Imana yategetse gusiba kubera impamvu nyinshi zaba iz’idini ndetse n’izo ku isi, muri zo:
1
Gusiba bishimangira ugutinya Imana Nyagasani:
Kubera ko gusiba ari isengesho umuntu akora kugira ngo rimwegereze ku Mana Nyagasani akarikora areka ibyo yakundaga anacubya ugushaka kwe, agahambira umutima we ku gutinya Imana, no gucungana n’imbibi zayo ayo ari hose na buri gihe cyose haba ku mugaragaro no mu ibanga.
2
Kwitoza kureka ibyaha n’amakosa yose:
Iyo uwasibye yirinze ibyari byemewe kuri we kubera gukurikiza amategeko y’Imana, icyo gihe aba anashobora gucubya ugushaka kwe mu byaha n’andi makosa, akirinda kurengera imbibi z’Imana akora ibibujijwe. Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Utazareka kuvuga ibinyoma no kubikoresha, Imana ntikeneye kuba we yareka ibiribwa bye n’ibinyobwa bye” Yakiriwe na Bukhariy: 1804. Bisobanuye ko utaretse ibinyoma haba mu mvugo no mu ngiro, uwo ntabwo ashobora kugera ku gikambiriwe mu gisibo.
3
Gusiba bituma umuntu abasha kwibuka abakene n’abatindi bityo akaba yabafasha:
Kuko mu gisibo harimo kugerwaho n’umubabaro w’ubukene n’inzara, bityo bigatuma ushobora kwibuka abakene bahora muri uwo mubabaro ibihe byose, bigatuma umuntu yibuka ibyo abavandimwe be b’abakene bahura nabyo yaba inzana ndetse n’inyota, bigatuma agerageza kubafasha.

Umuntu wasibye abona ibyishimo bibiri: Ibyishimo igihe asiburutse, n’ibyishimo azagira igihe azaba ahuye na Nyagasani we.