Kurongora muri Islam

Kurongora muri Islam


Kurongora ni imwe mu mibanire Islam yashimangiye.

Kurongora ni bumwe mu buryo bw’imibanire Islam yashimangiye inabukundisha abantu, inabugira umwe mu migenzo y’intumwa n’abahanuzi (Reba page: 170).

Islam yibanze cyane mugusobanura amategeko yo kurongora n’imigenzo yako inagaragaza ukuri kwa buri wese mubashakanye, kubasha kubungabunga iyo mibanire igakomeza kandi umuryango ukabaho neza ukabasha gukomokamo abana mu buryo butuje kandi buhagaze neza ku idini y’Imana uteye imbere mu ngeri zose z’ubuzima.


Ayo mategeko ni aya akurikira:

Islam yashyizeho ibigomba kubahirizwa n’ibyangombwa kuri buri wese umugore n’umugabo kugira ngo gushyingirana bibeho aribyo:


Ibyo Islam yashyizeho bigomba kubanza kubahirizwa ku mugore


1

Kuba umugore ari umuyislamu cyangwa umwe mubahawe igitabo (umuyahudi cyangwa umukirisitu) akaba yemera koko idini ye, ariko Islam ishishikariza gutoranya umuyislamukazi urangwa n’idini, kuko azaba nyina w’abana n’umurezi w’abana bawe kandi akaba umuntu wo kukunganira mu gukora ibyiza no gutungana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzatoranye ufite idini kugira ngo utunganirwe” Yakiriwe na Bukhariy: 4802. Na Muslim: 1466.

2

Umugore agomba kuba yiyubashye, kuko kirazira kurongora umugore uzwiho ubukozi bw’ibibi n’ubusambanyi, Imana yaravuze iti “Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu” Surat Al Maidat: 5.

3

Umugore ntagomba kuba ari umwe mubaziririjwe kuri uwo mugabo, k’uburyo bw’iteka, nkuko twabisobanuye (Reba page: 172), kandi umugabo ntagomba gufatanya mu kurongora hagati y’umugore n’umuvandimwe we cyangwa na Nyirasenge ndetse na Nyina wabo.


Ibyo Islam yashyizeho bigomba kubanza kubahirizwa k’umugabo ushaka kurongora


Umugabo agomba kuba ari umuyislamu, kuko Islam yaziririje gushyingira umugore w’umuyislamu umuhakanyi yaba uwahawe igitabo cyangwa undi, Islam ishimangira ko umugabo wujuje ibintu bibiri agomba kwemerwa:

  • Umugabo agomba kuba ahagaze neza ku idini.
  • Umugabo kandi agomba kurangwa n’imico myiza.

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umuntu naza kubarambagizamo umugeni mugashima idini rye n’imico ye muzamushyingire” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1084. Na Ibun Majah: 1967.