Hari imvugo nyinshi zaturutse ku intumwa Muhamadi ibyiza byinshi bya Hijat, muri ibyo byiza:
1
Hijat ni kimwe mu bikorwa bifite agaciro, ubwo intumwa Muhamadi yabazwaga ati “Ni ikihe gikorwa kiruta ibindi? Aravuga ati: Ni ukwemera Imana n’intumwa yayo, baramubaza bati: ikindi gikorwa ni ikihe? Aravuga ati: Ni ukurwana mu nzira y’Imana, bati: ikindi ni ikihe? Aravuga ati: Ni Hijat ikozwe neza” Yakiriwe na Bukhariy: 1447. Na Muslim: 83.
2
Hijat ni igihe cyiza cyo kubabarirwa ibyaha, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Uzakora Hijat maze ntayonone, kandi ntakoremo ibibi, uwo agaruka iwabo ameze nk’uko nyina yamubyaye ameze” Yakiriwe na Bukhariy: 1449. Na Muslim: 1350. Bisobanuye ko agaruka yahanaguweho ibyaha ameze nk’umwana mutoya.
3
Hijat ni umwanya mwiza wo kurokorwa mu muriro, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Nta munsi numwe Imana irokoraho abantu mu muriro, kuruta umunsi wa Arafat” Yakiriwe na Muslim: 1348.
4
Hijat igihembo cyayo ni ijuru, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Hijat ikozwe neza nta kindi gihembo cyayo usibye ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 1683. Na Muslim: 1349.
Ibi byiza ndetse n’ibindi bigera ku muntu wejeje umugambi we kandi akawutunganya, kandi watunganyije ibikorwa bye by’ibanga kandi agatunganya uburyo bwe bwo gukurikira intumwa Muhamadi.