Impamvu Zakat yategetswe

Impamvu Zakat yategetswe


Zakat

Impamvu Zakat yategetswe:

Imana yategetse Zakat ku bayislamu kubera impamvu zihambaye twavugamo izi zikurikira:

1

Gukunda umutungo ni ikintu kiri kamere ku bantu, ibyo bigatuma umuntu agomba kuwubungabunga, maze Imana itegeka gutanga Zakat kugira ngo isukure umutima iwukuraho ubugugu, no kuwukiza gukunda isi cyane no kuyirarikira cyane. Imana yaravuze iti “(Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat)mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije” Surat Tawubat: 103.

2

Gutanga Zakat bishimangira ihame ry’ubumwe n’umubano, kubera ko umutima w’umuntu waremewe gukunda uwugiriye neza, no kubera iyo mpamvu abayislamu babana bakundanye kandi bunze ubumwe nk’inyubako imwe ifatanye, yunganirana, bigatuma ibikorwa by’ubujura n’ubushimusi bigabanyuka.

3

Gutanga Zakat kandi, bishimangira igisobanuro cyo kuba umuntu ari umugaragu w’Imana no kwicisha bugufi byuzuye ku Mana Nyagasani w’ibiremwa, iyo umukungu atanze Zakat ku mitungo ye uwo aba akurikije amategeko y’Imana, no mu gutanga Zakat harimo gushimira utanga inema kuri izo nema yaguhaye. Imana yaravuze iti “Nimuramuka mushimiye, nzabongerera” Surat Ibrahim: 7.

4

Gutanga Zakat, bishimangira kubaho neza k’umuryango wa Kislamu, no kuringanira hagati y’amatsinda abiri agize umuryango wa Kislamu, mugutanga Zakat rero ku bayigenewe bituma umutungo udakomeza kuba ikintu gihambaye gitunzwe n’igice kimwe cy’abantu bigwijeho. Imana yaravuze iti “Kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa” Surat Al Hashir: 7.

Gukunda imitungo ni kamere ya muntu, Islam rero ihamagarira abantu gusukura imitima yabo birinda kuyikunda cyane.