Umujyi wa Madina: Ni ahantu intumwa Muhamadi yimukiye avuye Makka bitewe no kubuzwa amahoro kw’ababangikanyamana.
Icyo intumwa Muhamadi yakoze aho ngaho i Madina, ni ukubaka umusigiti w’intumwa uwo musigiti ukaba waraje kuba ihurira ry’ubumenyi n’ivugabutumwa no kwamamaza ibyiza mu bantu.
Ni byiza cyane gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi, haba mu gihe cya Hijat cyangwa mu kindi gihe.
Kandi gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi ntaho bihuriye n’ibikorwa bya Hijat, kandi ntibigira igihe runaka bikorerwamo.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ntibyemewe gufata urugendo ujya ku musigiti runaka, usibye gusa ku misigiti itatu: Umusigiti wa Makka, n’umusigiti wanjye uyu, n’umusigiti wa Aq’swa (w’iyerusaremu)” Yakiriwe na Bukhariy: 1139. Na Muslim: 1397. Na Abu Dauda:2033.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Iswala isengewe mu musigiti wanjye uyu, iruta isengewe muwundi utariwo, usibye umusigiti mutagatifu (wa Makka)” Yakiriwe na Bukhariy: 1133. Na Muslim: 1394.

Ni ibiki bikorwa igihe umuntu yasuye umusigiti wa Madinah?
Ni byiza ko umuyislamu mu gusura umujyi wa Madina, agambirira gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi no kuwusengeramo iyo umuntu ageze Madinah ni byiza ko yasura ibintu bikurikira:
1
Iswala muri Rawudwa ntagatifu: akaba ari ahantu mu ntangiriro y’umusigiti w’intumwa hagati y’inzu y’intumwa na Mimbari ye, kuhasengera iswala rero hari ibyiza byinshi, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Hagati y’inzu yanjye na Mimbari yanjye ni ubusitani m’ubusitani bwo mu ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 1137. Na Muslim: 1390.
2
Gusuhuza intumwa Muhamadi, umuntu akajya ku mva y’intumwa Muhamadi agahagarara imbere y’imva ye yerekeye kuri iyo mva naho Qiblat ikaba iri inyuma ye, maze akavuga mucyubahiro no mu ijwi rigufiya ati “ASALAM ALAYIKA YA RASULA LLAHI, WA RAH’MATU LLAHI WA BARAKATUHU, ASH’HADU ANAKA QADI BALAGH’TA RISALA, WA ADAYITAL AMANA WA NASWAH’TAL UMAT WA JAHAD’TA FI LAHI HAQA JIHADIHI FA JAZAKA LLAHU AN UMATIKA AF’DWALUL MA JAZA NABIYA ANI UMATIHI. Intumwa kandi yaravuze ati “Nta muntu numwe wansuhuza usibye ko Imana ingarurira roho nkamwikiriza” Yakiriwe na Abu Daudi: 2041.
Yarangiza akerekeza iburyo kugira ngo asuhuze Abubakari Swidiqi (Imana imwishimire) umusigire w’intumwa Muhamadi akaba ari n’umusangirangendo w’imbonera nyuma ye. Yarangiza akerekeza iburyo nanone kugira ngo asuhuze Umar (Imana imwishimire), akaba n’umusigire w’intumwa Muhamadi wa kabiri nyuma y’intumwa na Abubakari. Intumwa y’Imana Muhamadi ni umuntu w’imbonera uruta abandi bose, ntabwo afite ubushobozi bwo kugira icyiza azana cyangwa ikibi yakumira, ntabwo byemewe kumusaba cyangwa kumwitabaza, ahubwo ubwoko bwose bw’amasengesho buhariwe Imana imwe itagira uwo ibangikanye nawe.
3
Gusura umusigiti wa Qubau: Uwo musigiti ukaba ari uwa mbere wubatswe muri Islam mbere y’uko intumwa Muhamadi yubaka umusigiti we, ni byiza ku muntu wageze Madinah ko yasura umusigiti wa Qubau, n’intumwa Muhamadi yajyaga awusura, yaranavuze ati “Uzisukurira mu rugo iwe, yarangiza akagana ku musigiti wa Qubau maze akahasengera isengesho, uwo ahabwa ibihembo bingana n’ibya Umurat” Yakiriwe na Ibun Majah: 1412.

Umusigiti wa Qubau uri Madinat ni byiza kuwusura no kuwusengeramo.