Imana yategetse isengesho ry’umunsi wa Ijuma, mu gihe cya Adhuhur, isengesho rya Ijuma rikaba ari kimwe mu birango bya Islam bihambaye, n’itegeko rishimangiye, abayislamu bateranira hamwe rimwe mu cyumweru, bakumva inyigisho n’amabwiriza bahabwa na Imamu wa Ijuma hanyuma bagasali iswala ya Ijuma.

Ni ngombwa ku bantu barimo gusari kumviriza khutubat ya Ijumat birinda kugira ibindi bahugiramo.
Ibyiza by’umunsi wa Ijuma
Umunsi wa Ijuma ni umunsi w’icyumweru uhambaye, kandi ufite icyubahiro gikomeye, Imana yawuhisemo mu yindi minsi, inawurutisha indi minsi n’ibindi bihe mu bintu bitandukanye muri byo:
- Kuba Imana yarawugeneye by’umwihariko abantu b’intumwa Muhamadi. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Imana yimwe umunsi wa Ijuma ababayeho nyuma yacu, abayahudi bahawe umunsi wa gatandatu, naho abakirisitu bahabwa umunsi wok u cyumweru, Imana iratuzana ituyobora ku munsi wa Ijuma” Yakiriwe na Muslim: 856.
- Kuba umunsi wa ijuma ariwo Adamu yaremweho, ni nawo munsi imperuka izaberaho. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Umunsi mwiza izuba rirasiraho ni umunsi wa Ijuma, kuri uwo munsi nibwo Adam yaremweho, no kuri uwo munsi nibwo yinjijwe mu ijuru, no kuri uwo munsi nibwo yasohowe mu ijuru kandi n’imperuka izaba ari mu munsi wa Ijuma” Yakiriwe na Muslim: 854.
Ninde iswala ya ijuma iba itegeko kuri we?
Iswala ya ijuma ni itegeko kuri:
1
Ijuma ni itegeko ku abgabo ariko si itegeko ku bagore.
2
Ijuma ni itegeko ku muntu mukuru ufite ubwenge, ntireba umusazi cyangwa umwana mutoya utarageza igihe.
3
Ijuma ni itegeko ku muntu utuye: ntabwo ireba umuntu uri ku rugendo nta nubwo ireba abantu batuye mu byaro kure y’imijyi.
4
Ijuma ni itegeko ku muntu muzima utarwaye: ntabwo ijuma ari itegeko ku murwayi utashobora kujya gusenga ijuma.
Uko iswala ya Ijuma ikorwa n’amategeko ayigenga
1
Ni byiza ko umuyislamu ushaka kujya gusenga Ijuma yoga mbere y’isengesho, akagera mu musigiti kare mbere y’uko Khutuba itangira yambaye imyambaro myiza.
2
Abayislamu bateranira mu musigiti, maze Imamu agatambuka akurira Mimbari agahindukira abayislamu, maze agatanga Khutuba ebyiri zitandukanyije n’ikicaro gitoya hagati yazo, akabibutsa gutinya Imana akabagezaho amabwiriza n’inyigisho na Ayat za Qor’an.
3
Ni ngombwa kubaje gusari kumva Khutuba, kandi kirazira kuri bo kuvuga cyangwa kugira ikindi bakora cyababuza kugira inyungu bakura muri Khutuba, nubwo byaba gukinisha umusara cyangwa intoki, imyenda, utubuye n’itaka.
4
Hanyuma Imamu akamanuka kuri Mimbari, bagakimu iswala, abantu bagasari Raka ebyiri asoma mu ijwi riranguruye.
5
Iswala ya ijuma yashyiriweho kugira ngo abantu bateranire hamwe ntabwo ari itegeko ku muntu umwe, uwacitse na ijuma cyangwa utagiye kuyisenga kubera impamvu, uwo asenga Adhuhuri ntabwo byemewe ko yasari Ijuma.
6
Uwakererewe gusenga Ijuma agasengana na Imamu ibitageze ku iraka imwe, uwo agomba kuzura asenga Adhuhuri.
7
Buri wese itegeko rya ijuma ritareba, nk’umugore, uri ku rugendo, iyo basenze ijuma hamwe n’abandi iremerwa, igasimbura Adhihuri kuri bo.
Uwo amategeko yemerera kutajya mu ijuma
Amategeko ya Islam yashimangiye ku bantu bategetswe kujya mu ijuma ko bagomba kuyijyamo, amategeko ababurira kwirinda kuyireka kubera gukurikira iby’isi. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi” Surat Al Jumuat: 9.
Imana yaburiye abayislamu kwirinda kureka Ijuma nta mpamvu yemewe n’amategeko, ibabwira ko bashobora guterwa kasha ku mitima, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzareka ijuma eshatu kubera ubunebwe nta mpamvu, Imana itera kashe ku mutima we” Yakiriwe na Abu Dauda: 1052. Na Ahmad: 15498.
Impamvu yemerera umuntu kutajya mu ijuma: Ni ikintu cyose cyagutera ingorane zikaze zidasanzwe, cyangwa kuba hari ikintu cyamugiraho ingaruka zikomeye ku mibereho ye n’ubuzima bwe, nk’uburwayi n’ibindi bihe bidasanzwe byabaho.
Ese amasaha y’akazi no kuba umuntu ari umukozi ni impamvu yatuma umuntu atajya mu Ijuma?
Igihari ni uko imirimo n’ibindi bikorwa byose bya buri gihe atari impamvu ku muyislamu imubuza kutajya mu ijuma, Imana Nyagasani yadutegetse, kureka ibyo dukora tukajya gusari. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi” Surat Al Jumuat: 9.
Imana Nyagasani yaravuze iti “Kandi utinya Allah, amucira icyanzu” “Kandi uwiringira Allah, Aramuhagije” Surat A Twalaq: 2-3.
Ni ryari akazi kaba impamvu yemewe yo kutajya gusenga Ijumat. Ntabwo akazi gahoraho igihe cyose kaba impamvu yo kureka iswala ya Ijumat ku muntu ijumat ari itegeko kuri we, usibye gusa mu bihe bibiri: 1Kuba muri ako kazi harimo inyungu zihambaye zitagerwaho ataretse gusari ijamat ngo ahame mu kazi, kuba kandi kureka ako kazi byavamo ibibi bihambaye, kandi hadashobora kuboneka uwamusimbura muri ako kazi.
2Igihe akazi ariko konyine kaguha amafunguro kandi nyirako adashobora kuguha amahirwe yo kujya gusari ijumat, kandi nta handi ushobora kubona amafunguro y’umuryango wawe usibye muri ka kazi, biremewe ko ahama mu kazi akareka kujya gusari ijumat, kugeza igihe azabonera akandi kazi, cyangwa akabona ubundi buryo yabonamo ibimutunga we n’abo ashinzwe. |