Inzonga na Al Kohol ni buri kintu cyose cyagota ubwenge cyangwa cyakwivanga nabwo kikabuganza kikanabugiraho ingaruka, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Buri gisindisha cyose ni inzoga, kandi buri nzoga yose yaraziririjwe” Yakiriwe na Muslim: 2003. Byaba ibyakozwe mu mbuto nk’ibizazibu, itende, imitini. Cyangwa ibinyampeke nk’ingano, ibigori, umuceri. Cyangwa ibyakorwa mu biryohera nk’ubuki, buri kintu cyose cyagota ubwenge kiba ari inzoga kandi cyaraziririjwe izina ryose cyahabwa n’ishusho iyo ariyo yose cyaba gifite, kabone n’ubwo cyaba cyomekwa ku mutobe usanzwe wa kamere cyangwa ibindi biryohera naza Shocolat.

Islam yabungabunze ubwenge iburinda icyabuhungabanya cyose n’icyabugirira nabi.
Kurinda ubwenge
Iyi dini yaje gushimangira inyungu z’abantu ku isi no ku mperuka, ibiri ku isonga ni ukubungabunga ibintu bitanu bya ngombwa: Idini, ubuzima, ubwenge, umutungo n’umuryango.
Kugira ubwenge niyo ntandaro yo kurebwa n’amategeko, akaba ari nayo mpamvu yo kugira agaciro no kuba indobanure Imana yakoreye umuntu, kubungabunga ubwenge rero ni itegeko no kuburinda buri kintu cyose cyabuhungabanya.
Itegeko ry’inzoga
Inzonga ni kimwe mu byaha bikomeye kandi ukuziririzwa kwayo no gushimangira ibibi byayo byaje muri Qor’an na Hadith:
- Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke” Surat Al Baqarat: 90. Imana yagaragaje muri iyi ayat ko inzoga ari Najis kandi ko iri mu bikorwa bya Shitani inadutegeka kuyirinda niba dushaka kurokoka no gukiranuka.
- Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri gisindisha cyaraziririjwe, n’uzanywa inzoga hano ku isi agapfa akiyinywa, uwo ntazigera ayinywa mu ijuru” Yakiriwe na Muslim: 2003.
- Intumwa Muhamadi mu rwego rwo kugaragaza ko kunywa inzoga binyuranyije no kwemera binayigabanya yaravuze iti “Ntabwo unywa inzoga igihe ayinywa aba ari umwemera” Yakiriwe na Bukhariy: 5256. Na Muslim: 57.
- Islam yageneye ibihano umuntu unywa inzoga, kandi ko agaciro ke gatakara n’ubunyangamugayo bwe bukagwa.
- Islam kandi yasezeranyije uzarengera mu nzoga n’ibisa nayo kugeza apfuye aticujije ibihano bibabaza, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, Imana ifite isezerano ku muntu unywa ibisindisha ko izamunywesha imyanda yose y’abantu bo mu muriro” Yakiriwe na Muslim: 2002.
- Na buri wese ugira ubufatanye mu kunywa inzoga bwa hafi cyangwa bwa kure nawe yinjira muri iryo sezerano ry’ibihano ryavuzwe haruguru, intumwa Muhamadi “Yavumye kubyerekeye inzoga abantu icumi: Uyenga, uyengerwa, uyinywa, uyikorera, n’uyikorererwa, uyisengerera abandi, uyigurisha, urya umutungo uyikomoka mo, uyigura n’uyigurirwa” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1295.