kwemera Imana Nyagasani
Igisobanuro cyo kwemera Imana Nyagasani:
Ni ukwemera guhamye ko Imana iriho no gushimangira ibikorwa byayo n’ubumana bwayo ndetse n’amazina n’ibisingizo byayo.
Tugiye kuvuga kuri ibi bintu uko ari bine mu buryo burambuye muri ubu buryo:
Kamere y’Imana:
Kwemera ko Imana iriho ni ikintu cya kamere mu muntu kidakeneye gihamya, ni nayo mpamvu abantu benshi mu myemerere itandukanye bemera ukubaho kw’Imana.
Twebwe mu mitima yacu twemera ko Imana ibaho tukanayihungiraho mu ngorane tukabyemera k’ubwa kamere yacu yemera, ndetse n’idini Imana yaremanye buri muntu n’ubwo abantu bamwe na bamwe bagerageza kuyizimya no kuyiganza.
Dore twebwe kenshi twumva kandi tubona abasaba basubizwa n’abatakamba bemererwa ndetse n’abageze k’ubwaburembe basubizwa ibyo byose harimo gihamya zigaragara zo kubaho kw’Imana Nyagasani.
Gihamya zo kubaho kw’Imana ziragaragara cyane k’uburyo utazibara ngo uziheture, muri zo:
- Birazwi kuri buri muntu ko ikiriho cyose kigomba kugira uwagishyizeho, n’ibi biremwa byinshi rero tubona igihe cyose ni ngombwa kuba bifite uwabiremye, ariwe Imana Nyagasani kuko bidashoboka kuba habaho ibiremwa bitagira uwabiremye, nk’uko bidashoboka kuba ubwabyo byariremye kuko nta kintu cyakwirema ubwacyo. Nk’uko Imana ibivuga igira iti“Ese bibwira ko baremwe ntawe ubaremye, cyangwa ni bo biremye?” Surat Twuri: 35. Igisobanuro cy’iyi Ayat ni uko abantu bataremwe ntawe ubaremye, kandi ko ataribo biremye ubwabo, bigasobanuka rero ko uwabaremye ari Imana Nyagasani.
- Mu by’ukuri, gahunda y’iyi si, ikirere cyayo ubutaka bwayo, inyenyeri zayo, ibiti byayo, bigaragaza mu buryo budasubirwaho ko iyi Si uwayiremye ari umwe ariwe Imana Nyagasani. Imana iti “Ibyo ni ibikorwa na Allah, we watunganyije buri kintu” Surat Namulu: 88. Izi nyenyeri zigendera kuri gahunda ihamye itanyurana, buri nyenyeri ikaba igendera mu mwanya wayo idashobora kurenga. Imana yaravuze iti “Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo” Surat Yasin:40.

اUmuntu ubwe ni kimwe mu bihamya bihambaye bigaragaza ko Imana iriho kuri wawundi utekereza akanibaza ku inema Imana yamuhaye y’ubwenge n’ibice by’umubiri n’umubiri ufite gahunda yuzuye, nk’uko Imana yavuze igira iti “No ku isi hari ibimenyetso (bigaragaza ububaho kw’Imana) ndetse no kuri mwe ubwanyu, ese ubu ntimubona”
Igisobanuro cyo kwemera ibikorwa by’Imana Nyagasani:
Ni ukwemera guhamye ko Imana Nyagasani ariwe murezi wa buri kintu akaba ari nawe mugenga wa buri kintu n’umuremyi wacyo unagiha amafunguro, ukanemera ko Imana ariyo itanga ubuzima n’urupfu, utanga ibyiza ndetse n’ibibi, niwe ugenga buri kintu, ibyiza byose biri mu kuboko kwe kandi niwe ushoboye byose, ntawe abangikanye nawe kuri ibyo.
Akaba aribyo guharira Imana ibikorwa byayo byose, bikaba bisaba ko yemera:
Ko Imana yonyine ariyo muremyi w’ibiri ku isi byose nta wundi muremyi utari yo, nkuko Imana yabivuze igira iti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na we muhagararizi wa buri kintu” Surat Zumara: 62. |
Ibyo umuntu abasha gukora ni ukugerageza guhindura imiterere y’ikintu kigasa ukundi cyangwa guteranya ibintu bikavamo ikintu n’ibindi nkabyo ntabwo ari ukurema nta nubwo ari ukuzana ikintu kitari kiriho nta nubwo ari ukuzura nyuma y’urupfu. |
Imana niyo iha amafunguro ibiremwa byose, nta wundi utanga amafunguro utari yo, Imana yaravuze iti “Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro” Surat Hudu: 6. No kwemera ko Imana ariyo mugenga wa buri kintu, nta wundi mugenga w’ibintu byose mu by’ukuri utari yo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Imana niyo mutware w’ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo” Surat Maidat: 120. |
No kwemera ko Imana ariyo iyobora ibintu byose nk’uko yabivuze igira iti “Iyoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi” Surat Sajidat: 5. Naho umuntu kuba yayobora gahunda ze z’ubuzima no kuzipanga neza, ibyo bigendana n’ubushobozi bwe ndetse m’ubyo atunze, kandi ubwo buyobozi bwe hari igihe bushobora gutungana ndetse hari n’igihe bushobora kudatungana, ariko ubuyobozi bw’Imana ni ubwa buri kintu nta kintu na kimwe kivamo cyangwa cyigomeka k’ubuyobozi bwayo. Nk’uko Imana ibivuga igira iti “Mu by’ukuri, kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose” Surat Al A’araf: 54. |
“There is no creature on the earth which is not dependent upon Allah for its provision.” (Soorat Hood, 11:6)
Ababangikanyamana b’abarabu bo ku gihe cy’intumwa Muhamadi bemeraga ibikorwa by’Imana:
Abahakanyi bo ku gihe cy’intumwa bemeraga ko Imana ariyo muremyi, umwami, umutegetsi ariko ibyo byonyine ntabwo byabinjije muri Islam, nk’uko Imana yabivuze igira iti “N’iyo ubabajije uti ninde waremye ibirere n’isi baravuga bati ni Imana” Surat Luq’man: 25.
Kuko uwemera ko Imana ariyo murezi w’ibiremwa byose, ko ariyo yabiremye ikaba ariyo ibigenga ndetse n’umurezi wabyo k’ubw’inema zayo: Uwo ni ngombwa ko aharira Imana ibikorwa by’amasengesho kandi akabikorera Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nawe.
Byumvikana bite ko umuntu wemera ko Imana ariyo yaremye byose ikaba ariyo itegeka isi yose, itanga ubuzima n’urupfu, hanyuma akagira igikorwa cy’amasengesho akorera utari Imana? Aya niyo mahugu mabi ahambaye ndetse n’icyaha gikomeye, ni muri urwo rwego Luq’man yabwiye umuhungu we amugira inama ati “Mwana wanjye, ntuzabangikanye Imana kuko ibangikanyamana ari amahugu ahambaye” Surat Luq’man: 13.
Ni igihe intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabazaga kubyerekeye icyaha gihambaye ku Mana yaravuze ati “Ni ukubangikanya Imana n’ikindi kintu kandi ariyo yakuremye” Yakiriwe na Bukhariy: 4207 na Muslim: 86.

Kwemera ibikorwa by’Imana bituma imitima ugira ituze:
Umuntu namenya neza ko nta muntu numwe ushobora kwigomeka mu bushobozi bw’Imana, kuko Imana Nyagasani ariyo mugenga wabo ibakoresha uko ishaka bigendanye n’ubugenge bwayo, Imana ikaba ariyo muremyi wabo bose, n’ibitari Imana byose nibintu byakozwe bikennye byose bikeneye umuremyi wabyo, kuko byose biri mu maboko ye, nta wundi muremyi utari yo, nta n’utanga amafunguro utari yo, ntawe uyobora isi utari yo yonyine, nta kintu kinyeganyeza cyangwa igituza bitari mu bushake bwayo: Ibyo bituma umutima we urushaho gukenera Imana imwe rukumbi no kuyisaba no kuyikenera no kuyishingikiriza mu bibazo byose by’ubuzima bwe, no gukora ndetse no kwihangana mu gukorana n’ibihindagurika byose by’ubuzima mu buryo butuje kandi buhamye, kuko niba umuntu yakoze ibisabwa kugira ngo agere kucyo ashaka mu bijyanye n’ubuzima bwe, agomba gusaba Imana kugira ngo agere kubyo ashaka kuko aba yakoze ibyo asabwa, icyo gihe umutima we uratuza ukareka kurarikira iby’abandi, mu by’ukuri ibintu byose biri mu maboko y’Imana irema ibyo ishaka kandi yatoranyije.

Kwemera ibikorwa by’Imana bituma imitima ugira ituze
Igisobanuro cyo kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani:
Ni ukwemera guhamye ko Imana Nyagasani yonyine ariyo akwiye guharirwa ibikorwa byose by’amasengesho, ibigaragara n’ibitagaragara, Imana ikaba yihariye ibikorwa byose by’amasengesho nko gusaba, gutinya, kwiringira, kwiyambaza, amasengesho, gutanga amaturo, gusiba nta ugomba gusengwa mu kuri usibye Imana Nyagasani, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi Mana ibaho itari yo Nyirimpuhwe Nyirimbabazi” Surat Al Baqarat: 163.
Imana ivuga ko nta yindi Mana itari Allah wenyine, bisobanuye ko usengwa ari umwe ntibikwiye rero gushyiraho ibindi bigirwamana, ntawe usengwa utari yo.

Kuba Imana ari imwe no kuyisenga nibyo bisobanuro nyabyo bya La ilaha ila llahu.
Agaciro ko kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani:
Agaciro ko kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani kagaragarira mu mpande nyinshi:
1
Ni uko ariyo ntandaro yo kurema abantu n’amajini, nta kindi baremewe usibye gusenga Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nawe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi nta kindi twaremeye amajini n’abantu usibye kugirango bansenge” Surat A Dhariyat: 56.
2
Ni nayo mpamvu Imana yohereje intumwa ndetse inamanura ibitabo, impamvu yabyo ni uguhamya ko Imana ariyo igomba gusengwa by’ukuri, no guhakana ibindi bisengwa bitari Imana, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Rwose twohereje muri buri tsinda ry’abantu intumwa (kugira ngo zibigishe ngo) nimusenge Imana kandi mwirinde ibigirwamana” Surat Nahalu: 36.
3
Ni uko ariryo tegeko rya mbere umuntu yategetswe, nk’uko byaje mu magambo intumwa Muhamadi yabwiye Muadha mwene Jabal ubwo yamutumaga muri Yemeni, yaramubwiye ati “Mu by’ukuri, ugiye mu bantu bahawe igitabo, icyo uzabanza kubahamagarira ni uguhamya ko nta yindi Mana ibaho usibye Allah” Yakiriwe na Bukhariy: 1389 na Muslim: 19.
Bisobanuye ngo ubahamagarire guharira Imana ibikorwa byose by’amasengesho.
4
Ni uko kwemera ubumana bw’Imana aribyo gisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llahu. Ijambo Ilahu: risobanuye usengwa, ntawe usengwa mu kuri usibye Allah, nta nubwo tugomba kugira igikorwa cy’amasengesho utari Imana.
5
Ni uko kwemera ubumana bw’Imana niwo musaruro weruye wo kwemera ko Imana niyo Umuremyi, umwami ndetse n’umugenga.
Ni ukwemera ibyo Imana yihamijeho ubwayo mu gitabo cyayo ndetse no muri Hadith z’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
Imana Nyagasani ifite amazina meza ndetse n’ibisingizo byuzuye, ntigira uwo igereranywa nawe mu mazina yayo n’ibisingizo byayo. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ntawe (Imana) igereranywa nawe kandi yo irumva ikanabona” Surat Shura: 11.
Amwe mu mazina y’Imana Nyagasani:
Imana yaravuze iti “Nyirimpuhwe Nyirimbabazi” Surat Al Fatihat: 3.
Imana yaravuze iti “Kandi yo irumva ikanabona” Surat Shura: 11.
Imana yaravuze iti “Kandi yo ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza” Surat Luquman: 9.
Imana yaravuze iti “Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose” Surat Al Baqarat: 255.
Imana yaravuze iti “Ishimwe ryuzuye n’ikuzo bikwiye Imana” Surat Al Fatihat: 2.

Inyungu zo kwemera amazina y’Imana n’ibisingizo byabo:
1
Ni ukumenya Imana Nyagasani, uwemeye amazina y’Imana n’ibisingizo byayo arushaho kumenya Imana bigatuma anarushaho kuyemera no kuyigirira icyizere, bityo kuyiharira amasengesho kwe bigakomera, kandi ni ngombwa k’umuntu wamenye amazina y’Imana n’ibisingizo byayo ko umutima we wuzura kuyikuza no kuyikunda no kwibombarika kuri yo.
2
Gusingiza Imana ukoresheje amazina yayo meza, kandi uko niko gusingiza Imana kwiza, Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye mujye musingiza Imana kenshi” Surat Al Ah’zab: 41.
3
Gusaba Imana ukoresheje amazina yayo n’ibisingizo byayo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi Imana ifite amazina meza, mujye muyisaba muyifashishije” Surat Al A’araf: 180.
Ibadat bisobanura iki?
Ibadat: Ni izina rikusanyije buri kintu cyose Imana ikunda kandi yishimira cyaba amagambo cyangwa ibikorwa Imana yategetse ikanabishishikariza abantu byaba ibikorwa bigaragara nk’iswala na Zakat na Hija, cyangwa ibikorwa bitagaragara nko gukunda Imana n’intumwa yayo no gutinya Imana no kuyiringira no kuyiyambaza, n’ibindi.
Ibadat iboneka mu ngeri zose z’ubuzima: |
Ibadat ni ijambo rikusanyije ibikorwa byose by’umwemera igihe cyose abikoze agamije kwiyegereza Imana, ntabwo rero Ibadat muri Islam igarukira ku migenzo izwi nk’iswala, igisibo n’ibindi, ahubwo Ibadat ni buri gikorwa gifite akamaro kiri kumwe n’umugambi mwiza kandi kimamijwemo ibyiza igikorwa nk’icyo gihinduka Ibadat umuntu aragihemberwa, umuyislamu aramutse ariye cyangwa akanywa cyangwa akaryama agamije kugarura imbaraga zo kugandukira Imana, icyo gikorwa ragihemberwa. No muri urwo rwego umuyislamu ubuzima bwe bwose abubaho kubera Imana, arya kugira ngo agire imbaraga zo kugandukira Imana, icyo gihe rero ibyo kurya bye biba bibaye Ibadat, umuyislamu kurongora kugira ngo yirinde ibyo Imana yaziririje, icyo gihe kurongora biba bibaye Ibadat, ibyo ni nko gucuruza no gukora ugamije gushaka umutungo nabyo ni Ibadat, no kwiga ukagira ubumenyi n’impamyabushobozi no gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi nabyo ni Ibadat, n’umugore kwita ku mugabo we n’abana be n’urugo rwe ni Ibadat, ni nkuko buri ngeri zose z’ubuzima n’ibikorwa byabwo bifite akamaro igihe cyose bijyanye n’umugambi mwiza ndetse n’ubushake bwiza.

Ibikorwa byose iyo biri kumwe n’umugambi mwiza bifatwa nkaho ari amasengesho umuntu arabihemberwa.
Ibadat niyo mpamvu y’ukurema: |
Imana yaravuze iti “Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bansenge” “Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira” “Mu by’ukuri, Allah ni we Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye Bihebuje” Surat A Dhariyat: 56- 58.
Imana ivuga ko impamvu yo kurema amajini n’abantu ni ukugirango basenge Imana, Imana ni umukungu ntikeneye amasengesho yabyo, ariko ibiremwa nibyo bikeneye gusenga Imana kuko bikeneye Imana Nyagasani.
Umuntu aramutse yirengagije iyo ntego atebera mu gukunda isi nta kwibuka impamvu yatumye ashyirwaho, icyo gihe ahita aba ikiremwa kidafite agaciro kidatandukanye n’ibindi kuri iyi si, inyamaswa zirarya zikidagadura nazo n’ubwo ku munsi w’imperuka zitazabarurirwa ibyo zakoze, bitandukanye n’umuntu, Imana yaravuze iti “Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo” Surat Muhamad: 12.
Inkingi za Ibadat: |
Mu by’ukuri, Ibadat Imana yategetse ihagaze ku nkingi ebyiri zingenzi:
Inkingi ya mbere: Ni ukwibombarika kuzuye no gutinya:
Inkingi ya kabiri: Gukunda Imana Nyagasani kuzuye.
Ibadat Imana yategetse abagaragu bayo ni ngombwa kugira ukwibombarika no gutinya Imana mu buryo bwuzuye bikajyana n’urukundo rwuzuye no kwifuza ibihembo by’Imana no gutinya ibihano byayo.
No kubera iyo mpamvu urukundo rutajyanirana no gutinya ndetse no kwibombarika –nko gukunda ibiryo n’amazi- ibyo ntabwo byitwa Ibadat ndetse no gutinya bitarimo urukundo –nko gutinya inyamaswa y’inkazi, n’umuyobozi w’umunyamahugu- ibyo ntabwo byitwa Ibadat ariko iyo gutinya n’urukundo bihuriye ku gikorwa icyo gikorwa cyitwa Ibadat, kandi Ibadat ntawundi ikorerwa usibye Imana yonyine.

Kugira ngo Ibadat itungane kandi yemerwe ni ngombwa ko igikorwa cya Ibada ugikora kubera Imana kandi kikaba gikozwe nk’uko intumwa Muhamadi yagikoze.
Ibigomba kubahirizwa kugira ngo Ibadat ibeho: |
- Kugira ngo Ibadat itungane kandi yemerwe igomba kuba yujuje ibintu bibiri:
-
1
Kuba ihuje kandi ijyanye n’imigenzo y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
-
2
Ni ukuba iyo Ibadat ikorewe Imana yonyine, itagira uwo ibangikanye nawe.
-
Kuba igikorwa kijyanye kandi gihuje n’imigenzo y’intumwa Muhamadi, ibyo niyo Ibadat nyayo nk’iswala, gusiba, gusingiza Imana, naho ibindi bikorwa byinjira muri Ibadat mu buryo rusange nk’imico n’ibikorwa umuntu akorana umugambi mwiza kugira ngo abone ibihembo by’Imana, nk’umuntu gukora sport kugira ngo agire imbaraga zo kugandukira Imana no gukora ubucuruzi kugira ngo abashe gutunga ab’iwe, ibyo ntibisaba gukurikiza intumwa Muhamadi birahagije gusa kutanyuranya n’amategeko y’idini no kwirinda kugwa mu ibyaziririjwe. ![]() |
> Ibangikanyamana
- Ibangikanyamana ryonona ukwemera ko Imana ari imwe, niba ukwemera ubumana bw’Imana Nyagasani, no kuyiharira amasengesho ari ikintu cya ngombwa kandi gihambaye, birumvikana ko ibangikanya nacyo ari icyaha gikuru ku Mana Nyagasani, ni nacyo cyaha cyonyine Imana itababarira, usibye igihe umuntu yicujije. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka” Surat Nisau: 48. Ni igihe intumwa Muhamadi yabazwaga kubyerekeye icyaha gihambaye ku Mana, yaravuze ati “Ni ukuba wabangikanya Imana kandi ariyo yakuremye” Yakiriwe na Bukhariy: 4207. Na Muslim: 86.
- Ni ibangikanyamana ryonona ibyiza umuntu yakoze rikanabigira impfabusa, nk’uko Imana ibivuga igira iti “N’iyo baramuka babangikanyije Imana ibikorwa byabo bakoze byari kuba impfabusa” Surat: Al An’am: 88. Kandi ibangikanyamana rituma nyiraryo azaba mu muriro ubuziraherezo, Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, ubangikanyije Imana, Imana iziririza kuri we ijuru maze ikicaro cye kikazaba umuriro” Surat Al Maidat: 72.
Ibangikanyamana ririmo ibice bibiri: Irikuru ni iritoya: |
-
Ibangikanyamana rikuru: Ariryo kuba umuntu yakorera utari Imana kimwe mu bikorwa by’amasengesho, buri jambo cyangwa buri gikorwa Imana ikunda kugikorera Imana ni ugushimangira Tawuhidi, no kugikorera utari Imana ni ubuhakanyi.
Urugero rw’iri bangikanyamana: Ni umuntu kuba yasaba ikitari Imana ko cyamukiza uburwayi, cyangwa kikamutuburira amafunguro, no kwiringira utari Imana cyangwa akubamira ikitari Imana. Imana yaravuze iti “Nyagasani wanyu yaravuze ati: nimunsabe nzabikiriza” Surat: Ghafir: 60.
Na none Imana yaravuze iti “Kandi ku Mana ariho abemera bazajya biringira” Surat: Al Maidat: 23.
Na none Imana yaravuze iti “Mujye mwubamira Imana kandi muyigandukire” Surat: Najim: 62.
Ibyo bikorwa byose ubikoreye ikitari Imana uwo aba ari umubangikanyamana w’umuhakanyi.
-
Ibangikanyamana ritoya: Ariryo buri jambo cyangwa buri gikorwa gishobora kugeza nyiracyo ku ibangikanya rikuru kikaba n’inzira yo kurigwamo.
Urugero rwaryo: Umuntu kugenda ingendo idasanzwe ngo bamurebe, kuba ashobora gutinda mu iswala ngo bamurebe, gusoma Qor’an mu ijwi riranguruye cyangwa gusingiza Imana mu ijwi riranguruye kugira ngo abantu bamwumve bamushime, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze agira ati “Mu by’ukuri, icyo ntinya cyane kuri mwe, ni ibangikanyamana ritoya, baramubaza bati: ibangikanya ritoya ni iriye yewe ntumwa y’Imana? Aravuga ati: Ni ugukora ugamije ko bakureba” Yakiriwe na Ahmad: 23630.
Ariko iyo atagize agamijemo ugusenga, akagikora ari ukugira ngo abantu bamubone gusa, iyo bitaba ibyo akaba atari gusari cyangwa gusiba, ibi nibyo bikorwa by’indyarya, bikaba ari n’ibangikanyamana rikuru rikura umuntu muri Islam.
Ese kugira icyo usaba umuntu bibarirwa mu ibangikanya? |
Islam yaje kubohora ubwenge bw’umuntu ibukuramo ibifutamye n’ibinyoma no kumubohora we ubwe ntacire bugufi ibitari Imana Nyagasani.
Ntabyo byemewe kugira icyo usaba umuntu wapfuye cyangwa ibidafite ubwenge ku byikubita imbere no kubyibombarikaho, ibyo byose bikaba ari amafuti kandi ari ibangikanyamana.
Naho kugira icyo usaba umuntu muzima uhari ibintu afitiye ubushobozi ngo avufashe cyangwa akurokore kurohama, no kumusaba ko yamusabira ku Imana, ibyo biremewe.
- Ese gusaba ibidafite ubwenge n’abapfuye?
-
Nibyo
Ibyo ni ibangikanyamana binyuranye na Islam ndetse no kwemera kuko ibidafite ubwenge ndetse n’abapfuye ntabwo bishobora kumva ubusabe ndetse ntibyanabusubiza, kubikorera utari Imana ni ibangikanya, ku gihe cy’intumwa Muhamadi ibangikanyamana ry’abarabu ryari ugusaba ibidafite ubwenge n’abapfuye.
-
Ntabwo aribyo
Ugusaba umuntu muzima wumva amagambo yawe n’ubusabe bwawe. Ese afite ubushobozi bwo kugusubiza, nko kuba wamusaba kugufasha mubyo afite kandi ashoboye.
-
Nibyo
Ubu busabe ni bwiza kandi nta kibazo kirimo kuko ari kimwe mu bice by’imikoranire n’abantu na gahunda yabo ya buri munsi.
-
Ntabwo aribyo
Mu by’ukuri, gusaba umuntu muzima ibyo adafitiye ubushobozi kandi adatunze nko kuba umuntu wabuze urubyaro yasaba umuntu kumuha urubyaro rwiza, ibi ni ibangikanyamana rikuru binyuranye na Islam kuko ari ugusaba ikitari Imana.
-
-
Asking the living for whatever they can possibly do for us is one of the forms of human relationships and one of the permissible daily dealings.
Urwego rwo hejuru rwo kwemera
Urwego rwo hejuru rwo kwemera:
Ukwemera kurimo inzego, kandi ukwemera k’umuyislamu kugabanyuka kubera kwirengagiza no gukora ibyaha kwe, kukaniyongera uko ibikorwa bye n’amasengesho ye no gutinya Imana kwe byiyongera.
Urwego rusumba izindi rwo kwemera ni urwo idini yise IHISAN, intumwa Muhamadi ikaba yararusobanuye igira iti “Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko niba utayireba yo irakureba” Yakiriwe na Bukhariy: 50. Na Muslim: 8.
Ugomba kwibuka uguhagarara no kwicara kwawe, umwete wawe n’ubunebwe bwawe mbese ibihe byawe byose, Imana ikureba, bityo ntukwiye gukora ibyaha kandi uziko ikureba, kandi ntugomba kureka ubwoba no kwiheba ngo bikurushe intege kandi uzi neza ko uri kumwe n’Imana, ni gute wakumva ko uri wenyine kandi buri gihe uba uganira n’Imana mu busabe no mu masengesho, ni gute umutima wawe utinyuka kwigomeka ku Mana kandi uzi neza ko Imana izi ibyo ukora wihishe n’ibyo ukora k’umugaragaro, ariko uramutse unyereye gato ugakora ikosa ushobora kwicuza maze Imana ikakubabarira.

musaruro wo kwemera Imana Nyagasani
Umwe mu musaruro wo kwemera Imana Nyagasani:
1
Ni uko Imana irinda abemera ibibi byose, ikanabarokora mu ngorane, ikanabarinda imigambi mibisha y’abanzi, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, irinda (ibibi) babandi bemeye” Surat Al Haji: 38.
2
Ni uko ukwemera ariyo ntandaro yo kugira ubuzima bwiza n’umunezero, Imana yaravuze iti “Uzakora ibyiza mu bantu b’igitsina gabo n’abi igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, tuzamubeshaho ubuzima bwiza” Surat Nahalu: 97.
3
Ni uko kwemera bisukura roho y’umuntu bikayikuraho ibitari ukuri, n’uwemeye Imana Nyagasani by’ukuri uwo ibikorwa bye byose abiharira Imana yonyine kuko ariyo Nyagasani w’ibiremwa byose, ikaba ari nayo Mana y’ukuri nta yindi Mana ibaho itari yo, uwo muntu ntashobora gutinya ikiremwa icyo aricyo cyose nta nubwo ashobora kugira umuntu yiringira, icyo gihe arabohoka akava mubinyoma n’ibindi byose bidafite aho bishingiye.
4
Ingaruka ihambaye yo kwemera: Ni ukubona ukwishimirwa n’Imana Nyagasani, no kuzinjira mu ijuru no gutsindira kuzagororerwa inema zizahoraho no kugira impuhwe zuzuye.

Kwemera abamalayika
Igisobanuro cyo kwemera abamalayika |
Ni ukwemera no guhamya ko abamalayika bariho, kandi ari ibiremwa bitagaragara bitari abantu cyangwa amajini, kandi ko bo ari ibiremwa byiza bitinya Imana, basenga Imana ukuri ko kuyisenga, bubahiriza ibyo Imana ibategetse kandi ntibajya bayigomekaho na rimwe.
Imana yaravuze iti “Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe” “Ntacyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye” Surat Al Ambiyau: 26- 27.
No kwemera abamalayika ni imwe mu nkingi esheshatu, Imana yaravuze iti “Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyoyahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze” Surat Al Baqarat: 285.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kubyerekeye ukwemera yaravuze iti “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, n’ibitabo byayo, n’intumwa zayo, n’umunsi w’imperuka, ukanemera igeno ry’ibyiza n’ibibi” Yakiriwe na Muslim: 8.
Kwemera abamalayika bikubiyemo iki? |
1
Kwemera ko bariho: Ukemera ko abamalayika ari ibiremwa by’Imana biriho koko, Imana yabaremye mu mucyo ibaremera kuyisenga no kuyumvira.
2
Kwemera abo twamenye amazina yabo barimo: Jibril, ariko nabo tutamenye amazina yabo tugomba kubemera muri rusange.
3
Kwemera ibsingizo byabo twamenye, muri byo twavuga:
• Kwemera ko bo: ari ibiremwa bitagaragara bisenga Imana, bidafite igisingizo na kimwe mu bisingizo by’ubumana, ahubwo bo ni abagaragu b’Imana bayigandukira cyane, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ntibacisha ukubiri n’ibyo Imana ibategetswe ahubwo bakora ibyo bategetswe byose” Surat Tah’rim: 6. |
• Kwemera ko Imana yabaremye mu mucyo, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Abamalayika baremwe mu mucyo” Yakiriwe na Muslim:2996. |
• Kwemera ko abamalayika bafite amababa, Imana yatubwiye ko yahaye abamalayika amababa atandukanye mu miterere yabo, Imana yaravuze iti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose” Surat Fatwir: 1. |
4
Kwemera imwe mu mirimo y’abamalayika twamenye bakora Imana yabategetse muri yo twavuga:
• Malayika ushinzwe ubutumwa buvuye ku Mana bugana ku intumwa ni Jibril (amahoro abe kuri we). |
• Malayika ushinzwe gukuramo roho z’abantu, ni Malayika w’urupfu n’abafasha be. |
• Malayika ushinzwe kubika ibikorwa by’abantu no kubyandika byaba ibyiza cyangwa ibibi, aribo abamalayika beza bandika. |
Inyungu yo kwemera abamalayika: |
Kwemera abamalayika bifite inyungu zihambaye mu buzima bw’umwemera, muri zo twavuga ibi bikurikira:
1
Ni ukumenya ubuhambare bw’Imana n’ubushobozi bwayo, kuko ubuhambare bw’ikiremwa bukomoka k’ubuhambare bw’umuremyi, ibyo byongerera umwemera guha Imana agaciro no kuyikuza, kuba yararemye abamalayika mu mucyo bafite amababa.
2
Bituma umuntu ashikama ku kumvira Imana Nyagasani, uwemera ko abamalayika bandika ibikorwa bye byose, ibyo bituma umuntu agira ugutinya Imana, ntashobora kuyigomekaho haba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga.
3
Kwihanganira kumvira Imana, no kumva ko uri kumwe naho kandi utuje, igihe umwemera yizera ko ari kumwe kuri iyi si ngari n’abamalayika ibihumbi byinshi bakora ibikorwa byiza mu buryo bwiza kandi byuzuye.
4
Gushimira Imana ku kuba yaritaye ku kiremwa muntu, kuba yaragize abaaliayika abarinzi b’abantu.

Kwemera ibitabo:
Igisobanuro cyo kwemera ibitabo: |
Ni uguhamya byimazeyo ko Imana ifite ibitabo yamanuriye intumwa zayo ngo zibigeze ku bagaragu bayo, no kwemera koi bi bitabo ari amagambo y’Imana yavuze koko mu buryo bukwiye ubuhambare bwayo, no kwemera ko muri ibyo bitabo harimo ukuri n’urumuri n’umuyoboro ku bantu bose hano ku isi ndetse no mubuzima bwanyuma.
Kwemera ibitabo ni imwe mu nkingi zo kwemera, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Yemwe abemeye! Nimwemere Imana n’intumwa yayo n’igitabo yahishuriye intumwa yayo n’ibitabo yahishuye mbere” Surat Nisau: 136.
Imana muri uyu murongo yategetse kuyemera no kwemera intumwa yayo no kwemera igitabo yahishuriye intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aricyo Qor’an, nk’uko yanategetse kwemera ibitabo byahishuwe mbere ya Qor’an.
Intumwa y’Imana Muhamadi avuga ku kwemera yaragize ati “Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi wa nyuma no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana” Yakiriwe na Muslim:8.

Umusafu wandikwa mu buryo bwitondewe hakurikijwe ibipimo byuzuye.
Ni ibiki bikubiye mu kwemera ibitabo? |
1
Ni ukwemera ko ibyo bitabo byaturutse ku Mana koko.
2
Kwemera ko amagambo akubiye muri ibyo bitabo ari ay’Imana Nyagasani.
3
Kwemera amazina Imana yise ibyo bitabo, nka Qor’an Ntagatifu yahishuriwe intumwa Muhamadi, na Tawurat yahishuriwe intumwa Mussa, na Injili yahishuriwe intumwa Issa (Yesu) amahoro y’Imana abe kuri bo bose.
4
Kwemeza inkuru z’impamo zaje muri ibyo bitabo.
Ibyo Qor’an yihariye irusha ibindi bitabo: |
Mu by’ukuri, Qor’an Ntagatifu ni amagambo y’Imana Nyagasani yahishuriwe intumwa yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), no kubera iyo mpamvu umwemera agomba kubaha iki gitabo, no kugerageza kugendera ku mategeko yayo, no kugisoma tunatekereza ibirimo.
Biraduhagije kuba Qor’an ariwo muyoboro wacu ku isi, ikazaba n’impamvu yo kuzatsinda ku munsi w’imperuka.
Qor’an rero ifite byinshi yihariye irusha ibindi bitabo byaturutse ku Mana muri byo twavuga:
1
Ni uko Qor’an Ntagatifu ikubiyemo incamake y’amategeko yose y’Imana ikaba yaraje gushimangira ibyaje mu bitabo byayibanjirije, birimo gutegeka abantu gusenga Imana imwe.
Imana yaravuze iti “Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse” Surat Maidat: 48.
Igisobanuro cy’ijambo (Muswadiqan) gishimangira ibitabo byayibanjirije: Ni ukuvuga ko Qor’an ihuza n’ibyaje muri ibyo bitabo byabanje haba mu myemerere ndetse no mu mateka, naho igisobanuro cy’ijambo (Muhayimina alayihi) bisobanuye kuba yizewe kandi ihamya ibitabo byayibanjirije.
2
Ni ngombwa ku bantu bose mu ndimi zabo zose zitandukanye n’amoko yabo yose gushikama kuri Qor’an no kugendera kubyajemo, batitaye ku gihe yamanukiye ibyo bitandukanye n’ibitabo byabanje kuko byo byaje bigenewe abantu runaka mu gihe cyagenwe. Imana yaravuze iti “Kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi Izageraho” Surat Al Aniam: 19.
3
Mu by’ukuri, Imana Nyagasani yiyemeje kuzarinda Qor’an, k’uburyo idashobora kugerwamo n’ukuboko kugira icyo guhinduramo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, nitwe twahishuye urwibutso (Qor’an) kandi ni natwe tuzarurinda” Surat Hijir: 9. No kubera iyo mpamvu, inkuru zose za Qor’an ni ukuri kudashidikanywaho bikaba ari ngombwa kuzemera.
Twebwe ni iki tugomba gukora kubyerekeranye na Qor’an Ntagatifu?
- Ni ngombwa kuri twebwe gukunda Qor’an, no kuyubaha tuyiha agaciro gahambaye, kubera ko ari amagambo y’umuremyi akaba ariyo magambo y’ukuri kandi meza.
- Ni ngombwa kandi kuyisoma tunatekereza ku mirongo yayo n’ama Surat yayo, tugatekereza ku nyigisho za Qor’an n’inkuru zayo, tukaba ariyo dupimiraho ubuzima bwacu kugirango dusobanukirwe ukuri n’ikinyoma.
- Ni ngombwa kandi gukurikiza amategeko yayo, no kubahiriza amabwiriza yayo n’imico idutoza tukayigira gahunda y’ubuzima bwacu.
Ubwo Aisha (Imana imwishimire) yabazwaga kubyerekeye imico y’intumwa Muhamadi, yaravuze ati “Imico ye yose yari Qor’an” Yakiriwe na Ahmad: 24601 na Muslim: 746.
Igisobanuro cy’iyi Hadith: Ni uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu buzima bwe bwose n’ibikorwa bye byose byari ugushyira mu bikorwa amategeko ya Qor’an, kuko yo ari akarorero keza kuri buri wese muri twe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wawundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi” Surat Al Ah’zab: 21.
Ni ikihe gihagararo tugomba kugira kubyerekeye ibitabo byabanjirije Qor’an? |
Umuyislamu yemera ko Tawurat yahishuriwe intumwa Mussa na Injili yahishuriwe intumwa Issa, ari ukuri kwaturutse ku Mana, bikubiyemo amategeko n’inyigisho n’amateka birimo umuyoboro n’urumuri ku bantu mu mibereho y’abantu hano ku isi no ku mperuka.
Ariko Imana Nyagasani yatubwiye muri Qor’an ko abahawe igitabo aribo abayahudi n’abakirisitu bahindaguye ibitabo byabo bongeramo banagabanyamo k’uburyo bitakiri uko Imana yabihishuye.
Tawurat iriho ubu ngubu ntabwo ariyo Tawurat yahishuriwe Mussa kuko abayahudi barayihinduye bagoronzora amenshi mu mategeko yayo. Imana yaravuze iti “Muri babandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo” Surat Nisau: 46.
Ndetse na Injili iriho ubu ntabwo ariyo Injili yahishuriwe Issa, abakirisitu barayihinduye, n’amenshi mu mategeko yayo barayahindura. Imana yarabivuze igira iti “Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi” Surat Al Im’ran: 78.
Na none Imana iti “No muri babandi bavuze bati “Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu”, twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora” Surat Maidat: 14.
No kubera iyo mpamvu dusanga icyitwa igitabo gitagatifu kiri mu maboko y’abahawe igitabo cyitwa Tawurat na Injili bikubiyemo imyemerere ipfuye n’inkuru zibinyoma, bityo ntitugomba kwemera izo nkuru ziri muri ibyo bitabo, usibye gusa ibyo Qor’an yemeje cyangwa Sunat z’impamo zahamije, tukanahakana ibyo Qor’an na Sunat byahakanye, ibitari ibyo tugomba kwicecekera ntitubyemeze cyangwa ngo tubihakanye.
No kubera iyo mpamvu umuyislamu agomba kubaha ibyo bitabo ntabiteshe agaciro cyangwa ngo abisuzugure, kuko bishobora kuba birimo amwe mu magambo y’Imana y’ukuri atarahinduwe.

Umuyislamu yemera ko Tawurat n’Ivanjiri byamanutse ku Mana ariko byakorewe ihindagurwa ryinshi, bityo ibyo twemeramo ni ibihuje na Qor’an na hadith.
Inyungu zo kwemera Ibitabo:
|
Kwemera ibitabo harimo inyungu nyinshi muri zo twavuga:
1
Kumenya uburyo Imana yitaye ku bagaragu bayo n’impuhwe zayo zuzuye kuri bo, mugutuma muri buri tsinda ry’abantu igitabo kibayobora, kigatuma bagera ku buzima bwiza hano ku isi no ku mperuka.
2
Kumenya impamvu Imana yashyizeho amategeko, kuko yashyiriyeho buri bantu amategeko aberanye n’imiterere yabo ndetse n’ibihe barimo. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira)” Surat Maidat: 48.
3
Gushimira Imana kubw’inema zayo mu kumanura ibyo bitabo, kuko ibyo bitabo ari urumuri n’umuyoboro hano ku isi no ku mperuka, no kubera iyo mpamvu ni ngombwa gushimira Imana kubera iyo nema ihambaye.

Kwemera intumwa z’Imana
Kuba abantu bari bakeneye intumwa |
Abantu bari bakeneye ubutumwa bukomoka ku Imana bubasobanurira amategeko bunabayobora ku bitunganye, ubutumwa niyo roho y’isi n’urumuri rwayo ndetse n’ubuzima bwayo, nta gutungana kw’isi kwabaho igihe hatariho roho n’ubuzima ndetse n’urumuri.
Niyo mpamvu Imana yise ubutumwa bwayo roho, kandi iyo roho ibuze ubuzima nabwo burabura. Imana yaravuze iti “(Nk’uko twahishuriye intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu” Surat Shura: 52.
Ibyo ni ukubera ko ubwenge n’ubwo bubasha gusandukanya ukuri mu kinyoma muri rusange, ariko ntibushobora kumenya ibisobanuro byimbitse bya buri kantu, ntibanashobora kumenya uburyo bakoramo amasengesho bidaturutse mu nzira y’ihishurwa n’ubutumwa.
Nta buryo bwo kubaho neza no gutsinda hano ku isi no ku mperuka, usibye gukurikira inzira y’intumwa, nta n’uburyo bwo kumenya icyiza n’ikibi nyabyo bitanyuze mu nzira zabo, n’uzaramuka yirengagije ubutumwa agerwaho n’imihangayiko ndetse n’ibibazo bingana n’uko yirengagije ubutumwa.

Ubutumwa niyo roho y’isi n’urumuri rw’ubuzima bwayo.
Kwemera intumwa ni imwe mu nkingi zo kwemera: |
Kwemera intumwa ni imwe mu nkingi zo kwemera esheshatu, Imana yaravuze iti“Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu ntumwa ze” Surat Al Baqarat: 285.
Iyi Ayat igaragaza ko ari ngombwa kwemera intumwa zose utarobanuye, ntiwemere zimwe mu intumwa ngo uhakane izindi nk’uko abayahudi n’abakirisitu babigenje.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana” Yakiriwe na Muslim: 8.
Igisobanuro cyo kwemera intumwa z’Imana: |
Ni ukwemera guhamye ko Imana yohereje muri buri tsinda ry’abantu intumwa, zibakomoka mo ngo zibahamagarire gusenga Imana imwe rukumbi itagira uwo ibangikanye nayo, ukanemera ko intumwa zose zari abanyakuri, zitinya Imana, abizerwa, bashinzwe kuyobora abantu, ukanemera ko bagejeje ku bantu ibyo batumwe byose ntacyo bahishe cyangwa bahinduye ntacyo bongereye mo nta n’icyo bagabanyije mubyo batumwe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nonese hari ikindi intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?” Surat A Nah’lu: 35.
Ukwemera intumwa z’Imana hakubiyemo ibiki? |
1
Ni ukwemera ko ubutumwa bwazo ari ukuri, kwaturutse ku Mana, ukanemera ko ubutumwa bwose bwari buhuriye ku guhamagarira abantu gusenga Imana imwe rukumbi itagira uwo ibangikanye nawe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (gusenga) ibigirwamana" Surat A Nah’lu: 36.
Hari igihe amategeko y’umwihariko intumwa zahabwaga yabaga atandukanye mu tuntu dutoya nko kuziririza bimwe no kuzirura ibindi, ibyo byose bikajyana n’ikibereye abo bantu, Imana yaravuze iti “Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira)” Surat Maidat: 48.
2
Kwemera intumwa n’abahanuzi bose, tukemera intumwa Imana yavuze amazina nka Muhamadi, Ibrahimu, Mussa, Issa na Nuhu (Imana ibahe amahoro n’imigisha), naho abo tutazi amazina yabo abo tugomba kubemera muri rusange, n’uramutse ahakanye ubutumwa bw’umwe muribo uwo aba ahakanye intumwa zose.
3
Kwemeza no guhamya inkuru z’impamo zaturutse ku intumwa ndetse n’ibitangaza byazo biri muri Qor’an na Hadith, nk’inkuru y’uruzi gusadukamo ibice bibiri kuri Mussa.
4
Kugendera ku mategeko y’intumwa yadutumweho, ari nayo ntumwa iruta izindi ikaba ari nayo yazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
Bimwe mu bigwi by’intumwa: |
|
1 |
Ni ukwemera ko intumwa zari abantu, n’itandukaniro ryazo n’abandi bantu ni uko Imana by’umwihariko yazihishuriraga ikanaziha ubutumwa, Imana yaravuze iti “Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) batari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa” Surat Al Ambiyau: 7. No kwemera ko intumwa nta kintu na kimwe kijyanye n’ubumana bari bafite, gusa ko bari abantu baremwe mu buryo bwuzuye kandi bugaragara, nk’uko bari bafite imico myiza kurusha abandi, barushaga abantu bose igisekuru cyiza bakagira ubwenge butunganye n’ururimi rusobanura neza kururyo ibyo byabashobozaga kugeza ubutumwa kubo batumweho. Imana yagennye ko intumwa ziba ari abantu kugira ngo abayobozi n’akarorero kabo kabe kabaturukamo, no kubera iyo mpamvu gukurikira intumwa no kuzigana ni ibintu biri mu bushobozi bw’abantu. |
2 |
Imana yahaye ubutumwa intumwa by’umwihariko, inabaha guhishurirwa bonyine, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah)” Surat Al Kah’fi: 110. Ntabwo kuba intumwa n’ubutumwa ari ikintu umuntu ahabwa kubera umutima mwiza cyangwa ubwenge afite, ahubwo ni ugutoranwa n’Imana gusa, Imana yahisemo intumwa izitoranya mu bandi, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Imana izi neza aho yerekeza ubutumwa bwayo” Surat Al An’am: 124. |
3 | Kwemera ko intumwa z’Imana bari barinzwe kubyerekeye ubutumwa bahawe buturutse ku Mana, ntibashobora kwibeshya mu kugeza ku bantu ubutumwa bahishuriwe n’Imana. |
4 | Kwemera ko bari abanyakuri mubyo bavugaga n’ibyo bakoraga, Imana yaravuze iti “Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri” Surat Yasin: 52 |
5 | Kwemera ko intumwa zari zifite ukwihangana, bahamagariye abantu idini ry’Imana babaha inkuru nziza banababurira, muri iyo nzira bagezweho n’ibibazo bikomeye, barabyihanganira muri iyo nzira yo kwamamaza izina ry’Imana. Imana yaravuze iti “Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) nk’uko intumwa zari zifite umuhate zihanganye” Surat Al Ah’qaf: 35. |
Ibitangaza by’intumwa: |
Imana Nyagasani yateye inkunga intumwa zoyo iziha ibihamya bitandukanye bigaragaza ukuri kwazo no kuba koko ari intumwa z’Imana, no muri ibyo bitangaza n’ibimenyetso bigaragara bitari mu bushobozi bw’ibiremwa Imana yabibahaye kugira ngo bishimangire ukuri kw’izo ntumwa no guhamya ubutumwa bwazo.
Icyo ibitangaza bisobanuye: Ni ibintu binyuranye n’ibisanzwe Imana igaragariza mu maboko y’intumwa n’abahanuzi mu buryo ikiremwa muntu kitashobora kuzana ibimeze nkabyo.
Muri ibyo bitangaza twavuga:
- Guhindura inkoni ya Mussa inzoka.
- Yesu kugira inama abantu be ibyo bagomba kurya n’ibyo bagomba guhunika mu mazu yabo.
- Ukwezi gucikamo ibice bibiri bikozwe n’intumwa Muhamadi.
Uburyo umuyislamu agomba kwemera Issa: |
1
Ni ukwemera ko Issa ari umwe mu ntumwa zikomeye akaba abarirwa no mu ntumwa zagize umuhate kandi zihanganye (Ulul Azim) arizo: Muhamadi, Ibrahimu, Nuhu, Mussa na Issa (amahoro y’Imana abe kuri zo). Imana yaravuze iti “(Unibuke) ubwo twahaga abahanuzi isezerano rikomeye, ndetse nawe (Muhamadi), Nuhu, Ibrahimu, Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twabahaye isezerano rikomeye cyane” Surat Al Ah’zab: 7.
2
No kwemera ko Issa, yari umuntu Imana yagiriye Ubuntu ikamutuma ku abayislaheri ikanamuha ibitangaza, nta kintu na kimwe cy’ubumana yari afite. Imana yaravuze iti “(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli” Surat Zukh’ruf: 59.
No kwemera ko Issa atigeze ategeka abantu be ko bamugira Imana we na nyina mu mwanya w’Imana Nyagasani, ahubwo Issa yababwiye ibyo Imana yamutegetse, “Ngo nimusenge Imana Nyagasani wanjye ariwe Nyagasani wanyu” Surat Maidat: 117.
3
No kwemera ko Issa, yari mwene Mariyam, kandi nyina Mariyan akaba yari umugore wiyubashye w’umunyakuri utinya Imana usenga cyane, ukemera ko yatwite Issa nta mugabo abonanye nawe ahubwo ari k’ubw’ubushobozi bw’Imana, bityo ukuremwa kwe bikaba ari igitangaza kizahoraho nk’uko Adamu yaremwe nta Ise na nyina afite. Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, urugero rwa Isa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwaAdamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati "Ba!" Ubwo abaho” Surat Al Im’ran: 59.
4
No kwemera hagati ye n’intumwa Muhamadi nta yindi ntumwa yanyuzemo, kandi ko Issa yahanuye intumwa yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Imana yaravuze iti “Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!” Surat Swaf: 6.
5
Twemera ibitangaza Imana yagaragarije mu maboko ya Issa, nko kuvura ibibembe, guhumura impumyi, kuzura abapfuye, kubwira abantu ibyo bagomba kurya n’ibyo bagomba guhunika mu mazu yabo, ibyo byose akaba yarabikoraga k’ububasha bw’Imana, ibyo Imana yabigize ibitangaza bigaragara byerekena ukuri k’ubutumwa bwe.
6
Ntabwo ukwemera k’umuntu uwo ariwe wese gushobora kuzura atabanje kwemera ko Issa ari umugaragu w’Imana akaba n’intumwa yayo, kandi ko ari kure cyane nta naho ahuriye n’ibyo abayahudi bamuvuzeho nk’uko Imana yabimwejejeho. Nk’uko natwe tugomba kwitarura imyemerere y’abakirisitu bayobye inzira kubyerekeye Issa mwene Mariyam, bakaba baramugize we na nyina Imana ebyiri mu mwanya w’Imana Nyagasani. Bamwe muri bo baravuze bati: Issa ni uwa gatatu mu butatu butagatifu, Imana iri kure cyane y’ibyo bavuga.
7
Kwemera ko Issa atishwe kandi atabambwe, ahubwo ko Imana yamuzamuye mu ijuru ubwo abayahudi bashakaga kumwica, maze Imana igaha undi ishusho imeze nk’iye bakaba ariwe bica bakanamubamba bibaza ko ari Issa bishe. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “No k’ubw’imvugo yabo igira iti "Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah". Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri, babandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa nawe). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe” “Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza” “Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe. Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo” Surat Nisau: 157- 159.
Imana yaramurinze kandi imuzamura iwayo mu ijuru, no mu bihe bya nyuma azamanuka aze ku isi ategekeshe amategeko y’intumwa Muhamadi, hanyuma azapfire ku isi ahambwe mu butaka hanyuma azazuke nk’uko abantu bose bazazuka. Imana yaravuze iti “Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni nacyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni nacyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)” Surat Twaha: 55.

Umuyislamu yemera ko Issa ari umwe mu ntumwa z’Imana zihambaye, ariko ko atari Imana akanemera ko Issa atishwe kandi atabambwe.
Kwemera intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha): |
- Twemera ko intumwa Muhamadi ari umugaragu w’Imana akaba n’intumwa yayo, akaba ari Shebuja w’abayeho mbere n’ababayeho nyuma, akaba ariwe wasozereje intumwa n’abahanuzi, nta ntumwa izaza nyuma ye, yagejejeho abantu ubutumwa, anabashyitsaho indagizo agira inama abayislamu anarwana mu nzira y’Imana ukuri ko kuyirwana.
- Tugomba kwemera ukuri kw’ibyo yatubwiye, kandi tukamwumvira mubyo ategeka tukanagendera kure ibyo yabujije, kandi tugomba gusenga Imana dukurikije imigenzo ye kandi ko ariwe tugomba gukurikiza wenyine. Imana yaravuze iti “Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah Kenshi” Surat Al Ah’zab: 21.
- Tugomba gushyira imbere urukundo dukunda intumwa Muhamadi urwo dukunda ababyeyi, abana ndetse n’abantu bose, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Ntabwo umwe muri mwe azaba umwemera nyakuri, atankunze kurusha umubyeyi we n’umwana we ndetse n’abantu bose muri rusange” Yakiriwe na Bukhariy: 15 na Muslim: 44. Kandi gukunda intumwa Muhamadi by’ukuri, ni ugukurikira imigenzo ye no kuyoboka umuyoboro we kandi ibyo ntibyashoboka utamwumviye. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Kandi umurimo w’Intumwa ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa” Surat Nur: 54.
- Tugomba kwemera ibyo intumwa Muhamadi yazanye kandi tugakurikiza Sunat ze, umuyoboro we tukawubaha kandi tukawuha agaciro gahambaye. Imana yaravuze iti “Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe” Surat Nisau: 65.
- Ni ngombwa rero ko twirinda kunyuranya n’amategeko y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kuko kunyuranya n’amategeko ye bitera ibigeragezo n’ubuyobe ndetse n’ibihano bibabaza, Imana yaravuze iti “Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza” Surat Nur: 63.
Ibyo ubutumwa bw’intumwa Muhamadi bwihariye: |
Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi bufite ibyo bwihariye bitaranze ubutumwa bwabubanjirije, ibyo bintu bwari bwihariye rero muri byo twavuga:
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, bwasozereje ubutumwa bwose bwabubanjirije, Imana yaravuze iti “Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ariwe wese muri mwe, ahubwo ni intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose” Surat Al Ahzab: 40.
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, bwahanaguye ubutumwa bwose bwabubanjirije, ntabwo Imana izemerera uwariwe wese kuyoboka indi dini nyuma yo gutumwa kw’intumwa Muhamadi atayobotse intumwa Muhamadi, nta muntu uzagera mu nema yo kwinjira mu ijuru atanyuze mu nzira y’intumwa Muhamadi, intumwa Muhamadi yari intumwa nziza, n’abantu be nibo bantu beza kuruta abandi, amategeko ye niyo mategeko yuzuye. Imana yaravuze iti “Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo” Surat Al Im’ran: 85. Ni ntumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Ndahiye k’uwo umutima wa Muhamadi uri mu ntoki ze, nta muntu uzumva ibyanjye muri uyu muryango (Umat) yaba umuyahudi cyangwa umukirisitu, hanyuma agapfa atabashije kwemera ibyo nazanye, uwo azajya mu muriro” Yakiriwe na Muslim: 153. Na Ahmad: 8609.
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, ni rusange ku bantu bose no ku majini: Imana ivuga kubyerekeye amajini yaravuze iti “Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire intumwa ya Allah (ibyo ibahamagarira), kandi munayemere. (Allah) azababarira” Surat Al Ah’qaf: 31. Na none Imana yaravuze iti “Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi” Surat Sabai: 28. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nasumbishijwe izindi ntumwa ku bintu bitandatu: Nahawe kuvuga make asobanura byinshi, nahawe instinzi kubera ubwoba, naziruriwe iminyago, nagiriwe ubutaka bwose kuba bufite isuku kandi bushobora gusengerwaho, natumwe ku bantu bose, kandi nasozereje intumwa” Yakiriwe na Bukhariy: 2815. Na Muslim: 523.
Inyungu zo kwemera intumwa: |
Ukwemera intumwa bifite inyungu zihambaye, muri zo:
1
Bituma tumenya impuhwe z’Imana Nyagasani no kuba yaritaye ku bagaragu bayo, ubwo yoherezaga intumwa muri bo kugira ngo zibayobore inzira nziza, ngo banabasobanurire uburyo bagomba gusenga Imana, kuko ubwenge bw’umuntu budashobora kumenya ibyo, Imana kubyerekeye intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nta kindi twakoherereje usibye kuba umugisha ku bantu bose” Surat Al Ambiyau: 107.
2
Bituma tubasha gushimira Imana kubera iyo nema ikomeye.
3
Bituma dushobora gukunda intumwa tukanaziha agaciro no kuzivuga imyato izikwiye, kuko bagandukiye Imana banageza ku bantu ubutumwa bwayo kandi banagira inama abagaragu bayo.
4
Bituma tubasha gukurikira ubutumwa bwazanywe n’intumwa buturutse ku Mana, aribwo gusenga Imana imwe itagira uwo ibangikanye nawe, no kubishyira mu bikorwa, bigatuma abemera babasha kugera ku byiza no kuyoboka ndetse n’umunezero ku isi no ku mperuka. Imana yaravuze iti “Uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe” “Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri, azagira ubuzima bw’inzitanendetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi” Surat Twaha: 123-124.

Umusigiti w’iyerusalemu ufite agaciro ku bayislamu, ukaba ari umusigiti wa kabiri wubatswe ku isi nyuma y’umusigiti wa Makka, intumwa Muhamadi yawusengeyemo hamwe n’izindi ntumwa (Imana izihe amahoro n’imigisha).
Kwemera umunsi w’imperuka
Igisobanuro cyo kwemera umunsi w’imperuka: |
Ni uguhamya bishimangiye ko Imana Nyagasani izazura mu mva zabo, hanyuma Imana ikanababarurira ikanabahembera ibikorwa byose, kugeza ubwo abazajya mu ijuru barijyamo n’abazajya mu muriro bajye mu mazu yabo.
No kwemera umunsi w’imperuka ni kimwe mu nkingi zo kwemera, ntabwo ukwemera gushobora kwemerwa utemeye umunsi w’imperuka. Imana yaravuze iti “Ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka” Surat Al Baqarat: 177.
Kuki Qor’an yashimangiye Ukwemera umunsi w’imperuka? |
Qor’an yashimangiye ukwemera umunsi w’imperuka, inabivuga buri gihe, inashimangira ko umunsi w’imperuka uzabaho ikoresheje uburyo byinshi bw’ururimi rw’icyarabu, ihuza ukwemera umunsi w’imperuka no kwemera Imana ahantu henshi.
Kubera ko kwemera umunsi w’imperuka ari umusaruro wo kwemera Imana n’ubutabera bw’Imana Nyagasani, mukubisobanura twavuga tuti:
Mu by’ukuri, Imana ntabwo yemera amahugu nta nubwo ireka umunyamahugu itamuhaye igihano, cyangwa uwahugujwe itamurenganuye, nta nubwo ireka umugizi wa neza itamuhaye ibihembo, ngo buri wese ahabwe ukuri kwe, natwe muri ubu buzima bw’isi tubona hari umuntu ushobora kubaho ari umunyamahugu agapfa ari umunyamahugu kandi ntahanwe, hakaba n’umuntu ubaho yarahugujwe agapfa yarahugujwe kandi ntahabwe ukuri kwe, kuba Imana itemera amahugu ibyo bisobanuye iki? Bisobanuye ko hari ubundi buzima butari ubu turimo, hazabaho ikindi gihe uwakoze neza azahembwa n’uwakoze nabi azahanwa na buri wese agahabwa ukuri kwe.

Islam iyobora abantu kwirinda umuriro tugirira neza abandi n’ubwo byaba gutanga ituro ringana n’igice cy’itende.
Ni ibiki bikubiye mu kwemera umunsi w’imperuka? |
Umuyislamu kwemera umunsi w’imperuka bikubiyemo ibintu byinshi, muri byo:
1
Kwemera izuka no kuzakoranyirizwa hamwe: Aribyo kuzazura abantu mu mva zabo, no kuzasubiza roho mu mibiri yazo, maze abantu bagahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose, hanyuma bagakoranyirizwa hamwe bambaye ubusa batambaye inkweto nk’uko baremwe mbere.
Indeed, belief in the resurrection of the dead is confirmed by textual evidence from the Qur’an and the Sunnah and has been proven rationally as well as through the inner nature (fitrah). We therefore firmly believe that Allah will raise the dead from their graves, their souls will return to their respective bodies and all people will stand before the Lord of the worlds for judgement.
Kandi kwemera izuka bigomba kujyana n’ibyo Qor’an na Sunat, byagaragaje ndetse n’ibyemera n’ubwenge butunganye kandi buzima, umuntu akemera nta gushidikanya ko Imana izazura abari mu mva roho zigasubira mu mibiri, maze abantu bagahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose.
Imana yaravuze iti “Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri, Muzapfa” “Hanyuma, muzazurwa ku munsi w’imperuka” Surat Al Muuminuna: 15-16.
Ibitabo byose byaturutse mu ijuru byemeranya kuri ibyo, ibyo bijyanye n’ubwenge kuba Imana ishobora gushyiriraho ibiremwa umunsi wo kuzagaruka kuri yo ikabahembera ibyo bategetswe byose binyuze ku ndimi z’intumwa. Imana yaravuze iti “Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?” Surat Al Muuminuna: 115.
Zimwe muri gihamya za Qor’an zishimangira izuka:
|
2
Kwemera ibarura n’iminzani: Imana izabarurira ibiremwa ku bikorwa byabo bakoze mu buzima bw’isi, abazaba bari mu bantu basenga Imana imwe bumvira Imana n’intumwa yayo ibarura rye rizoroha, naho uzaba ari mu bantu b’ibangikanya b’abanyabyaha uwo ibarura rye rizaba rikomeye.
Ukemera ko ibikorwa by’abantu bizashyirwa ku minzani ihambaye maze ibyiza bigashyira ku gitwe kimwe cy’umunzani naho ibibi bigashyirwa ku kindi gitwe cy’umunzani, uwo ibyiza bye birushije uburemere ibibi bye uwo azaba ari mu bantu bo mu ijuru, naho uwo ibibi bye bizarusha uburemere ibyiza bye, azaba mu bantu bo mu muriro kandi Nyagasani wawe ntahuguza uwo ariwe wese.
Imana yaravuze iti “Ndetse tuzashyira (ahagaragara) iminzani y’ubutabera ku munsi w’imperuka, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa,kabone n’iyo (ibikorwa bye) bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane, tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura” Surat Al Ambiyau: 47.
3
Kwemera ijuru n’umuriro: Ijuru ni inzu y’inema zizahoraho, Imana yateguriye abemera n’abatinya Imana, bumvira Imana n’intumwa yayo, harimo amoko y’inema zinyuranye zizabaho ubuzira herezo abantu bifuza kandi amaso yishimira mu bikundwa byose.
Imana mu gukundisha abagaragu bayo kwihutira gukora ibyiza no kwinjira mu ijuru ubugari bwaryo bungana n’ibirere n’isi. Imana iti “Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijururifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abatinya Allah” Surat Al Im’rani: 133.
Naho umuriro: Ni inzu y’ibihano bizahoraho, Imana yateganyirije abahakanyi babandi bahakanye Imana bakanigomeka ku intumwa yayo, harimo ibihano bitandukanye n’ububabare bunyuranye bitigeze bitekerezwa mu bwenge bwa muntu.
Imana mu kuburira abagaragu bayo umuriro wateguriwe abahakanyi, yaravuze iti “Nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo bigizwe n’abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi” Surat Al Baqarat: 24.
Mana Nyagasani turagusaba ijuru n’ibyatwegereza ijuru haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, tunakwikinzeho ngo uturinde umuriro n’ibyawutwegereza mu magambo n’ibikorwa.
4
Ibihano byo mu mva n’ibyiza byaho: Tugomba kwemera ko urupfu ari ukuri. Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa” Surat Sajidat: 11.
Ibyo ni ibintu biriho bidashidikanywaho, tukaba twemera ko buri wese upfuye cyangwa wishwe ku mpamvu iyo ariyo yose ntacyo bihindura na kimwe. Imana yaravuze iti “Igihe cyabo nikiramuka kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo” Surat Al A’araf: 34.
• Tukemera ko umuntu wese upfuye imperuka ye iba yageze, akaba yimukiye mu buzima bwa nyuma.
• Hari Hadith nyinshi zimpamo zaturutse ku intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zemeza ibihano byo mu mva ku bahakanyi n’abigometse, ndetse n’inema kubemera n’abantu beza ibyo byose tugomba kubyemera gusa tukirinda kuvuga uko bizaba bimeze, kuko ubwenge bw’umuntu budashobora kumenya ukuri kwabyo, kuko ibyo biri mu bintu byihishe nk’ijuru n’umuriro bitari mu bintu bigaragara, ububasha bw’ubwenge bw’umuntu bubasha kugereranya no gutanga itegeko ku kintu buzi ikimeze nkacyo uko ni nako bimeze mu buzima bw’isi.
• Nk’uko ibintu byo mu mva ari inkuru z’ibyihishe bidashobora kugaragara, iyaba byagaragaraga nta nyungu yo kubyemera yaba ihari, nta n’impamvu yo gutegeka abantu kubyemera nta nubwo abantu bari kujya bahambana, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti “Iyo abantu bataza kujya bahambana nari gusaba Imana ko yabumvisha ibihano byo mu mva jyewe numva” Yakiriwe na Muslim 2868. Na Nasaiy: 2058. Ndetse n’inyamaswa ntizari kuba zumva ibyo bihano.

Inyungu zo kwemera umunsi w’imperuka: |
1
Kwemera umunsi w’imperuka bifite ingaruka zikaze mu kuyobora umuntu no kumutunganya no gutuma yibanda ku bikorwa byiza no gutinya Imana bikanatuma agendera kure kwikunda no gukorera ijisho.
No kubera iyo mpamvu akenshi hari ihuriro hagati yo kwemera umunsi w’imperuka no gukora ibikorwa byiza. Imana yaravuze iti“Mu by’ukuri, abita ku misigiti ya Allah ni babandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka” Surat Tawubat: 18.
Ndetse n’ijambo ry’Imana rigira riti “Abemera imperuka baracyemera kandi bakita kumasengesho yabo” Surat Al An’am: 92.
2
Kwemera umunsi w’imperuka, bihwitura umuntu wese wazindajwe n’ubuzima bw’isi n’umunezero wabwo, bikamubuza kumvira Imana no gufatirana igihe kugira ngo yiyegereze Imana mu bikorwa byiza, akerekera ku buzima bugufi akibagirwa ko ubuzima bwanyuma aribwo buzahoraha iteka.
Nyuma y’uko Imana ivuze ibigwi by’intumwa muri Qor’an ikanavuga ibikorwa byabo byiza n’impamvu yabateraga gukora ibyo bikorwa byiza, Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka” Surat Swadi: 46.
Ko mu by’ukuri, impamvu bakoraga biriya bikorwa byiza ni uko bari bafite umwihariko wo kwibuka imperuka maze uko kuyibuka bikabatera gukora ibyo bikorwa byiza. Ubwo bamwe mubayislamu bigaragara ko bagira ubunebwe mugukurikiza amategeko y’Imana n’intumwa yayo, Imana mukubakebura yaravuze iti “Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka” Surat Tawubat: 38.
Iyo umuntu yemeye umunsi w’imperuka, icyo gihe yemera adashidikanya ko buri nema yose yo ku isi idashobora kugereranywa n’iyo ku mperuka, akanemera ko buri gihano cyose cya hano ku isi – mu nzira y’Imana- kidashobora kugereranywa n’igihano cyo ku mperuka.
3
Iyo umuntu yemeye umunsi w’imperuka kandi, umutima we uratuza akemera ko buri muntu azabona uruhare rwe, n’iyo hagize ikimucvika mu buzima bw’isi ntabwo yiheba ngo yimanike kubera umubabaro, ahubwo akora ibishoboka ngo mu kwizera ko Imana idashobora kuburizamo ibihembo by’uwakoze neza, nubwo yaba yarahugujwe ikingana n’impeke y’ururo ku munsi w’imperuka azakibona kandi agikeneye cyane, ni gute umuntu wiringiye ko ukuri kwe azagusubizwa uko byagenda kose mu gihe kizaba gihambaye kandi kitoroshye yakwiheba? Ni nagute umuntu uzi neza ko uzamucira urubanza ari umutegetse w’abategetsi bose Imana Nyagasani yagira agahinda?
Kwemera igeno ry’Imana:
Igisobanuro cyo kwemera igeno ry’Imana: |
Kwemera igeno ry’Imana: Ni uguhamya kuzuye ko buri icyiza cyose na buri kibi cyose kikugeraho kiba ari itegeko ry’Imana n’igeno ryayo, ukanemera ko Imana ikora icyo ishaka, nta kintu gishobora kubaho bitari mu bushake bwayo, ukemera ko nta kintu gishobora kubaho kitari mu bushake bw’Imana, kandi ko nta kintu kiba ku isi kitari mu igeno ry’Imana, nta n’ikibaho kitari mu butegetsi bwayo, no kubera iyo mpamvu Imana yategetse abagaragu bayo iranababuza ariko ibaha uburenganzira bwo gukora ibikorwa byabo, nta gahato ibikorwa byabo bibaho biturutse mu bushobozi bwabo kuko Imana ariyo yabaremye ikanarema ubushobozi bwabo, iyobora uwo ishaka kubera impuhwe zayo, ikanayobya uwo ishaka kubera ubugenge bwayo ntibazwa ibyo yakoze ariko abantu bo babazwa ibyo bakoze.
Kwemera igeno ry’Imana Nyagasani ni imwe mu nkingi z’ukwemera, nk’uko byaje mu gisubizo cy’intumwa Muhamadi ubwo Jibril yamubazaga kubyerekeye ukwemera, yaravuze ati “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka, ukanemera igeno ry’ibibi n’ibyiza ko bituruka ku Imana” Yakiriwe na Muslim: 8. |
Nta kintu na kimwe kiri kuri iyi si kitari mubyo Imana yagennye.
Ni ibiki bikubiye mu kwemera igeno ry’Imana: |
Kwemera igeno ry’Imana bikubiyemo ibintu bine:
- Kwemera ko Imana yamenye buri kintu mu buryo rusange n’uburyo burambuye, ukemera ko Imana yamenye ibiremwa byayo mbere yuko ibirema inamenya amafunguro yabyo n’ibihe byabyo byo gupfa inamenya amagambo yabo n’ibikorwa byabo ndetse imenya utwo bazakora twose inamenya ibyo bazakora mu ibanga n’ibyo bazakora ku mugaragaro, kandi yamenye muri bo uzajya mu ijuru n’uzajya mu muriro. Imana yaravuze iti “Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi” Surat Al Hashir: 22.
- Kwemera ko Imana yanditse ibyo byose k’urubaho rurinzwe hashingiwe k’ubumenyi bwayo. Na gihamya ni ijambo ry’Imana rigira riti “Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko kiba. Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye” Surat Al Hadid: 22. N’ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Imana yanditse amageno y’ibiremwa mbere yuko irema ibirere n’isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu” Yakiriwe na Muslim: 2653.
- Kwemera ugushaka kw’Imana gukora kutagira ikigusubizayo, ibintu byose bibaho bibaho mu gushaka kw’Imana n’ububasha bwayo, ibyo Imana yashatse byabayeho, n’ibyo itashatse ntibyabayeho. Imana yaravuze iti “Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse” Surat Tak’wir: 29.
- Kwemera ko Imana Nyagasani ariyo yashyizeho ibiriho byose, ko kandi ariyo umuremyi wenyine, ko ibindi byose bitari yo ari ibiremwa byayo ukanemera ko Imana ifite ubushobozi kuri buri kintu. Imana Nyagasani yaravuze iti “Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye” Surat Al Fur’qan: 2.
Umuntu afite uguhitamo mubyo akora akanagira ubushobozi bwo gukora ibikorwa bye ndetse n’ubushake bwo kubikora: |
Kwemera igeno ry’Imana ntibikuraho kuba umuntu afite ubushake mu bikorwa bye akora ndetse n’amahitamo, akanagira ubushobozi bwo kubikora, kuko amategeko y’idini ndetse n’ibigaragara bihamya ibyo.
Amategeko y’idini, Imana yaravuze m’ubushake bw’umuntu iti “Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira” Surat Nabau: 39.
Imana kandi kubyerekeye ubushobozi bw’umuntu bwo gukora ibikorwa bye yaravuze iti “Allah nta we ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze” Surat Al Baqarat: 286.
Naho ibiriho bihamya ko umuntu afite ubwisanzure mubyo akora, ni uko buri wese azi neza ko afite ubushobozi n’ubushake bimufasha gukora icyo ashatse cyangwa kukireka, umuntu ubwe akaba abasha gutandukanya ibyo yakoze kubushake bwe nko kugenda ndetse n’ibiba bitari mu bushake bwe nko gusitara ukagwa, ariko ubushake bw’umuntu n’ubushobozi bwe bibaho bishingiye k’ubushake bw’Imana n’ubushobozi bwayo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse” “Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse” Surat A Tak’wir: 28-29.
Imana ihamya ubushake bw’umuntu inahamya ko ubwo bushake bwinjira mu b’ubushake bw’Imana, kuko isi yose ni iy’Imana nta kintu kiri mu mutungo w’Imana itazi kandi itashatse ko kibaho.
Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, twebwe twayoboye umuntu inzira, inzira;abishatse (yahitamo kwemera) agashimira cyangwa agahakana” Surat Al Insanu: 3.
Urwitwazo rw’igeno: |
Ubushobozi bw’umuntu no guhitamo kwe nibyo bishingiraho kurebwa n’amategeko kwe amutegeka cyangwa amubuza, bityo uwakoze neza agahemberwa kuba yarahisemo inzira y’ubuyoboke n’ukoze nabi agahanwa kubera guhitamo kwe inzira y’ubuyobe.
Imana Nyagasani ntabwo yigeze idutegeka ibyo tudashoboye, ntabwo rero yemera ko umuntu areka amasengesho yitwaje igeno ry’Imana.
Hanyuma umuntu mbere yo gukora amakosa ntabwo aba azi ibyo Imana izi kuri we ndetse n’ibyo yamugeneye? Imana yamuhaye ububasha n’amahitamo, inamusobanurira inzira z’ibyiza ndetse n’izi ibibi, aramutse akoze amakosa icyo gihe niwe uba wahisemo ibyaha akanabirutisha kumvira Imana bityo akaba agomba kwihanganira ibihano by’icyo cyaha.
Umuntu aramutse aguhohoteye agatwara umutungo wawe akanakubuza amahoro, avuga ko abikoze kubera ko Imana yabimugeneye, urwo rwitwazo ntabwo rwakwakirwa kuri we icyo gihe arabihanirwa kuko aba yabikoze yabihisemo ndetse no k’ubushake bwe.
Inyungu zo kwemera igeno ry’Imana: |
Inyungu zo kwemera igeno ry’Imana zirahambaye mu buzima bw’umuntu muri zo:
1
Igeno ni kimwe mu bintu bishishikariza umuntu gukora no gushakisha mubyo Imana ikunda muri ubu buzima bwo ku isi.
Abemera bategekwa gushyiraho impamvu zabageza kucyo bashaka bakaniringira Imana Nyagasani, ariko bakemera ko izo mpamvu zonyine zidatanga umusaruro bitari k’ubushake bw’Imana kuko Imana ariyo yaremye izo mpamvu, kandi niyo irema ibiva muri izo mpamvu. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Jya ushishikazwa n’ibigufitiye akamaro wishingikirize Imana kandi ntugacike intege, nihagira ikibi kikubaho ntuzavuge ngo iyo nza kugira ntya na gutya byari kuba gutya, ariko ujye uvuga uti: Imana yaragennye ikora ibyo ishatse, kuko imvugo ngo “Iyo nza” ifungura ibikorwa bya Shitani” Yakiriwe na Muslim: 2664.
2
Umuntu agomba kumenya ikigero cye, ntiyibone cyangwa ngo yirate kuko atashobora kumenya ibyagenwe, ntiyanamenya ikizaba mu gihe kizaza, no kubera iyo mpamvu umuntu agomba kwemera ubushobozi bwe buke no gukenera Nyagasani we iteka.
Umuntu iyo agezweho n’ikiza arirata akanibona yagerwaho n’ikibi agata umutwe akanagira agahinda, nta n’icyarinda umuntu kwirata no kwibona igihe agezweho n’ikiza, ndetse n’agahinda n’umubabaro igihe yagezweho n’ikibi usibye kwemera igeno, akemera ko ibyabaye byazanwe n’amageno kandi Imana yari ibizi.
3
Ko kandi ishyari rirangiza ibibi, umwemera ntabwo yagirira umuntu ishyari k’ubyo Imana yamuhaye mu byiza, kuko Imana ariyo yabimuhaye iranabimugenera, kandi umuntu azi neza ko igihe agiriye umuntu ishyari icyo gihe aba arwanyije igeno ry’Imana n’itegeko ryayo.
4
Kwemera igeno bishyira mu mutima ubutwari bwo guhangana n’ibintu bikomeye, bikanamushyiramo umwete kuko aba azi neza ko ibihe byo gupfa n’amafunguro byagenwe akanemera ko ntacyagera k’umuntu usibye icyo Imana yamwandikiye.
5
Kwemera igeno bishyira mu mutima w’umwemera ukuri k’ukwemera gutandukanye, igihe cyose akaba yishingikiriza Imana, akanayiringira ariko ashyiraho n’impamvu zamugeza kucyo ashaka, kandi igihe cyose akaba akeneye Nyagasani we ibyo byose abikuramo gushikama.
6
Kwemera igeno bishyira mu mutima ituze, umwemera akamenya ko ibyamubayeho ntakuntu byari kumuhusha n’ibyamuhushije nta kuntu byari kumubaho.