Umuntu yinjira muri Islam, igihe yatuye akavuga ubuhamya bubiri, akabuvuga azi igisobanuro cyabwo, kandi abwizera koko, yemera no gushyira mu bikorwa ibyo bwerekana, ubuhamya bubiri ni:
1
Ashihadu an la ilaha ila llahu (bisobanuye ngo: ndahamya kandi nemera ko nta wundi ugomba gusengwa mu kuri, usibye Imana bityo muyisenge yonyine itagira uwo ibangikanye nawe).
2
Wa ashihadu ana Muhamadan Rasulu llahi (Bisobanuye ngo: ndahamya ko Muhamadi ari intumwa y’Imana ku bantu bose, kandi niyemeje gukurikiza amabwiriza ye nirinda ibyo yabujije, kandi ko ngomba gusenga mu buryo buhuje n’amategeko n’imigenzo bye. (Reba page: 32-37.
Umuyislamu mushya agomba koga
Mu by’ukuri, muri bya bihe bya mbere umuntu akinjira Islam ni ibihe bihambaye mu buzima bwe, ni nako kuvuga kwe kwa nyako, kuba gutumye amenya impamvu ariho muri ubu buzima, ni ngombwa rero hamwe no kuba yinjiye Islam ko agomba kwiyuhagira umubiri wose, nk’uko asukuye muri we imbere ahakura ibangikanya n’ibindi byaha, ni byiza ko anasukura inyuma muri we yoga n’amazi.
Intumwa Muhamadi yategetse umwe mu abasangirangendo –yari mu abarabu b’ibikomerezwa- igihe yashakaga kwinjira muri Islam ko abanza koga” Yakiriwe na Bayihaqiy: 837.
