Imana yasoneye abantu b’ubwoko butandukanye ibemerera kurya ku manywa y’ukwezi kwa Ramadhani ari ukuborohereza ndetse n’impuhwe, abo ni aba:
1Umurwayi uterwa ingorane no gusiba, uwo yemerewe kurya akazishyura nyuma ya Ramadhani. |
2Utagishoboye gusiba kubera izabukuru cyangwa uburwayi budateze gukira, biremewe kuri bo kurya hanyuma kuri buri munsi bariye bakagaburira umukene umwe, bamuha ibingana n’ikiro ni nusu y’ibiribwa. |
3Umuntu uri ku rugendo igihe arurimo n’igihe agize aho ashyikira by’igihe kitageze ku minsi ine, uwo yemerewe kurya akazishyura iminsi atasibye nyuma ya Ramadhani. Imana yaravuze iti “N’uzaba arwaye cyangwa ari ku rugendo (azarye) hanyuma azishyure mu yindi minsi (nyuma ya Ramadhani), Imana irabashakira ibiboroheye ntabwo ishaka ibibaremereye” Surat Al Baqarat: 185. |

4Umugore uri mu mihango cyangwa mu bisanza, kirazira kuri bo gusiba, nta nubwo igisibo cyabo cyemerwa bakaba bagomba kwishyura nyuma ya Ramadhani (Reba page: 76). |
5Umugore utwite n’uwonsa, igihe batinya gusiba kubera ingaruka zababaho bo ubwabo cyangwa zaba ku bana babo, abo barishyura bakazishyura iyo minsi. |
Ni irihe tegeko ry’umuntu uriye mu kwezi kwa Ramadhani?
Buri muntu wese uriye nta mpamvu yemewe n’amategeko, uwo agomba kwicuza ku Mana kubera ko aba akoze icyaha gikomeye no kuba yigometse ku mategeko y’umuremyi we Nyagasani akaba anagomba kwishyura uwo munsi gusa, usibye gusa uwakwangiza igisibo cye akoze imibonano mpuza bitsina, uwo nawe yishyura uwo munsi, ariko akaba anagomba gutanga icyiru cy’icyo cyaha, akarekura umucakara, agura uwo mucakara w’umuyislamu yarangiza akamuha ubwigenge, Islam kandi ishimangira kubohora umuntu akava mu bucakara muri buri gihe, iyo nta mucakara uhari nk’uko bimeze ubu, uwo muntu agomba gusiba amezi abiri akurikirana, iyo atabishoboye agaburira abakene mirongo itandatu.