Inkingi z’iswala n’ibyangombwa byayo

Inkingi z’iswala n’ibyangombwa byayo


Inkingi z’iswala: Ni ibikorwa by’ingenzi mu iswala, k’uburyo kubireka ubigambiriye cyangwa wibagiwe byangiza iswala.


Ibyo bikorwa rero ni ibi bikurikira:

Gutora Tak’bira ya mbere, guhagarara igihe ubishoboye, gusoma Surat Al Fatihat ku utari Maamumat, kujya ruku, kweguka uvuye ruku, kubama, kwicara hagati ya Sijida ebyiri, Atahiyatu ya nyuma, kwicara kuri Atahiyatu ya nyuma, gutuza no gusora Salamu.


Ibyangombwa by’iswala: Ni ibintu byangombwa mu iswala, bituma iswala yononekara igihe ubiretse ubigambiriye, ariko iyo ubiretse kubera kwibagirwa hagenwe icyakuzuza icyo gihanga aricyo gukora Sijida yo kwibagirwa, nk’uko turi buyibone.


Ibyangombwa by’iswala ni ibi bikurikira:

Ni izindi Tak’bira zose zitari Tak’birat ya mbere, kuvuga ngo Sub’hana rabiyal adhimi inshuro imwe, kuvuga ngo Samia llahul mani hamidahu kuri Imamu n’usenga wenyine, kuvuga Rabana wa lakal ham’du kuri bose, kuvuga Sub’hana Rabiyal a’ala, inshuro imwe kuri sijida, kuvuga ngo Rabi igh’firiliy inshuro imwe igihe wicaye hagati ya Sijida ebyiri, gutora Atahiyatu ya mbere. Ibi byangombwa iyo ubiretse wibagiwe ntacyo ubazwa ariko byuzuzwa na Sijida yo kwibagirwa.


Suna z’iswala: Ni buri gikorwa cyose kitari inkingi y’iswala cyangwa icyangombwa cyayo hama amagambo cyangwa ibikorwa, ibyo bikorwa biba ari Sunat byuzuza iswala ni ngombwa rero kubyitwararika, ariko iswala ntabwo yononekara igihe ubiretse.


Sijida yo kwibagirwa:

Ni Sijida ebyiri Imana yazigennye kugira ngo zihome ahatuzuye cyangwa ahari ikibazo mu iswala.


Ni ryari Sijida yo kwibagirwa ikorwa?

Sijida yo kwibagirwa ikorwa mu bihe bikurikira:

1

Igihe umuntu yongeye mu iswala ye Ruku cyangwa Sijida cyangwa agahaguruka cyangwa akicara yibagiwe cyangwa atabigambiriye: Icyo gihe akora Sijida yo kwibagirwa.

2

Igihe agabanyije imwe mu nkingi z’iswala ni ngombwa ko ayikora yarangiza akaza gukora Sijida yo kwibagirwa ku mpera y’iswala ye.

3

Iyo waretse kimwe mu byangombwa by’iswala nka Atahiyatu ya mbere wibagiwe, icyo gihe ukora Sijida yo kwibagirwa.

4

Igihe ugize ugushidikanya ku mubare war aka yasenze, icyo gihe afatira aho yumva yizeye ariko kuri raka nkeya, hanyuma agakora Sijida yo kwibagirwa.


Uburyo Sijida yo kwibagirwa ikorwa: Ukora Sijida ebyiri akicara hagati yazo nk’uko abikora mu iswala bisanzwe.


Igihe Sijida yo kwibagirwa ikorwa: Sijida yo kwibagirwa ikorwa mu bihe bibiri, umuntu akaba yayikora mu gihe ashaka muri byo:

  • Ishobora gukorwa mbere yo gutora Salamu na nyuma ya Atahiyatu ya nyuma agakora Sijida yo kwibagirwa yarangiza agatora Salamu.
  • Nyuma yuko atora Salamu mu iswala akora Sijida ebyiri zo kwibagirwa hanyuma agatora Salamu inshuro imwe gusa.


Ibyonona Iswala


1

Iswala yononwa no kureka inkingi cyangwa kimwe mu bigomba kubahirizwa kandi ashoboye kugikora yaba akiretse yibagiwe cyangwa abigambiriye.

2

Iswala kandi yononwa no kureka kimwe mu byangombwa by’iswala abishaka.

3

Iswala kandi yononwa no kuvuga ubigambiriye.

4

Iswala kandi yangizwa no guseka ugasohora ijwi.

5

Iswala yononwa kandi no kwinyagambura cyane kandi buri kanya mu bintu bitari ngombwa.


Ibikorwa bitari byiza mu iswala


Urwego rw’umuntu usenga ruzamuka n’ibihembo bye bikiyongera bigendanye no kwibombarika kwe no kuba ari kure y’ibimuhuza mu iswala.

Ni ibikorwa bigabanya ku bihembo by’iswala bikanakuraho ukwibombarika muri yo ndetse n’igitinyiro cyayo, ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

1

Si byiza guhindukira mu iswala, kuko intumwa Muhamadi yabajijwe ku byerekeye guhindukira mu iswala, aravuga ati “Uko ni uguhubuza Shitani ihubuza mu iswala y’umuntu” Yakiriwe na Bukhariy: 718.

2

Si byiza kuzunguza amaboko n’uburanga, no gushyira amaboko mu mayunguyungu, gusobekeranya intoki no kuzikanda kanda.

Si byiza kuzunguza umutwe n’amaboko mu gihe cy’iswala.

3

Si byiza kwinjira mu iswala umutima we uhugiye ku gutekereza kujya kwituma cyanwa kurya, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Nta sengesho rigomba gukorwa, igihe ibiryo bigeze ku meza, cyangwa igihe umuntu yakubwe ashaka kwituma” Yakiriwe na Muslim: 560.