Urusimbi na Akamari

Urusimbi na Akamari


Ese Urusimbi n’akamari ni iki?


Akamari: gakorwa mu marushanwa no mu mikino abakinana babanza gusezerana ko utsinda ahabwa amafaranga, bityo buri wese agashyiramo imbaraga kugirango abone amafaranga kuri mugenzi we.


Itegeko ry’akamari


Akamari ni ikizira kaziririjwe bikomeye muri Qor’an na Hadith, urugero:

1

Imana yagize icyaha cy’urusimbi n’ingaruka zarwo ko zihambaye kuruta inyungu zarwo, Imana yaravuze iti “Barakubaza (yewe Muhamadi) kubyerekeye inzoga n’urusimbi, babwire uti: muri ibyo byombi harimo ibibi bikomeye ndetse n’inyungu ku bantu, ariko ibibi byabyo biruta ibyiza byabyo” Surat Al Baqarat: 219.

2

Imana yavuze kubyerekeye urusimbi n’akamari ko ari Najisi zitabonwa n’amaso, kubera ingaruka zarwo mbi ku umuntu ku giti cye no ku bayislamu bose muri rusange, Imana itegeka kubyirinda, Imana inagaragaza ko arirwo mpamvu y’ubushyamirane n’inzangano, rukaba n’impamvu yo kureka isengesho no gusingiza Imana, Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke” “Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, kubatesha kwibuka Allah ndetse no gusenga. Nonese ubwo ntimukwiye kubireka?” Surat Al Maidat: 90-91.

Gukina arusimbi n’akamari bitera nyirabyo kunywa inzoga.


Ingaruka mbi z’urusimbi n’akamari ku muntu ku giti cye no ku bantu bose muri rusange


Ingaruka mbi z’urusimbi n’akamari ni nyinshi kandi zirahambaye ku muntu ku giti cye no kubantu bose muri rusange, muri zo twavuga:

1

Urusimbi n’akamari, ruteza ubugome n’ubugizi bwa nabi mu bantu, kuko abakina urusimbi ubusanzwe baba aria bantu b’inshuti, iyo rero umwe atsinze undi, akamutwarira umutungo nta gushidikanya ko hagati yabo haba imijinya n’inzika abantu bagahamana inzika n’inzangano hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwatsinze agirirwe nabi kubera igihombo yabateje, kandi ibyo birahari kandi biragaragara abantu bose barabibona, binashimangira ijambo ry’Imana rigira riti “Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi” ikindi ni uko bituma abantu bareka iswala no gusingiza Imana, nk’uko Imana ivuga ko impamvu zitera Shitani gutakira abantu akamari n’urusimbi mu bantu “Ikanabatesha kwibuka Allah ndetse no gusenga”

2

Akamari gatuma amafaranga ayoyoka, kakaba no konona umutungo, kakanateza abagakina igihombo kinshi.

3

Ukina akamari n’urusimbi agerwaho no kunywa inzoga kuko iyo atsinze arushaho kugira itama ryo gukina urusimbi, bikanamushyira mu kwigwizaho umutungo uziririjwe, iyo umuntu atsinzwe mu rusimbi kandi akomeza kurukina kugira ngo yigaruze, kandi ibyo byose bimubuza gukora akazi bigatuma sosiyete yose isenyuka.


Amoko y’urusimbi


Amoko y’urusimbi ni menshi kuva kera ndetse n’ubungubu, amwe mu moko y’ubu:

1

Buri mukino utegeka uwatsinzwe guga igihembo uwatsinze, urugero abantu kuba bakina umukino w’amakarata, buri wese agatega amafaranga runaka, maze utsinze agatwara imitungo yose.

2

Gutega ko ikipe runaka iributsinde cyangwa umukonnyi runaka, bagatega amafaranga runaka, buri wese agategera ko ikipe ye iri butsinde cyangwa umukinnyi we, hanyuma ekipe ye yatsinda agatwara zantegano, naho ekipe ye yatsindwa agahomba amafaranga yose yari yateze.

3

Umukino w’amahirwe, urugero ni ukuba umuntu yagura Carte y’idolari kugira ngo abashe kwinjira mu irushanwa ryo kuba yatsindira idolari igihumbi.

4

Imikino yose y’urusimbi yaba iyamashanyarazi, electronic cyangwa ikinirwa kuri internet, aho ukina aba yiteguye kimwe mu bintu bibiri: Kuba yatsindira amafaranga cyangwa agahomba.

Imikino yose y’urusimbi urusanzwe cyangwa urwa electronic, cyangwa ukundi rwaba rumeze kose rwaraziririjwe kandi ni kimwe mu byaha bikomeye.