Ibyiza byo gusiba

Ibyiza byo gusiba


Igisibo gifite ibyiza byinshi byaje muri Islam, muri byo twavuga:

1

Kuba usibye ukwezi kwa Ramadhani afite ukwemera Imana kandi akabikora kubera kubahiriza amategeko yayo no guhamya inkuru zaje zigaragaza ibyiza byo gusiba ibyo kandi akabikora yiringira ibihembo ku Mana, azababarirwa ibyaha yakoze mbere. Nk’uko intumwa Muhamadi yavuze agira ati “Uzasiba ukwezi kwa Ramadhani, afite ukwemera aniringira ibihembo ku Mana, ababarirwa ibyaha yakoze mbere” Yakiriwe na Bukhariy: 1910. Na Muslim: 760.

2

Kuba uwasibye azishimira ibihembo azahabwa igihe azahura na Nyagasani we kubera ugusiba kwe, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uwasibye agira ibyishimo bibiri, ibyishimo igihe agiye gusiburuka, n’ibyishimo igihe azahura na Nyagasani we” Yakiriwe na Bukhariy: 1805. Na Muslim: 1151.

3

Kuba mu ijuru harimo umuryango witwa Rayanu nta wundi uzawinjiriramo usibye abasibye gusa, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Mu by’ukuri, mu ijuru harimo umuryango witwa Rayanu, uzunjirirwamo n’abasibye gusa ku munsi w’imperuka, nta wundi muntu uzawinjiririmo, bazavuga bati: Bari hehe abajyaga basiba? Maze bahaguruke nta wundi utaribo uzawinjiriramo, nibamara kwinjira uzafungwa nta wundi uzawinjiriramo” Yakiriwe na Bukhariy: 1797. Na Muslim: 1152.

4

Kuba Imana yariyitiriye ibihembo by’igisibo, umuntu rero uzahembwa na Allah, umunyabuntu, utanga bihamabye n’umunyempuhwe uwo niyishimire ibyo Imana yamuteganyirije. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Buri gikorwa cyose umuntu akora kiba ari icye, usibye igisibo, kuko cyo mu by’ukuri, ari icyanjye kandi ni nanjye uzagitangira ibihembo” Yakiriwe na Bukhariy: 1805. Na Muslim: 1151.

Ukwezi kwa Ramadhani ni ukwezi kwa cyenda mu mezi agendera kuri gahunda y’ukwezi kuri Carendari ya Kislamu.