Ni izihe Swala zitari itegeko biba byiza kuzisenga?

Ni izihe Swala zitari itegeko biba byiza kuzisenga?


Ni ngombwa kuri buri muyislamu buri manywa n’ijoro gusenga amasengesho atanu gusa.

Hamwe n’ibyo Islam ishishikariza umuyislamu kugerageza gusenga amasengesho atari itegeko ariko biba byiza kuyasenga, kuko bituma umuntu akundwa n’Imana kandi ayo masengesho akuzuza ahatuzuye mu masengesho y’itegeko.

Iswla z’umugereka (Sunat) ni nyinshi ariko izi ngenzi murizo ni izi:

1

Iswala z’umugereka za nyuma na mbere y’iswala z’itegeko: Ziswe gutyo kuko izo swala z’imigereka zigendana n’iz’itegeko, kandi zegeranye nazo kandi ko umuyislamu adashobora kuzireka.


Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Nta muntu w’umuyislamu azasenga kubera Imana buri munsi Raka cumi n’ebyiri agamije kwiyegereza Imana bitari itegeko, usibye ko Imana izamwubakira ingoro mu ijuru” Yakiriwe na Muslim: 728.


Izi Swala z’umugereka ni izi zikurikira:

1 Ni Raka ebyiri mbere y’Iswala ya mugitondo.
2 Raka enye mbere ya Adhuhuri, agatora Salamu nyuma ya buri raka ebyiri, hanyuma Raka ebyiri nyuma ya Adhuhuri.
3 Raka ebyiri nyuma ya Magharib.
4 Raka ebyiri nyuma ya Al Ishau.

2

Iswala ya Witiri: Yiswe gutyo kubera ko umubare wa Raka zayo ari igiharwe, iyi swala ikaba ifite agaciro gakomeye, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mujye musenga Witiri yemwe bantu ba Qor’an” Yakiriwe na Tir’midhiy: 453. Na Ibun Majah: 1170.


Igihe cyiza cyayo ni mu ijoro rya nyuma, ariko umuyislamu ashobora kuyisenga igihe cyose nyuma y’iswala ya Al Ishau kugeza umuseke utambitse.

Raka nkeya zayo ni imwe, ariko ibyiza ni uko Witiri itajya munsi ya Raka eshatu, ariko umuntu ashobora kongeraho izo ashaka, Intumwa Muhamadi yajyaga ayisenga Raka cumi n’imwe.

Ikizwi ku iswala z’imigereka ni uko zigomba kuba ari Raka ebyiri, umuntu agasenga Raka ebyiri yarangiza agatora Salamu gutyo, n’iswala ya Witiri rero nayo ni uko, ariko iyo umuntu ashaka gusoza amasengesho ye asenga Raka imwe nyuma, ni byiza kuri we nyuma yo kweguka avuye Ruku mbere y’uko ajya Sijida kuvuga ubusabe bwakomotse ku intumwa Muhamadi azamuye amaboko, yarangiza agasaba ibyo ashaka, ubwo busabe nibwo bwitwa Qunuti.


Ibihe biziririjwemo gusenga iswala z’umugereka


Ibihe byose umuntu yemerewe gusari mo iswala z’umugereka, usibye mu bihe byabujijwe na Islam, kuko ibyo bihe ari ibihe by’amasengesho y’abahakanyi, ntabwo rero umuntu yemerewe kubisenga mo usibye igihe yaba arimo kwishyura isengesho ry’itegeko ryamuciyeho cyangwa asenga isengesho ry’umugereka rifite impamvu, nka Suna ya Tahiyatul Masijidi, ibi bireba gusa amasengesho yonyine naho gusingiza Imana no kuyisaba ibyo umuntu ashobora kubikora igihe icyo aricyo cyose.


Ibihe byabujijwe gusenga mo ni ibi:


1 Ni nyuma y’iswala ya mugitondo kugeza izuba rirashe, rikazamuka mu kirere ho gato ahangana n’umuhunda w’icumu, mu bihugu bifite ibihe biringaniye icyo kigero cyo kuzamuka kw’izuba kibarirwa mu minota 20.
2 Igihe izuba riri mu kirere hagati kugeza ruvuye mo gato, icyo ni igihe gitoya kibanziriza igihe cya Adhuhur.
3 Nyuma y’iswala ya Al Aswir kugeza izuba rirenze.

Kirazira gusenga isengesho ry’umugereka nyuma y’iswala ya Al Aswir kugeza izuba rirenze.