Ikiriho ni uko umuyislamu iyo yinjiye Islam ahamana amazina ye ntarihindure, ntabwo guhindura amazina ku gihe cy’abasangirangendo byari bizwi, kuko hari benshi mu bantu binjiye Islam bakomeza kugumana amazina yabo atari mu cyarabu, usibye igihe ayo mazina yaba afite ibisobanuro bibi, ayo ashobora guhindurwa kubera ibisobanuro bibi byayo.

Ni ngombwa guhindura amazina mu bihe bikurikira:
1
Kuba izina rigira umugaragu ku utari Imana, cyangwa rikaba ririmo igisobanuro kinyuranye no kwemera:
Urugero kuba izina rye ryaba ari nka Umugaragu wa Mesiya, Umugaragu w’intumwa, cyangwa ibimeze nk’ibyo, cyangwa izina rikaba rifite igisobanuro kinyuranye no kwemera, urugero ni izina rya Shunudat bisobanuye umwana w’Imana.
Cyangwa umuntu akitwa riri mu by’umwihariko w’Imana n’ibisingizo byayo:
Nk’umuntu kwiyitirira ubugaragu bw’ikintu cy’umwihariko w’Imana nko kwiyita umwami w’abami n’ibindi.
2
Kuba izina rifite igisobanuro kibi gituma abantu baryinura.
Kandi Imana Nyagasani yaziririje ibintu bibi mu biribwa n’ibinyobwa no mu bintu byose birebana n’ubuzima, si byiza kwita izina rifite igisobanuro cyibi nyuma yo kuba umuyislamu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ni amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemera” Surat Hujrat: 11.
3
Kuba izina ari izina bwite rifite igisobanuro cyijyanye n’idini mu batari abayislamu cyangwa ryamamaye mu abanyamadini batari abayislamu k’uburyo ryabaye ikirango cy’idini muri bo.
Urugero: Petero, Jorge, Yohana, Paul mu ba kiristu n’ibindi.
Bene ayo mazina bikaba ngombwa kuyahindura umuntu agafata irindi ridafite aho rihuriye n’ibyo, kugira ngo umuntu yirinde urwikekwe, kuko kwitwa ayo mazina harimo kwisanisha n’abahakanyi.
Ni byiza guhindura izina:
Igihe izina rishya rikundwa n’Imana, nko kuba wahindura izina ukitwa Abdullah na Abdu Rahman nandi nkayo, kuko ayo ari amazina meza, ariko ibyo nta sano bifitanye no kuba umuyislamu.
- Biremewe guhindura izina igihe cyose nubwo byaba nta mpamvu ibiteye nko kuba yahindura izina ritari icyarabu agafata iry’icyarabu, ariko ibyo ntabwo biri mu bintu byiza nta naho bihuriye no kuyoboka Islam.
- Ese izina rifite igisobanuro kinyuranye n’idini ndetse n’imyemerere?
-
Oya
Oya: Ese izina rifite igisobanuro cy’idini mu batari abayislamu cyangwa ryamamaye mu abanyamadini batari abayislamu?
-
Oya
Ese ryaba rifite igisobanuro cyibi cyanzwe mu mitima?
-
Oya
Oya: Igihe izina ridafite ibisobanuro twavuze byatambutse, ntabwo ari ngombwa kurihindura, kuko abenshi mu bayislamu bahamanye amazina yabo mu ntangiriro zo kwamamaza idini kandi amazina atari ay’icyarabu. Biremewe guhindura izina igihe cyose kabone n’iyo waba nta mpamvu ibiguteye, ni byiza kurihindura igihe kurihindura ufata izina rifite igisobanuro cyiza ku Mana nka Abdullah na Abdu Rahman.
-
Nibyo
Nibyo: Ni byiza kurihindura, ugafata izina rifite igisobanuro cyiza, cyijyanye n’umuntu winjiye Islam.
-
-
Nibyo
Nibyo: Ni ngombwa kurihindura kubera kwigizayo Fitina. No kwirinda kwisanisha.
-
-
Nibyo
Nibyo: Ni ngombwa guhindura izina rifite icyo gisobanuro.
-