Amahugu no gutwara umutungo w’abandi mu buryo butemewe

Amahugu no gutwara umutungo w’abandi mu buryo butemewe


Amahugu ni kimwe mu bikorwa bibi Islam yaburiye abantu kucyirinda, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Amahugu ku munsi w’imperuka azaba umwijima” Yakiriwe na Bukhariy: 2315. Na Muslim: 2579.

No gufata umutungo w’abantu bidaciye mu kuri nubwo waba mukeye, ibyo ni kimwe mu byaha bihambaye n’ubukozi bw’ibibi, Imana yasezeranyije uzabikora ibihano bihambaye ku mperuka, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Uzahuguza ubutaka bungana n’intambwe y’ikiganza, azabuhondwa ku mutwe kugera mu isi zirindwi ku munsi w’imperuka” Yakiriwe na Muslim: 1610.


Zimwe mu ngero z’amahugu mu mikoranire


1

Gukoresha agahato: Ntibyemewe gushyiraho umuntu agahato mu mikoranire m’uburyo ubwo aribwo bwose, kuko nta masezerano yemewe igihe atarimo ubwumvikane, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha yavuze igira iti “Mu by’ukuri, ubucuruzi bugomba kuba mu bw’umvikane” Yakiriwe na Ibun Majah: 2185.

Kurya umutungo w’abandi mu buryo butemewe n’ubwo waba ari mukeye, ni icyaha gihambaye n’ubugizi bwa nabi.

2

Kurimanganya no kubeshya abantu: Kugirango ubone uko urya umutungo w’abantu mu mahugu, ni kimwe mu byaha bihambaye, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Umuntu uturimanganya uwo ntabwo ari muri twe” Yakiriwe na Muslim: 101. Impamvu y’iyi Hadith ni uko intumwa Muhamadi yagiye mu isoko maze ahona umuntu ucuruje ibiribwa, maze yinjizamo ukuboko azamura ibyamaze kwangirika, maze abwira uwo mucuruzi ati: Ibi ni ibiki yewe wa mucuruzi we? Aravuga ati: Ni imvura yabyangije yewe ntumwa y’Imana, intumwa Muhamadi aramubwira ati “Kuki utabishyize hejuru y’ibindi, abantu bakabibona? Hanyuma aramubwira ati: “Umuntu uturimanganya uwo ntabwo ari muri twe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1315.

3

Kugoronzora amategeko: Kugirango ubashe kurya imitungo y’abantu mu buryo bw’amahugu, kubera ko abantu bamwe bashobora kugira ubucakura bwinshi bwatuma babasha kurya umutungo w’abandi, binyuze mu mategeko n’inkiko, ariko mu by’ukuri  urubanza rw’umucamanza, ntirushobora kugira ikitari ukuri kuba ukuri, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Mu by’ukuri, njyewe ndi umuntu, hari igihe mwaza kumburanira, maze umwe muri mwe akaba yabasha gusobanura kurusha undi, nkaba naca urubanza nkurikije ibyo numva, bityo uwo nzaha icyo aricyo cyose mu kuri kwa mugenzi we, ntazacyakire kuko nzaba muhaye igice cy’umuriro” Yakiriwe na Bukhariy: 6748. Na Muslim: 1713.

4

Ruswa: Ni umuntu kwishura undi amafaranga cyangwa akagira icyo amukorera kugira ngo abashe kubona ukuri kutari ukwe, ibi bikaba ari bumwe m’uburyo bw’amahugu bubi cyane, bikaba ari n’icyaha gikomeye, intumwa Muhamadi yavumye urya ruswa n’uyakira” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1337.

Ntabwo ruswa yamamara mu bantu cyangwa mu gihugu usibye ko yonona gahunda yacyo, ikagishengabaza iterambere ryacyo rigahagarara.

Intumwa Muhamadi yavumye umuntu utanga ruswa n’uyihabwa.


Ni irihe tegeko ry’umuntu winjira muri Islam ariko akaba yarigeze gufata umutungo utari uwe mu gihe yari mu buhakanyi?


Umuntu ubaye umuyislamu afite umutungo uziririjwe yafashe ahuguje abantu, ababoneye mu bujura, cyangwa ubwambuzi n’ibindi nka byo, ni ngombwa ko awusubiza bene wo igihe abazi kandi ashoboye kuwubashyikiriza nta ngorane.

Kuko ibyo nubwo byabaye mbere y’uko aba umuyislamu, ariko umutungo wafashwe mu buryo bw’amahugu n’ubugizi bwa nabi uracyari mu maboko ye, bikaba bisaba ko agarura wa mutungo igihe abishoboye, kubera ijambo ry’Imana rigira riti “Mu by’ukuri, Imana ibategeka gushyitsa indagizo kuri benezo” Surat Nisau: 58.

Ariko umuntu nyuma yo kugerageza gushakisha benewo aramutse atabashije kubamenya, ashobora kuwikiza awukoresha mu bintu byiza.