Mu bintu bihambaye umuyislamu yakora kugira ngo abe ashimiye Imana inema yo kwicuza n’ubuyobozi:
1
Ni umuntu gushikama ku idini no kwihanganira ingorane ahura nazo muri iyo nzira:
Umuntu utunze umutungo ufite agaciro gakomeye ashishikazwa no kuwubungabunga ngo hatagira uwawonona cyangwa uwawiba, akanawurinda buri kintu cyawugiraho ingaruka, Islam rero niyo yayoboye bihambaye ikiremwa muntu cyose muri rusange, kandi ntabwo Islam ari ikintu kiyobora ubwenge gusa cyangwa ibintu umuntu akora igihe abishakiye, ahubwo Islam ni idini iyobora ubuzima bwe bwose ikanayobora ibikorwa bye byose, no kubera iyo mpamvu Imana yabwiye intumwa yayo iyitegeka gushikama cyane ku idini na Qor’an no kutabitezuka ho, kuko ari mu nzira igororotse, iti “Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri, uri mu nzira igororotse” Surat Zukh’ruf: 43.
Umuyislamu kandi ntagomba kugira agahinda kubera ko yahuye n’ikibazo nyuma y’uko ayoboka Islam, kuko ibyo ari umugenzo w’Imana kugerageza abantu, kuko n’abantu beza kuturuta bahuye n’ibigeragezo bikaze, barihangana kandi bashyiraho umwete, dore n’intumwa z’Imana, yatugejejeho inkuru zazo, uburyo bagezweho n’ibigeragezo binyuranye biturutse muri bene wabo ba hafi mbere y’aba kure, ariko ntibyatumye bacika intege kubera ibyababayeho mu nzira y’Imana kandi ntibigeze bahindura imyemerere yabo, ibikugeraho byose ni ibigeragezo bituruka ku Mana ngo irebe ukwemera kwawe n’icyizere ufite uko kingana bityo jya uhora witeguye ibyo bigeragezo, kandi ushikame kuri iyi dini, kandi ukomeze usabe Imana nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayisabaga cyane, mu ijambo ryayo rigira riti “Yewe uhindura imitima y’abantu, shikamisha umutima wanjye ku idini ryawe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2140.
No muri ibi bisobanuro Imana yaravuze iti “Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?” “Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma” Surat Al Ankabut: 2-3.

2
Kugerageza guhamagarira abantu kugana idini ya Islam ukoresheje ubugenge n’inyigisho nziza:
Ibyo ni imwe mu nzira zihambaye zo gushimira inema z’Imana ku muntu, nk’uko nanone ari impamvu zihambaye zo gushikama ku idini y’Imana, umuntu urokotse uburwayi buhambaye umubiri we ukongera ukaba muzima, igihe cyose yabumaranye bumumereye nabi, bwonona ibihe bye byaba ibya amnywa cyangwa iby’ijoro, hanyuma akaza kumenya umuti, uwo muntu aba uwa mbere kuwamamaza cyane cyane mu bantu be ba hafi mu muryango ndetse no mu bantu akunda. Nk’uko turi bubisobanure nyuma: