Kwibombarika mu Iswala

Kwibombarika mu Iswala


Kwibombarika mu iswala niyo Swala mu by’ukuri, bisobanuye kuba umutima wawe werekeye ku Imana mu iswala wicishije bugufi wumva neza ibyo uvuga muri Ayat n’amaduwa usoma ndetse no gusingaza Imana ukora.


Kwibombarika niyo Ibadat nziza ni no kumvira Imana guhambaye, no kubera iyo mpamvu, Imana yashimangiye mu gitabo cyayo ko ibyo biri mu mico iranga abemera, Imana yaravuze iti “Rwose abemera baratsinze, babandi barangwa no kwibombarika mu masengesho yabo” Surat Al Muuminuna: 1-2.


N’umuntu urangwa no kwibombarika mu iswala ye uwo yumva uburyohe bw’amasengesho no kwemera no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yajyaga avuga ati “Nagiriwe umunezero wanjye mu iswala” Yakiriwe na Nasaiy: 3940.

Ahantu umuntu aba ari hafi ya Nyagasani we cyane ni igihe aba ari Sijida.


Ibishobora gufasha umuntu kwibombarika mu iswala


Hari uburyo bwinshi bwafasha umuntu kugira ukwibombarika mu iswala muri bwo:

1

Kwitegura iswala:

Ibyo bikaba ari ukugera mu  musigiti kare ku bagabo no gusenga sunat zose zibanziriza isengesho, kwambara imyambaro myiza ikwiye, no kurangwa n’umutuzo no kwicisha bugufi igihe ugiye mu iswala.

2

Kwigizayo ibintu byose byahuza umuntu mu iswala:

Ntabwo umuntu agomba gusenga imbere ye hari ibya muhuza, amafoto n’ibindi bihuza byose, cyangwa agasenga yumva amajwi yamuhuza, nta gomba kujya gusenga kandi yumva ashaka kwituma cyangwa ashonje cyangwa afite inyota mu gihe ibiryo n’ibinyobwa byari bigeze ku meza, ibyo byose ni ukugirango ubwenge bwe butuze abashe kwita ku gikorwa gihambaye cyo agiye kujyamo cy’iswala no kuganira na Nyagasani we.

3

Kurangwa n’umutuzo mu iswala:

Intumwa Muhamadi yajyaga atuza muri Ruku na Sijida kugeza ubwo buri gufa rye ry’umubiri risubiye mu mwanya waryo, anategeka umuntu utarakoze iswala ye neza ko yajya atuza mu bikorwa by’iswala byose, anabuza gukora iswala vuba vuba nk’uko igikona kiba gitora ibyo kirya vuba vuba.

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umuntu wiba nabi ni umuntu wiba mu iswala ye, baravuga bati: Yewe ntumwa y’Imana ni gute umuntu yiba mu iswala ye? Aravuga ati: Ni umuntu utuzuza Ruku ye na Sijida ye” Yakiriwe na Ahmad: 22642.

Naho umuntu utagira umutuzo mu iswala ye ntashobora kugira ukwibombarika, kuko kudatuza  bikuraho ukwibombarika kandi guhubaguza nk’ikiyoni bituma ibihembo biyoyoka.

4

Kwishyiramo ubuhambare by’uwo ugiye guhagarara imbere:

Akazirikana ubuhambare by’umuremyi n’agaciro ke anazirikana integer nke ze kandi ko uwo agiye guhagarara imbere no kuganira nawe anamusaba yicishije bugufi, akanazirikana ibihembo Imana yamuteguriye abemera ku mperuka, ndetse n’ibihano Imana yateganyirije ababangikanyamana, akanazirikana igihe azaba ahagaze imbere ya Nyagasani we ku mperuka.

Ibyo byose umwemera naramuka abizirikanye mu isengesho rye, uwo aba nk’abo Imana yavuze mu gitabo cyayo muri babandi biringira kuzahura na Nyagasani wabo, igira iti “N’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika” “(Abo ni) babandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka)” Surat Al Baqarat: 45-46.

Iyo rero usenga azirikanye ko Imana Nyagasani amwumva kandi azamuha ndetse azakira ubusabe bwe ibyo bimutera kugira ukwibombarika bingana n’uburyo yazirikanyemo Imana.

5

Gutekereza kuri Ayat zisomwa ndetse n’ubundi busabe bwose buvugwa mu iswala ndetse akajyana nabyo:

Qor’an yahishuwe kugira ngo itekerezweho, Imana yaravuze iti “Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke” Surat Swad: 29. Ntabwo umuntu ashobora kubasha gutekereza kuri Ayat za Qor’an adafite ubumenyi bw’ibisobanuro bya Ayat asoma n’ubusabe avuga ibyo bimushoboza gutekereza uko ameze n’ibyo arimo mu buryo bumwe, n’ibisobanuro bya ziriya ayat n’ubusabe mu bundi buryo bikamubyarira ukwibombarika no kwicisha bugufi, hari n’igihe amasoye ashobora gutembamo amarira, nta Ayat nimwe imunyuraho itamugizeho ingaruka, mbese nkaho atumva cyangwa atabona. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ni nabo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona” Surat Al Furuqan: 73.