Gusiba ukwezi kwa Ramadhani

Gusiba ukwezi kwa Ramadhani

Igisobanuro cyo gusiba


Igisobanuro cyo gusiba muri Islam: Ni ukugandukira Imana wigomwa kurya no kunwa no gukora imibonano mpuza bitsina no kureka ibijya mu mubiri byose kuva umuseke utambitse –aricyogihe cya Adhana ya Al Fajir- kugeza izuba rirenze – aricyo gihe cya Adhana ya Magharib-.


Ibyiza by’ukwezi kwa Ramadhani


Ukwezi kwa Ramadhani ni ukwezi kwa cyenda mu mezi agendera kuri gahunda y’ukwezi kuri Carendari ya Kislamu, uko kwezi kukaba ariko kwezi kuruta ayandi yose y’umwaka, Imana yashyizemo ibyiza byinshi by’umwihariko bitari muyandi mezi, muri ibyo byiza:

1

Kuba ari ukwezi Imana yahishuyemo igitabo gihambaye kandi cyubahitse: Qor’an Ntagatifu, Imana yaravuze iti“Ukwezi kwa Ramadhani ni ko kwahishuwemo Qur’an, (kugira ngo ibe) umuyoboro ku bantu n’ibimenyetso bigaragara by’umuyoboro (wa Allah) binatandukanya ukuri n’ikinyoma. Ku bw’ibyo, muri mwe uwo uko kwezi kuzasanga azagusibe” Surat Al Baqarat: 185.

2

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Iyo Ramadhani yinjiye, imiryango yose y’ijuru irafungurwa, n’imiryango yose y’umuriro irafungwa kandi amashitani arafungwa” Yakiriwe na Bukhariy: 3103. Na Muslim: 1079. Imana yateguye abagaragu bayo gukoramo ibyiza bakirinda ibibi.

3

Kuba umuntu usibye amanywa ya Ramadhani akanakora ibihagararo by’ijoro, ababarirwa ibyaha yakoze mbere. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzasiba ukwezi kwa Ramadhani afite ukwemera aniringira ibihembo ku Mana azababarirwa ibyaha yakoze mbere” Yakiriwe na Bukhariy: 1910. Na Muslim: 760. Intumwa Muhamadi kandi yaravuze iti “Uzakora ibihagararo mu kwezi kwa Ramadhani, afite ukwemera kandi yiringira ibihembo ku Mana, azababarirwa ibyaha yakoze mbere” Yakiriwe na Bukhariy: 1905. Na Muslim: 759.

4

Kuba muri uko kwezi harimo amajoro aruta ayandi mu mwaka: Ijoro ry’ubugabe (Layilatul Qadri), Imana yavuzeho mu gitabo cyayo ko ibikorwa byiza muri iryo joro biruka ibikorwa wakora mu bihe byinshi. Imana yaravuze iti “Ijoro ry’ubugabe, riruta amezi igihumbi” Surat Al Qadri: 3. Bityo urikozemo ibihagararo by’ijoro afite ukwemera aniringiye ibihembo ku Mana, ababarirwa ibyaha yakoze mbere. Iryo joro rikaba riboneka mu majoro icumi ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhani, iryo joro nta muntu uzi umunsi riberaho.