Igisibo cy’umugereka

Igisibo cy’umugereka


Imana yategetse igisibo ukwezi kumwe gusa mu mwaka, ariko yakundishije abantu gusiba indi minsi k’umuntu wumva afite ubushobozi bwo gusiba, ibyo akabikora agamije kongera ibihembo, ibyo bisibo ni ibi:

1

Umunsi wa Ashurau n’umunsi uwubanziriza n’umunsi uwukurikira, Umunsi wa Ashurau ni umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Muharamu, ukwezi kwa mbere kwa Kislamu, uwo munsi ukaba ariwo Imana yarokoyeho intumwa y’Imana Mussa kuri Farawo maze Imana yoreka mu Nyanja Farawo n’abantu be, umuyislamu akaba agomba kuwusiba kubera gushimira Imana kuba yararokoye Mussa, no gukurikiza intumwa yacu Muhamadi igihe yawusibaga yaravuze iti “Mujye musiba umunsi mbere ya Ashurau cyangwa musibe umunsi umwe nyuma yawo” Yakiriwe na Ahmad: 2154. Ubwo intumwa Muhamadi yabazwaga kubyerekeye gusiba uwo munsi yaravuze ati “Bihanagura ibyaha by’umwaka ushize” Yakiriwe na Muslim: 1162.

2

Gusiba umunsi wa Arafat, ukaba ari umunsi wa cyenda mu kwezi kwa Dhul Hija, ukwezi kwa cumin a kabiri kwa Kislamu, kuri uyu munsi abahaji bateranira ku musozi wa Arafat basaba Imana bayicishijeho bugufi, uwo munsi ukaba ariwo munsi mwiza mu minsi y’umwaka, ni byiza rero ku bantu batagiye Makka gukora Hija kuwusiba, intumwa Muhamadi yabajijwe kubyerekeye gusiba umunsi wa Arafat aravuga ati “Bihanagura ibyaha by’umwaka ushize n’uwo nguwo” Yakiriwe na Muslim: 1162.

3

Gusiba iminsi itandatu y’ukwezi kwa Shawali, shawali ni ukwezi kwa cumi,intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzasiba ukwezi kwa Ramadhani hanyuma agakurikizaho iminsi itandatu ya Shawali, uwo aba ameze nk’uwasibye umwaka wose” Yakiriwe na Muslim: 1164.