Iswala ni itegeko kuri buri Muyislamu mu bihe byose umuntu agifite ubwenge no gusobanukirwa, usibye ko Islam yitaye cyane ku bibazo bitandukanye by’abantu, no muri ibyo harimo umurwayi.
Mugusobanura ibyo twaragira tuti:
- Mu iswala y’umurwayi udashoboye guhagarara bivaho, cyangwa kuba guhagarara bimugora cyangwa bishobora gutuma adakira vuba.
Icyo gihe asenga yicaye, yaba adashoboye kwicara agasenga aryamishije urubavu, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Jya usenga uhagaze, nutabishobora usenge wicaye, nutabishobora usenge urwamiye urubavu” Yakiriwe na Bukhariy: 1066.
- Umuntu udashoboye kujya Ruku cyangwa Sijida, icyo gihe abikoresha ibimenyetso uko ashoboye.
- Uwo kwicara hasi bigora ashobora kwicara ku ntebe n’ibindi nkabyo.
- Umuntu ugorwa no kwisukura kuri buri swala kubera uburwayi bwe, biremewe kuri we gufatanya Adhuhuri na Al Aswiri mu gihe cy’imwe muri zo, akanafatanya hagati ya Magharib na Al Ishau mu gihe cy’imwe muri zo.
- Umuntu ugorwa no gukoresha amazi kubera uburwayi, biremewe kuri we gukora Tayamamu kugira ngo ashobore gusenga.