Ibiribwa byo mu mazi

Ibiribwa byo mu mazi


Ikigamijwe mu biribwa byo mu mazi, ni ibidashobora kubaho bitari mu mazi.

Iyo tuvuga amazi tuba tugamije kuvuga amazi menshi hakinjiramo ibiyaga n’imigezi n’andi mazi menshi.

Ibyo biribwa byose byo mu mazi byaba inyamaswa cyangwa ibimera byarobwe cyangwa byasanzwe ahantu byapfuye, ibyo kubirya biremewe igihe cyose bidafite ingaruka mbi ku buzima.

Imana yaravuze iti “Muziruriwe kurya umuhigo wo mu mazi n’ibiribwa byaho” Surat Maidat: 96.

Guhiga bisobanuye ikintu gifatwa ari kizima, naho ibiribwa n’ibyo uruzi ruzana byapfuye.