Agaciro k’umugore muri Islam

Agaciro k’umugore muri Islam


Islam yubashye umugore inamubohora mu bucakara bw’umugabo, inahagarika kumufata nk’igicuruzwa cy’agaciro gake kitagira icyubahiro, zimwe mu ngero zerekena icyubahiro cy’umugore muri Islam:

  • Islam yahaye umugore ukuri kwe mu izungura imugenera umugabane mu buryo bw’ubutabera kandi bwubahitse, kuko hari aho anganya n’umugabo, ahandi igeno rye rigatandukana n’iry’umugabo, hashingiwe kukuba ariwe wegereye uwapfuye cyane ndetse n’inshingano afite.
  • Islam yaringanije umugore n’umugabo mu bintu byinshi bitandukanye muri byo, harimo imikoranire yose ijyanye n’iby’umutungo, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Abagore ni abavandimwe b’abagabo” Yakiriwe na Abu Dauda: 236.
  • Islam yahaye umugore uburenganzira bwo kwihitiramo umugabo, inamuha inshingano zikomeye mu kurera abana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “N’umugore ni umushumba mu rugo rw’umugabo we kandi azabazwa ibyo yaragiye” Yakiriwe na Bukhariy: 853. Na Muslim: 1829.
  • Islam yarekeye umugore izina rye n’icyubahiro cyo kwitirirwa Ise umubyara ntabwo amara kurongorwa ngo kwitirirwa umubyeyi we birangire ahubwo ahora yitirirwa ababyeyi be n’umuryango we.
  • Islam yategetse umugabo kwita k’umugore no kumuha ibyo akeneye byose nta kumucyurira igihe ari mubo ashinzwe nk’umugorewe cyangwa nyina cyangwa umukobwa we.
  • Islam kandi yashimangiye agaciro ko gufasha umugore utishoboye udafite umufasha n’iyo yaba atari mu muryango wawe, inashishikariza kugerageza kumufasha, ibyo Islam yabigize igikorwa cyiza ku Mana, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Uzagerageza gufasha umupfakazi n’utishoboye, uwo aba ameze nk’urwana mu nzira y’Imana, cyangwa ukora ibihagararo by’ijoro atananirwa n’usiba igihe cyose adasiburuka” Yakiriwe na Bukhariy: 5661. Na Muslim: 2982.


Abagore Islam yashimangiye kwitabwaho


Nyina w’umuntu: Imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati “Umuntu yaje ku intumwa y’Imana maze aravuga ati: Yewe ntumwa y’Imana ninde muntu nkwiriye kugirira neza? Intumwa iravuga iti “Nyoko”, aravuga ati: Hanyuma ninde ukurikiraho? Aravuga ati “Nyoko” aramubaza ati: hanyuma n’inde ukurikira ho? Aravuga ati “Nyoko” aramubaza ati: hanyuma n’inde ukurikiraho? Ati “Iso” Yakiriwe na Bukhariy: 5626. Na Muslim: 2548.


Umukobwa wawe: Imvugo yakiriwe na Uqubat mwene Amiri yaravuze ati “Numvise intumwa Muhamadi avuga ati: Uzaba afite abakobwa batatu akihanganira kubarera akabagaburira akabambika mu bushobozi bwe, bazamubera ingabo y’umuriro ku munsi w’imperuka” Yakiriwe na Ibun Majah: 3669.


Umugore wawe: Imvugo yaturutse kuri Aisha yaravuze ati Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umwiza muri mwe ni ugirira neza ab’iwe, kandi nanjye mbarusha kugirira neza ab’iwanjye” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3895.


Isano iri hagati y’umugabo n’umugore mu mategeko y’idini ni isano yo kuzuzanya, buri wese akaziba icyuho cy’undi mukubaka umuryango wa kislamu.


Nta bushyamirane bugomba kuba hagati y’ibitsina byombi


Igitekerezo cy’ubushyamirane hagati y’umugabo n’umugore cyatumye abagabo bashyikiriza abagore ubuyobozi nk’uko bimeze mu bihugu bimwe bigifite ubujiji, cyangwa se umugore kwigomeka akivumbura ku mico ye yari isanzwe imuranga ndetse na kamere ye ndemano nk’uko bimeze mu bindi bihugu biri kure y’amategeko y’Imana.


Ibyo byose ntibyari kubaho iyo abantu bataza kuba bari kure y’amategeko y’Imana yuje ubushishozi, aho Imana igira iti “Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze” Surat Nisau: 32. Buri mwihariko we n’inshingano ze n’agaciro ke buri wese akora ibishoboka k’ubwi ngabire z’Imana no kwishimirwa nayo, amategeko y’idini ntabwo yaje gukurikirana abagabo kimwe n’uko ataje gukurikirana abagore ahubwo yaje kugenzura umuntu ndetse n’umuryango wa kislamu muri rusange.

Muri gahunda za Islam ntihabamo intambara n’ubushyamirane hagati y’ibitsina byombi, nta mpamvu yo kurushanirwa ibyubahiro by’isi, nta kiza kiri mugusuzugura umugore nta n’icyiza kiri mugusuzugura umugabo nta n’icyiza kiri mugutesha agaciro umwe muri bo, no gukurikirana inenge ze.


Ibyo byose ntacyo bimaze k’uruhande rumwe, no kudasobanukirwa Islam n’inshingano nyazo z’ibitsina byombi mu rundi ruhande, bityo buri wese ajye asaba Imana ibyiza.


Ibice by’umugore kubyerekeye umugabo


Umugore ugereranyije n’umugabo arimo ibice byinshi:

1

Umugore ashobora kuba ari umugore w’umugabo:

Biremewe ko umugabo areba umugore we kandi akamwumva nk’uko abishaka, kandi ibyo biremewe k’umugore k’umugabo we, Imana yise umugabo umwambaro w’umugore n’umugore imyita umwambaro y’umugabo, nk’ishusho nziza yo gusabana kw’imitima n’imibiri. Imana yaravuze iti “Bo (abagore) ni imyambaro yanyu, namwe mukaba imyambaro yabo” Surat Al Baqarat: 187. (Reba page: 177).

2

Umugore ashobora kuba ari uziririjwe k’umugabo:

Ikigamijwe mukuvuga ngo umuziririjweho, ni buri mugore wese umugabo aziririjwe kurongora byaba biziririjwe burundu, abaziririjwe ni aba bakurikira:


1 Ni Nyina w’umuntu umubyara, nyirakuru ubyara ise cyangwa nyina.
2 Umukobwa wawe cyangwa umukobwa w’umwana wawe.
3 Mushiki wawe kwa so na nyoko, cyangwa mushiki wawe kwa so gusa ndetse na mushiki wawe kwa nyoko gusa.
4 Nyogosenge: ariwe mushiki wa so bavugana kwa se na nyina, cyangwa kwa se gusa cyangwa kwa nyina gusa, hinjiramo nanone nyirasenge wa so na nyirasenge wa nyoko.
5 Nkoko wanyu, ariwe umuvandimwe wa nyoko bavukana kwa se na nyina, cyangwa uwo bavukana kwa se gusa cyangwa kwa nyina gusa.
6 Umukobwa w’umuvandimwe wawe muvukana kwa so na nyoko, cyangwa uwo kwa so gusa cyangwa kwa nyoko gusa.
7 Umukobwa wa mushiki wawe muvukana kwa so na nyoko cyangwa kwa so gusa cyangwa kwa nyoko gusa.
8 Nyokobukwe, waba ubana n’umukobwa we cyangwa utabana nawe, nyina aba aziririjwe kuri wowe iteka ryose ndetse na nyina wa nyokobukwe.
9 Umukobwa w’umugore wawe utari umwana wawe.
10 Umugore w’umuhungu wawe, n’umugore w’umuhungu w’umuhungu wawe.
11 Umugore wa so, nk’umugore wa sogokuru wawe.
12 Umugore wakonkeje, uwo akaba ari umugore wakonkeje mu mwaka ibiri ya mbere ukivuka akaba yarakonkeje nibura inshuro eshanu uhaga, Islam yamuhaye agaciro kubera kukonsa.
13 Mushiki wawe mwonse ku ibere rimwe, ariwe umukobwa w’umugore wakonkeje ukiri mutoya nkuko twabibonye, buri sano yose yo konka yaraziririjwe nk’isano y’amaraso, nka nyogosenge na nyoko wanyu n’umukobwa w’umuvandimwe wawe n’umukobwa wa mushiki wawe mwonkanye.
These female relatives may appear before him without covering the body parts that are not customarily covered, such as the arms, neck and hair, but without going to extremes. 

3

Hari igihe umugore ashobora kuba ntacyo upfana nawe:

Umugore udafitanye isano nawe, ni buri mugore wese utari mubo uziririjwe kurongora, yaba ari uwo mu muryango wawe nk’umukobwa wa se wabo, n’umukobwa wa nyina wabo, cyangwa umukobwa wa nyokorome n’umukobwa wa nyogosenge, n’umugore w’umuvandimwe ndetse n’abantu bo hafi mu muryango, cyangwa akaba atari uwo mu muryango udafite icyo upfana nawe.

Isilam yashyizeho amabwiriza n’amategeko agenga imibanire umuyislamu yagirana n’umugore utamuziririjweho, mu rwego rwo kurinda icyubahiro no gufunga imiryango ya Shitani ku muntu, kuko uwaremye umuntu azi neza ikimubereye, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni we Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)” Surat Al Mulku:14.


Nanubu haracyari za raporo ndetse n’amabarura zikivuga kubyerekeye gufata ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byaziririjwe bigaragara mu miryango hirya no hino kubera kujya kure y’amategeko y’Imana.


Ibigenga imibanire hagati y’umugabo n’umugore badafitanye isano


Islam yashyizeho imisingi igomba kugenga imibanire hagati y’umugore n’umugabo.

1

Guhumbya amaso:

Ni ngombwa kuri buri muyislamu kwirinda kureba ubwambare, akanirinda ibyatuma yifuza imibonano, kandi akirinda kureba cyane no gukurikiza amaso abagore mu gihe nta mpamvu.

Imana yategetse ibitsina byombi, guhumbya amaso kuko ariyo nzira yo kwirinda no kubungabunga icyubahiro, nk’uko nanone kurekura amaso bitagira imipaka ariyo nzira y’ubukozi bw’ibibi n’ibyaha, Imana yaravuze iti “(Yewe Muhamadi) bwira abemeramana b’abagabo bajye bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi). Ibyo ni byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, Allahazi neza ibyo bakora” “Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora mu busambanyi)” Surat Nuur: 30-31.

Haramutse habayeho umuntu kureba bimutunguye, ningombwa ko yihutira gukurayo amaso ye bwangu mubyaziririjwe, guhumbya amaso bikubiyemo no mu bitangaza makuru bitandukanye na internet kirazira kureba ibyatuma umuntu agira ubushake bw’imibonano.

Guhumbya amaso ntarebe ibyaziririjwe, mu rwego rwo kwifata no kurinda icyubahiro.

2

Gukorana hashingiwe k’umuco mwiza:

Akagerageza kuvugisha umugore no gukorana nawe mu cyubahiro n’umuco mwiza yirinda mu nzira iyo ariyo yose icyatuma agira ubushyuhe no kubera iyo mpamvu:

  • Imana yabujije abagore koroshya imvugo zabo ku bagabo batari ababo yabitegetse mu mvugo yatuye igira iti “Niba mwumvira (Allah), muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye” Surat Al Ah’zab: 32.
  • Imana kandi yabujije ingendo zishobora gukurura abantu no kugaragaza imwe mu mitako, Imana yaravuze iti “Kandi ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe” Surat Nuur: 31.

3

Kuziririza gusohokana no kwiherera:

Kwiherera, bisobanuye umugabo kujyana n’umugore utari uwe ahantu ha bonyine batabonwa n’undi muntu, Islam yaziririje bene uko kwiherera, kuko ari imwe munzira Shitani yinjiriramo kugira ngo iteze ibyaha, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Muramenye ntihakagire umugabo wihererana n’umugore, kuko Shitani iba ari iya gatatu muribo” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2165.

4

Kwambara Hijabu:

Imana yategetse umugore kwambara Hijabu iretse umugabo kubera ubwiza Imana yamuhaye n’ibishobora gukurura abagabo, ibyo rero iyo abigaragaje biteza ikibazo ku bagabo kuruta uko umugabo yaba ikigeragezo ku mugore.

Imana rero yategetse Hijab kubera impamvu nyinshi muri zo:

  • Kugira ngo umugore abashe kurangiza inshingano ze mu buzima no mu bantu mu ngeri z’ubumenyi n’ibikorwa mu buryo byiza kandi agakomeza kurinda icyubahiro cye no kwifata kwe.
  • Kugabanya impamvu zikurura kandi zishotora kugira ngo umuryango wa kislamu ukomeze ugire isuku mu ruhande rumwe no kubungabunga icyubahiro cy’umugore mu rundi ruhande.
  • Gufasha abagabo bafite umuco wo kureba abagore kugira ngo bagire ukwifata no kwiyubaha bityo bagakorana nawe nk’umuntu ushimishwa nk’ibibashimisha nabo byaba ibijyanye n’ubuhanga n’ubumenyi, ntibakorane nawe nk’umuntu wo guteza ibibazo no gushotora abagabo no kwishimishaho gusa.

Kurinda Hijabu y’umugore n’agaciro ke kugira ngo abashe kurangiza inshingano ze mu muryango wa kislamu mu buryo busukuye bw’ikiremwa muntu.


Aho Hijabu igamba kuba igeze


Imana yategetse umugore kwambara akikwiza imbere y’abagabo batari abe, ahagomba kugaragara kuri gusa ni uburanga bwe n’ibiganza bye, Imana yaravuze iti “Kandi ntibakagaragaze imitako yabo usibye isanzwe igaragara muri yo” Surat Nuur: 31.


Uko Hijabu yubahisha umuntu igomba kuba imeze


Biremewe ku mugore kwambara ibyo ashaka amabara yose muri Hijabu ariko ikaba yubahirije ibi bikurikira:

1

Hijabu igomba kuba ihishe ahagomba kuba hahishe hose.

2

Igomba kuba ikomeye kandi yagutse, itamwegereye k’uburyo igaragaza ibice by’umubiri.

3

Ntigomba kuba ibengerana k’uburyo ijisho riyinyuramo rikareba umubiri imbere.