Ni ibintu umuntu wasibye agomba kwirinda kuko byakonona igisibo, aribyo ibi:
1
Kurya no kunywa. Imana yaravuze iti “Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya urudodo rw’umweru (amanywa) n’urudodo rw’umukara (ijoro) igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza ijoro ryinjiye” Surat Al Baqarat: 187.
Umuntu iyo ariye cyangwa akanywa yibagiwe, igisibo cye kiremerwa kandi nta cyaha abona, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Uzibagirwa asibye akarya cyangwa akanywa, uwo ajye yuzuza igisibo cye kuko Imana ariyo iba yamugaburiye yanamuhaye icyo kunywa” Yakiriwe na Bukhariy: 1831. Na Muslim: 1155.
2
Gukora ibyajya mu mwanya wo kurya no kunywa n’ibisa nkabyo:
- Kuba waterwa urushinge rwa seromo rukagera mu mubiri, urwo rushinge rusimbura ibiribwa n’ibinyobwa itegeko ryarwo rero rikaba ariryo tegeko ry’ibiribwa n’ibinyobwa.
- Kongerera umurwayi amaraso, kuko kongera amaraso ariyo ntego iba igamijwe mu kurya no kunywa.
- Kunywa itabi mu moko yaryo yose ibyi bituma umuntu asiburuka, kuko itabi rishyira mu mubiri isumu biciye mu nzira yo guhumeka.
3
Gukora imibonano mpuza bitsina, hinjizwa igitsina cy’umugabo mu bwambure bw’umugore, umugabo yasohora intanga cyangwa atazisohora.
4
Gusohora intanga kubushake, bitewe no gukora imibonano cyangwa kwikinisha, n’ibindi nkabyo.
Naho kwirotera bikunze kubaho ninjoro umuntu aryamye ibyo ntibyangiza igisibo.
Biremewe ko umugabo yasoma umugore we igihe ashobora kwifata ntagere kubyamwangiriza igisibo.
5
Kuruka ubishaka, naho umuntu aramutse arutse bimugwiririye atabigambiriye nta kibazo kuri we, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Uzatungurwa no kuruka yari asibye, uwo ntagomba kwishyura uwo munsi, ariko uwirukishije abishaka ajye yishyura uwo munsi” Yakiriwe na Tir’midhiy: 720. Na Abu Dauda: 2380.
6
Gusohokwamo n’amaraso y’imihango ndetse n’ibisanza, igihe cyose habonetse amaraso y’imihango cyangwa ibisanza nubwo ibyo byaba izuba rigiye kurenga icyo gihe igisibo cy’umugore kiba cyangiritse. Cyangwa yari mu mihango ikarangira ku gica munsi icyo gihe ntiyasiba, cyangwa kuba yari mu mihango ikarangira nyuma y’uko umuseke utambika, igisibo cye nticyakwemerwa, uwo munsi aba agomba kuzawishyura, kubera ijambo ry’intumwa Muhamadi yavuze agira ati “Ese ubu umugore iyo agiye mu mihango ntareka gusenga no gusiba” Yakiriwe na Bukhariy: 1850.
Naho amaraso ava mu mugore kubera uburwayi, atari imihango isanzwe aza mu minsi mbarwa mu kwezi, n’amaraso atari ibisanza asohoka nyuma yo kubyara ayo maraso ntabwo abuza gusiba.