Impamvu zatumwe Hijat igirwa itegeko

Impamvu zatumwe Hijat igirwa itegeko


Hijat ifite impamvu n’intego zihambaye ku muntu ku giti cye ndetse no k’umuryango w’abayislamu, no kubera iyo mpamvu Imana mukuvuga ibyo ugihe gukora Hijat asabwa mu matungo yo kubaga kubera kwiyegereza Imana ku munsi wo kubaga, yaravuze iti “Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumutinya kwanyu ni ko kumugeraho” Surat Al Haju: 37. Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, gukora Twawafu ku nzu y’Imana no kugenda hagati ya Swafa na Maruwa no gutera amabuye, byashyiriweho gushimangira gusingiza Imana” Yakiriwe na Abu Dauda: 1888.

Ni ngombwa kuri buri wese ushaka gukora Hijat kwiga amategeko y’idini arebana na Hijat.

No mumpamvu n’intego zo gutegeka Hijat:

1

Kugaragaza uguca bugufi no kwibombarika ku Mana:

Ibyo ni ukubera ko ukoze Hijat yanga impamvu zose zo kwishimisha no kwigira neza, no kwambara imyenda ya Ih’ram bigaragaza ubutindi bwe kuri Nyagasani we, yishyize kure y’ibyi si n’ibisitaza byayo, bishobora gutuma umuntu ava mu kwiyereza Imana, bityo agahabwa imbabazi z’ibyaha n’impuhwe zayo, hanyuma agahagarara ku musozi wa Arafat yicishije bugufi kuri Nyagasani we amushimira ku inema ze n’ibyiza bye, asaba imbabazi z’ibyaha bye.

2

Gushimira inema:

Ugushimira Imana bigaragarira mu gukora Hijat mu buryo bubiri: Gushimira inema y’imari, no gushimira kuba ufite ubuzima buzira umuze, ibyo byombi bikaba aribyo bituma umuntu amererwa neza ku isi, muri Hijat rero hagaragariramo gushimira izo nema zombi zihambaye, kuburyo umuntu ahatira umutima we gutanga umutungo mu nzira zo kumvira Nyagasani we ndetse no kwiyegereza Imana, nta gushidikanya kandi ko gushimira inema ari itegeko ubwenge bwemera kandi n’amategeko y’idini akabishimangira.

3

Hijat ni igihe cyo guhura kw’abayislamu:

Muri Hijat abayislamu bateranira hamwe baturutse imihanda yose, bakabasha kumenyana kandi bagasabana, muri Hijat amatandukaniro aranga abantu arayoyoka, itandukaniro ry’umukire n’umukene, itandukaniro ry’igitsina n’ibara, itandukaniro ry’ururimi, abayislamu muri Hijat bavuga rumwe mu ihuriro rihambaye ry’abantu ijambo ryabo rihurira ku gukora ibyiza no gutinya Imana, kugirana inama z’ukuri no kwihangana, impamvu ya Hijat y’ingenzi kandi ihambaye ni uguhuza impamvu z’ubuzima bw’isi n’impamvu zo mu ijuru.

4

Hijat ni ukwibutsa umunsi w’imperuka:

Hijat yibutsa umuyislamu umunsi w’ihuriro, igihe umuhaji yikuyemo imyambaro ye akambara Ih’ramu, guhagarara ku musozi wa Arafat ukabona abantu benshi bambaye umwambaro umwe umeze nk’isanda, ibyo byibutsa umuyislamu ibihe azacamo nyuma yo gupfa, ibyo bigatuma abasha kwitegura ibya nyuma y’urupfu, akanashakisha impamba mbere yo guhura n’Imana.

5

Kugaragaza ugusenga Imana yonyine, no kuyiharira ibikorwa byose bijyanye n’amasengesho haba mu magambo ndetse no mu bikorwa:

Ikirango cy’abahaji ni (Labayika allahuma labayika, labayika la sharika laka labayika, inal hamuda wa niimata laka wal mul’ku la sharika laka), no kubera iyo mpamvu, umwe mu basangirangendo ukomeye mukugaragaza uko intumwa Muhamadi yakoraga Talibiyat “Kwamamaza Tawuhidi” Yakiriwe na Muslim: 1218. Tawuhidi igaragara mu buryo bweruye muri buri gikorwa cyose cya Hiajt n’ibikorwa byayo n’amagambo yayo.

A person who performs Hajj or ‘umrah must walk seven times between the hills of AsSafaa and Al-Marwah.