Al Kaabat wanditseho zimwe muri Ayat za Qor’an.
2
Umusigiti wa Makka niwo musigiti wa mbere wubatswe ku isi.
Ubwo umusangirangendo witwaga Abu Dhari (Imana imwishimire) yabazaga intumwa Muhamadi ati “Yewe ntumwa y’Imana ni uwuhe musigiti wa mbere wubatswe ku isi? Intumwa Muhamadi aravuga ati ni Umusigiti mutagatifu wa Makka, ndamubaza nti: nyuma yawo hakurikiyeho uwuhe? Aravuga ati: Ni umusigiti wa Aq’swa (w’iyerusaremu), ndavuga nti: hagati yo kubaka iyo misigiti yombi haciyemo igihe kingana gite? Aravuga ati: Imyaka mirongo ine, hanyuma aho iswala izajya igusanga ujye uyisari kuko agaciro kari muri uwo musigiti” Yakiriwe na Bukhariy: 3186. Na Muslim: 520.
3
Gusengera mu musigiti wa Makka harimo ibihembo byinshi:
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Gusengera muri uyu musigiti wanjye (wa Madina), birusha gusarira ahandi inshuro igihumbi, usibye gusa umusigiti wa Makka, gusengera mu musigiti wa Makka birusha gusengera mu wundi utariwo inshuro ibihumbi ijana” Yakiriwe na Ibun Majah: 1406. Na Ah’mad: 14694.
4
Umusigiti wa Makka ni ubutaka bwaziririjwe n’Imana ndetse n’intumwa yayo:
Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) nategetswe gusenga Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), we wawutagatifuje kandi akaba ari na we mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)” Surat Nam’lu: 91.
Makka rero Imana yayiziririje ku biremwa byayo kumenamo amaraso, cyangwa kuba hagira umuntu uhahugurizwa, guhiga inyamaswa yaho no gutema igiti cyaho cyangwa ibyatsi byaho.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri Makka yaziririjwe n’Imana, ntabwo yaziririjwe n’abantu, bityo ntibyemewe ku muntu wemera Imana n’umunsi w’imperuka kuhamena amaraso ndetse no kuhatema igiti” Yakiriwe na Bukhariy: 104. Na Muslim: 1354.
5
Umusigiti wa Makka ni ubutaka Imana ikunda cyane ndetse n’intumwa yayo.
Umwe mu basangirangendo yaravuze ati “Nabonye intumwa Muhamadi ari hejuru y’ingamiya ye ahagaze Juzurat (umwe mu midugudu ya Makka), avuga ati “Ndahiye ku izina ry’Imana wowe (Makka) uri ubutaka bw’Imana ikunda, iyo ntaza kukwirukanwamo sinari kugusohokamo” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3925. Na Nasaiy: 4252.
6
Imana yategetse gukora Hijat ku inzu yayo ntagatifu kuri wawundi ufite ubushobozi bwo kugerayo:
Intumwa y’Imana Ibrahimu yahamagaye abantu ngo baze gukora Hijat kuri iyo nzu, maze abantu baturuka imihanda yose bayigana, kandi intumwa zose zakoreye umutambagiro ku musigiti wa Makka, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze, Imana iratubwira itegeko yategetse Ibrahimu igira ati “Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose” Surat Al Haju: 27.


Gukora Twawafu kuri Al Kaabat inshuro zirindwi ni imwe mu nkingi za Hijat na Umurat.