Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri nkanahamya ko Muhamadi ari intumwa yayo.
Kuki nta yindi Mana ibaho itari Allah?
- Nuko ririya jambo ari icya mbere umuyislamu agomba, ushaka kwinjira muri Islam ni ngombwa kuri we kuryemera no kuryatura.
- Kuko urivuze aryemera kandi ibyo byose akabikora agamije kwishimirwa n’Imana, rizaba intandaro yo kurokoka kwe umuriro, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Imana yaziririje ku muriro umuntu wese wavuze La ilaha ila llahu, akabivuga agamije kwishimirwa n’Imana” Yakiriwe na Bukhariy: 415.
- No kuba umuntu upfuye yavuze iri jambo kandi aryemera uwo aba ari uwo mu ijuru, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabivuze agira ati “Uzapfa azi neza ko nta yindi Mana ibaho itari Allah, yinjira mu ijuru” Yakiriwe na Ahmad: 464.
- No kubera iyo mpamvu kumenya ijambo La ilaha ila llah ni kimwe mu byangombwa kandi by’ingenzi.

Igisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llah:
Bisobanuye ngo ntawe ukwiye gusengwa mu kuri usibye Imana imwe rukumbi, bikaba ari uguhakana ubumana ku bitari Allah no gubushimangira bwose kuri Allah umwe rukumbi, utagira uwo abangikanye nawe.
N’ijambo Ilahu: risobanuye, usengwa umuntu asenze ikintu aba akigize imana mu mwanya w’Imana, kandi ibyo byose ntibyemewe usibye gusa Imana imwe ariyo Nyagasani w’ibiremwa byose.
Allah wenyine Nyirubutagatifu niwe ukwiye gusengwa nta wundi uwo niwe imitima isenga kubera urukundo no kumukuza no kwicisha bugufi kuri we bijyanye no kumutinya no kumwiringira, no kumusaba nta wundi usabwa usibye Imana nta witabazwa usibye Imana kandi nta muntu ugomba gusengwa utari Imana nta ubaga atabaze kubera kwiyegereza Imana, bityo ni ngombwa kwereza Imana amasengesho, nk’uko Imana ibivuga igira iti “Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ugusenga Allah bamwiyegurira” Surat Al Bayinat: 5.
N’umuntu usenze Imana ayiyegurira ahamya ibisobanuro bya La ilaha ila llahu azagira ubuzima byiza n’umunezero ntabwo imitima yagira ituze no kugubwa neza usibye igihe ihariye Imana amasengesho, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Umuntu uzakora ibikorwa byiza yaba ari igitsina gabo cyangwa igitsina gore akaba ari umwemera tuzamubeshaho ubuzima bwiza” Surat Nahalu: 97.
Inkingi z’ijambo La ilaha ila llahu:
- Iri jambo rihambaye rifite inkingi ebyiri, bikaba ari ngombwa kuzimenya kugira ngo ibisobanuro byaryo byumvikane ndetse n’ibijyana naryo bisobanuke:
-
1
Inkingi ya mbere: La ilaha: bisobanuye guhakana ikorwa ry’amasengesho ku utari Imana Nyagasani no gutesha agaciro ibangikanya kandi bikaba ari ngombwa guhakana buri kintu cyose gisengwa kutari Allah, cyaba ari umuntu cyangwa inyamaswa, igishushanyo inyenyeri n’ibindi.
-
2
Inkingi ya kabiri: Ila llahu: bisobanuye guhamya amasengesho ku Mana yonyine, no guharira Imana Nyagasani ibikorwa byose by’amasengesho nk’iswala, ubusabe no kwiringira.
-
Ibikorwa byose by’amasengesho, bikorerwa Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nayo, n’ugize igikorwa muri ibyo akorera utari Imana uwo aba ari umuhakanyi.
Nkuko Imana yabivuze igira iti “N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda” Surat Al Muuminuna: 117.
Igisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llahu n’inkingi zaryo byaje mu ijambo ry’Imana rigira riti “Bityo uzahakana ibigirwamana maze akemera Imana, uwo azaba afashe ku mugozi ukomeye” Surat Al Baqarat: 256.
Mu ijambo ry’Imana rigira riti “Uzahakana ibigirwamana” icyo nicyo gisobanuro cy’inkingi ya mbere (La ilaha), naho ijambo ryayo rigira riti “Maze akemera Imana”, icyo nacyo n’igisobanuro cy’inkingi ya kabiri (Ila llahu).

Kugira umutima ukeye no kugira umutuzo war oho biterwa na Tawuhidi (gusenga Imana imwe).