Kugurisha ibidasobanutse

Kugurisha ibidasobanutse


Ikigamijwe mu kugurisha ibidasobanutse, ni amasezerano arimo ibintu bidasobanutse, ashobora kuzateza impaka hagati y’impande zombi cyangwa hakabamo umwe guhuguza undi.


Ubucuruzi nk’ubwo Islam yarabuziririje hagamijwe gukumira impamvu zateza amakimbirane n’amahugu, bwaraziririjwe nubwo abantu baba babwemeranyijeho, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabujije kugurisha ibidasobanutse” Yakiriwe na Muslim: 1513.


Ingero zo kugurisha ibidasobanutse cyangwa ibitazwi


1

Kugurisha imbuto zikiri ku biti, zitari zera ngo zigere igihe cy’isarura, intumwa Muhamadi yarabibujije, kuko zishobora kononekara mbere y’uko zera.

2

Umuntu kuba yariha amafaranga agura isanduku atazi ibiyirimo, kuko hashobora kubamo ibintu bifite akamaro cyangwa ibidafite akamaro. Urugero rw’ibyo: Ni umuntu kugurisha ibyo adatunze ndetse atanashobora gushyikiriza uwo abigurishije.


Ni ryari kugurisha ibidasobanutse bigira ingaruka?


Kugurisha ibidasobanutse ntabyagira ingaruka mu kuziririza amasezerano yabyo, usibye igihe ari byinshi kandi bikaba ariyo shingiro ry’amasezerano atari umugereka.

Biremewe rero ku muyislamu kuba yagura inzu n’ubwo yaba atazi ibyayubatse, n’amarange ayisize, kuko ibidasobanutse birimo ni bitoya, ikindi ni uko biri mu mugereka w’amasezerano ataribyo shingiro ryayo.