Ilayidi y’ibitambo

Ilayidi y’ibitambo


Ilayidi y’ibitambo ni umunsi mukuru wa kabiri w’abayislamu ukaba ubaho ku itariki ya cumi mu kwezi kwa Dhul Hijat (ukwezi kwa cumi na kabiri kwa Kislamu), hakaba hakusanyikiyemo ibyiza byinshi muri byo twavuga:



1

Nuko Ilayidi y’ibitambo ari umunsi uruta iminsi y’umwaka wose:  Iminsi myiza y’umwaka ni iminsi icumi ibanziriza ukwezi kwa Dhul Hijat, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze agira ati “Nta minsi ikorwamo ibikorwa byiza bigakundwa n’Imana kurusha iyi minsi, baramubaza bati: Ese biruta no kurwana Jihadi mu nzira y’Imana? Aravuga ati: biraruta ndetse no kurwana intambara mu nzira y’Imana, usibye gusa umuntu wasohoka akajya mu ntambara akajyana n’umutungo we wose ntihagire na kimwe kigaruka” Yakiriwe na Bukhariy: 926. Na Tir’midhiy: 757.

2

Kuba umunsi w’ilayidi y’ibitambo ariwo munsi wa Hijat nkuru: harimo ibikorwa bya Hijat byingenzi kandi bikomeye, nka Twawafu kuri Al Kaabat, kubaga ibitambo no gutera amabuye.


Ni ibiki bitegetswe ku munsi w’ilayidi y’ibitambo?


Ku munsi w’ilayidi y’ibitambo ibitegetswe ku bantu batagiye Makka ni nk’ibitegetswe ku ilayidi yo gusoza igisibo cya Ramadhani, ibi bikaba byatambutse kuri page (119), usibye gusa gutanga Zakatul Fitiri kuko yo ari umwihariko ku ilayidi yo gusoza igisibo gusa.

Ilayidi y’ibitambo yihariye kuba hagomba gutangwa ibitambo kubera kwiyegereza Imana.

Igitambo: Ni amatungo abagwa, nk’ingamiya, inka n’ihene kubera kwiyegereza Imana ku munsi w’ilayidi y’ibitambo, ibitambo bigatambwa nyuma y’isengesho ry’ilayidi kugeza izuba rirenze ku munsi wa cumi na gatatu mu kwezi kwa Dhul Hijat, Imana yaravuze iti “Bityo usenge kubera Imana, kandi unatambe (kubera yo)” Surat Al Kawuthar: 2.

Itegeko ryo gutamba ibitambo: Ni Sunat ishimangiye ku muntu ufite ubushobozi, umuyislamu akaba agomba kubaga igitambo cye ubwe ndetse n’abiwe.

Ni byiza ku muntu ushaka gutamba igitambo ko atagomba kogosha umusatsi we no guca inzara ze no kugira icyo akora ku mubiri we uhereye ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Dhul Hijat kugeza igihe cyo kubaga ibitambo.


Ibigomba kuba byuzuye ku itungo ritambwaho igitambo


1

Ni ngombwa ko inyamaswa ibagwa iba ari itungo, ihene cyangwa inka ndetse n’ingamiya, ntabwo igitambo gishobora kwemerwa kidatanzwe mu matungo, nko kuba cyatangwa mu zindi nyamaswa n’inyoni. Ihene cyangwa intama, irahagije kuba igitambo ku muntu umwe n’ab’iwe, kandi biremewe kuba abantu barindwi bashobora guteramira ku nka imwe cyangwa ingamiya imwe.

2

Itungo rigomba kuba rikwije imyaka isabwa, imyaka isabwa: Ku intama ni amezi atandatu, ku ihene ni umwaka, naho ku inka ni imyaka ibiri, ku ingamiya yo ni imyaka itanu.

3

Kuba itungo ridafite inenge zigaragara, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Amatungo ane ntiyemewe kuyatangaho igitambo: Iryahumye ubuhumyi bwaryo bugaragara, irirwaye uburwayi bugaragara, iryamugaye ubumuga bugaragara ndetse n’iryazonzwe” Yakiriwe na Nasaiy: 4371. Na Tir’midhiy: 1497.


Ni iki gikorwa ku itungo ry’igitambo?


  • Kirazira kugurisha ikintu icyo aricyo cyose ku itungo ry’ibitambo.
  • Ni byiza kugabanya inyama zaryo imirwi itatu, utanze igitambo akarya ho 1/3 ikindi akagiha abantu hanyuma 1/3 gisigaye akagitangaho ituro ku bakene.
  • Biremewe ku muntu kuba yashyiraho umuhagarariye akamuha amafaranga haba imiryango ikora ibikorwa byiza yizewe ishinzwe kubaga ibitambo no kubitanga babigeza kubabikeneye.

Islam ishyiraho ibigomba kuba byuzuye ku itungo ritambwaho igitambo, kuba nta busembwa rifite.