Agaciro k’umuryango muri Islam

Agaciro k’umuryango muri Islam


Islam mukwita k’umuryango bigaragarira mu bintu bikurikira

1

Islam yashimangiye ihame ryo gushaka no kubaka umuryango, ubeshwaho n’imirimo kandi igaragaza ko gushaka ari umwe mu migenzo y’intumwa n’abahanuzi, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze agira ati “Ariko njyewe ndasiba nkanasiburuka, ngasenga nkanaryama, kandi nkarongora abagore, bityo utazita ku migenzo yanjye uwo ntari kumwe nanjye” Yakiriwe na Bukhariy: 4776. Na Muslim: 1401.

  • Qor’an yagaragaje ko mu nema zihambaye no mu bimenyetso biranga ubushobozi bw’Imana, ari ukuba Imana yararemye umutuzo, urukundo, impuhwe n’ubusabane hagati y’umugabo n’umugore we, Imana yaravuze iti “No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu” Surat Rumu: 21.
  • Islam kandi yategetse koroshya umuhango wo gushyingira no gufasha ushaka kurongora, kugira ngo abashe kwirinda ibibi, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Abantu batatu ni ngombwa ko Imana ibafasha” avugamo “Ushaka kurongora agamije kwiyubaha” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1655.
  • Islam yategetse abasore muri cya gihe amaraso yabo aba ashyushye kandi bafite imbaraga ko bagomba gushaka, kubera ko harimo umutuzo kuri bo, no kubonera umuti ubushyuhe buhambaye n’ubushake baba bafite biciye mu mategeko y’idini.

Qor’an yagize umutuzo n’urukundo n’impuhwe biri hagati y’abashakanye imwe mu nema zihambaye.

2

Islam yahaye buri wese mubagize umuryango icyubahiro cyuzuye, yaba igitsina gabo cyangwa igitsina gore:

Islam iha umugabo n’umugore inshingano zihambaye mu kurera abana babo, imvugo yaturutse kuri Abdullahi mwene Umari (Imana imwishimire) avuga ko yumvise intumwa Muhamadi ivuga iti “Mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragiye, Imana ni umushumba kandi azabazwa ibyo yaragiye, umugabo ni umushumba w’abiwe kandi azabazwa abo yaragiye, n’umugore ni umushumba mu rugo rwe akazabazwa ibyo yaragiye, n’umukozi ni umushumba mu mari za shebuja akazabazwa ibyo yaragiye” Yakiriwe na Bukhariy: 853. Na Muslim: 1829.

3

Islam yitaye cyane gushimangiye ireme ryo kubaha no guha agaciro ababyeyi b’abagabo n’abagore, no kubumvira no kubitaho kugeza bapfuye:

Uko umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa yakura kose, ni ngombwa kubaha ababyeyi be no kubagirira neza, kuko kubagirira neza byaje bikurikiranye no kugandukira Imana, inabuza kurengera mu magambo cyangwa mu ibikorwa, nubwo byaba ari ukugaragaza ijambo cyangwa ijwi rigaragaza kubinuba, Imana yaravuze iti “Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro” Surat Is’rau: 23.

4

Islam yategetse kurinda uburenganzira bw’abana abahungu n’abakobwa no kugira uburinganize muri bo mu kubagerera ibintu ndetse n’ibindi byose bigaragara.

5

Islam kandi yategetse umuyislamu kunga umuryango, bisobanuye kugirana umubano no kugirira neza abavandimwe be abakomoka k’uruhande rwa se n’urwa nyina:

Nk’abavandimwe be n’abashiki be ba se wabo n’abana babo, ba nyirarume naba nyirasenge n’abana babo, ibyo bikaba bifatwa nkaho ari ukwiyegereza Imana guhambaye no kuyumvira, Islam yabujije guca umubano n’umuryango ndetse no kuwugirira nabi, igaragaza ko gukora ibyo ari ugukora icyaha gikuru, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Umuntu waciye umuryango ntabwo azinjira mu ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 5638. Na Muslim: 2556.

Islam yabibye ihame ryo kubaha aba byeyi b’abagabo n’aba bagore.