Gukoresha ibiyobyabwenge – byaba bikomoka mu bimera cyangwa ibikorerwa mu nganda, byaba bikoreshwa mu buryo bwo gushoreza cyangwa kumira cyangwa se biterwa mu rushinge – ibyo byose ni icyaha gikomeye, kuko hamwe no kuba bipfuka ubwenge binonona ibice by’imyororokere y’umuntu bikanatera ubifata indwara zitandukanye, hari n’igihe byamutera gutakaza ubuzima bwe, Imana Nyagasani ni Umunyempuhwe ku biremwa byayo yaravuze iti “Muramenye ntimuziyice, mu by’ukuri Imana ni inyempuhwe kuri mwe” Surat Nisau: 29.
