Kwicuza

Kwicuza


Ukwicuza: Ni ukugaruka ku Mana, buri wese uretse ibyaha yakoraga n’ubuhakanyi bwe akagaruka ku Mana mu kuru guturutse ku mutima Imana yakira ukwicuza kwe.

Umuyislamu kandi akeneye ukwicuza no gusaba imbabazi z’ibyaha muri buri byiciro by’ubuzima bwe kuko umuntu arakosa muri kamere ye, ariko uko akosheje yashyiriweho uburyo bwo gusaba imbabazi ku Mana no kuyicuza ho.


Ni ibiki bigomba kubanza kubahirizwa kugira ngo habeho ukwicuza nyako?


Mu by’ukuri, kwicuza ibyaha byose birimo n’ubuhakanyi n’ibangikanya, ni ngombwa ko biba byujuje ibintu bikurikira:

1

Kureka ibyaha burundu:

Kuko ntago kwicuza icyaha kwemerwa kandi ukigikora igihe wicuza, ariko iyo umuntu asubiye mu icyaha nyuma yo kwicuza kwemewe, ntabwo byangiza uko kwicuza yari yarakoze, ariko nyine aba akeneye ukundi kwicuza gushyashya gutyo gutyo.

2

Kubabazwa n’ibyatambutse mu gihe wari muri ibyo byaha:

Ntabwo ukwicuza kwabaho hatabayeho, kubabazwa n’ibyaha wakoraga, kandi ntabwo kubabazwa n’ibyaha wakoraga ari ukugenda ibyigamba, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kubabazwa n’ibyaha wakoze niko kwicuza” Yakiriwe na Ibun Majah: 4252.

3

Kugambirira kutazasubira mu byaha:

Ntabwo ukwicuza kwemerwa ku muntu uba agambiriye gusubira mu byaha nyuma yo kwicuza.


Uburyo bwo guhamya kugambirira ukutazasubira mu byaha


  • Agomba gusezeranya umutima we ko atazasubira mu byo yararimo na rimwe uko byagenda kose, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ibintu bitatu uwo bihuriyeho agerwaho n’uburyohe bwo kwemera” avugamo “Kuba yanga gusubira mu buhakanyi nyuma y’uko Imana ibumukijije, nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro” Yakiriwe na Bukhariy: 21. Na Muslim: 43.
  • Kujya kure y’abantu n’ahantu hakugabanyiriza ukwemera hakagutera kujya mu bibi.
  • Gusaba Imana cyane ngo iguhe gushikama ku idini ryayo kuzageza gupfa mu rurimi urwo arirwo rwose, ariko muri uru rwego hari imvugo zaje muri Qor’an na Hadith:
    • Imana yaravuze iti “Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye” Surat Al Im’ran: 8.
    • Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Yewe nyiri uguhindura imitima shikamisha umutima wanjye ku idini ryawe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2140.


Ni iki gikurikiraho nyuma yo?


Iyo umuntu yicujije akagaruka ku Mana, mu by’ukuri, Imana ibabarira ibyaha byose uko byaba bingana kose, impuhwe zayo zisaze buri kintu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi” Surat Zumara: 53.

Umuyislamu iyi amaze kwicuza ukwicuza kwemewe kandi kwa nyako asigara nta cyaha na kimwe afite, ahubwo Imana ihemba abanyakuri bicujije kandi bababajwe n’ibyaha bakoze ibihembo bihambaye: Ibibi byabo bakoze ibihinduramo ibyiza, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi” Surat Al Furuqan: 70.

Umuntu rero umeze atyo ni ngombwa kuri we kurinda uko kwicuza, akanakora ibishoboka byose ngo ntiyongere kugwa mu migozi ya Shitani ariyo ituma yagwa mu bishuko.


Uburyohe bwo kwemera


Umuntu wese ukunda cyane Imana n’intumwa yayo akanakunda bagenzi be hakurikijwe uko begereye Imana no kuba idini ryabo n’ubuyislamu bwabo butunganye, akaba yanga kuba yasubira mubyo yari arimo by’ubuhakanyi n’ibangikanya n’ubuyobe nk’uko atinya kuba yakotswa n’umuriro, icyo gihe azumva uburyohe bwo kwemera akanumva mu mutima we uburyohe bwo kuba hafi y’Imana n’umutuzo n’umunezero w’amategeko y’Imana n’inema zayo z’ubuyobozi, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Ibintu bitatu uwo bizaba biriho azumva uburyohe bwo kwemera: Kuba akunda Imana n’intumwa yayo kurusha ibindi bintu, kuba akunda umuntu nta kindi amukundira usibye kubera Imana, kuba yanga kuba yasubira mu buhakanyi nyuma yuko Imana ibumurokoyemo nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro” Yakiriwe na Bukhariy: 21. Na Muslim: 43.

Umuyislamu yumva uburyohe bwo kwemera igihe yanga kuba yasubira mu buhakanyi nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro.