Ni iyihe mitungo igomba gutangirwa Zakat?

Ni iyihe mitungo igomba gutangirwa Zakat?


Ntabwo gutanga Zakat ari itegeko umuntu kuba yatanga ibyo atunze bimufasha nk’inzu atuyemo, igiciro yaba ifite cyose, n’imodoka ye akoresha nubwo yaba ihenze, ndetse n’imyambaro ye n’ibiribwa bye n’ibinyobwa bye.

Ahubwo Imana yategetse gutanga Zakat mu mitungo runaka yitwa ko itari mubyo umuntu akeneye kandi akoresha buri munsi, kandi itubuka ikanagwira ariyo:


1

Zahabu na Feza, zidakoreshwa mukwambara n’imitako:

Nta Zakat igomba gutangirwa Zahabu na Feza, usibye igihe byujuje igipimo cyagenwe n’amategeko (Niswab) kandi ikaba imaze umwaka wuzuye hashingiwe kuri gahunda y’ukwezi, ungana n’iminsi 354.

Igipimo fatizo cya Zakat ya Zahabu na Feza ni iki:

Igipimo fatizo cya Zahabu ni 85g naho Feza ni 595g.

Iyo umuyislamu atunze icyo kigero hanyuma bikaba bimaze umwaka atanga Zakat ya 2.5%.



2

Imitungo n’igishoro mu mafaranga atandukanye yaba ayatunze cyangwa ari kuri Konti:

Gubitangira Zakat: Habarwa igipimo fatizo cy’iyo mitungo n’amafaranga, bikagereranywa na Zahabu, byaba bingana n’igipimo fatizo cya Zahabu cyangwa bikiruta, aricyo 85g uhereye igihe Zakat yabaye itegeko kuri we, kandi iyo mitungo ikaba imaze umwaka wa gahunda y’ukwezi awutunze, icyo gihe atanga 2.5%.

Urugero: Igiciro cya Zahabu kirahindagurika, turamutse tugennye ko igiciro cya Zahabu mugihe Zakat yabaye itegeko kuri we ari amadorari (25), icyo gihe igipimo fatizo cy’umutungo ni muburyo bukurikira:

Amadorari 25 (nicyo giciro cya garama ya Zahabu, ariko gihindagurika), ubwo garama 85 (izo garama zo ntizihinduka), ubwo amadorari 2125, nicyo gipimo fatizo cy’uwo mutungo.



3

Zakat y’ibicuruzwa:

Ikigamijwe muri Zakat y’ibicuruzwa: Ni buri kintu cyose cyateganyirijwe ubucuruzi mu ntangiriro nk’ibibanza, inyubako n’amazu y’amagorofa, cyangwa ibicuruzwa bisanzwe nk’ibiribwa n’ibindi bikoresho.

Uburyo Zakat yabyo itangwa: Umuntu abara agaciro k’ibicuruzwa bye mugihe birangije umwaka, ifatizo rikaba ibiciro biri ku isoko muri icyo gihe umuntu ashaka gutangamo Zakat, iyo ibyo bicuruzwa bikwije igipimo fatizo icyo gihe atanga kimwe cya kane cy’icumi 2.5%.



4

Zakat y’ibiva mu butaka, ibihingwa, imbuto n’ibinyampeke:

Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye mujye mutanga mu byiza mwakoreye ndetse no mubyo twabakuriye mu butaka” Surat Al Baqarat: 267.

Zakat rero ni itegeko mu bintu bitandukanye byagenwe mu bihingwa ntabwo ari itegeko mu bihingwa byose, ariko bikaba bigomba kuba byujuje igipimo cyagenwe.

Hagatandukanywa hagati y’ibyuhiwe n’imvura n’imigezi n’ibyuhirwa hakoresheje ibikoresho n’abakozi, ku gipimo gitegetswe gutangwa muri Zakat hashingiwe ku mibereho y’abantu.



5

Imitungo ikomoka ku matungo yaba inka, ingamiya, ihene, mu gihe ayo matungo aragirwa, akaba adasaba nyirayo kuyagaburira.

Iyo nyirayo ayazanira ibiribwa umwaka wose cyangwa se igihe kinini cy’umwaka, icyo gihe ntabwo ayo matungo atangirwa Zakat.

N’igipimo fatizo cya Zakat yayo n’ibigomba gutangwa hari ibisobanuro birambuye mu bitabo bya Fiqihi.