1 Imico myiza iri mubyatumye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) atumwa ku bantu:
Imana yaravuze iti “Ni we wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, inabeze” Surat Al Jumuat: 2. Imana iragaragaza inema zayo ku bemera ko yaboherereje intumwa yayo kugira ngo ibigishe Qor’an kandi ineze imitima yabo iyikuraho ibangikanya n’imico itari myiza n’imigenzo yose mibi, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, natumwe kuzuza imico myiza” Yakiriwe na Bayihaqiy: 21301. Imwe mu mpamvu zikomeye zatumwe intumwa Muhamadi atumwa ni ukuzamura imico myiza ku muntu ku giti cye no ku bayislamu muri rusange.

Kuzuza imico myiza ni kimwe mu by’ingenzi byatumye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Imana imutuma.
2 Imico myiza ni igice gikomeye cyo kwemera:
Intumwa Muhamadi ubwo yabazwaga ati: Ninde mwemera uruta abandi? Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ni ubarusha imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1162. Na Abu Dauda: 4682.
Imana yise ukwemera igikorwa cyiza, yaravuze iti “Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musenga); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi” Surat Al Baqarat: 177. Ibikorwa byiza ni izina rikusanyije amako yose y’ibyiza harimo n’imico myiza, amagambo ndetse n’ibikorwa, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ibikorwa byiza, ni ukurangwa n’imico myiza” Yakiriwe na Muslim: 2553.
Ibyo bigaragarira neza mu ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Ukwemera kugizwe n’ibice birenga mirongo itandatu, ikiri ku isonga ni ukuvuga ijambo La ilaha ila llahu, igisozereza ibindi ni ugukura igisitaza mu nzira, no kugira isoni ni igice mu bigize ukwemera” Yakiriwe na Muslim: 35.
3 Mu by’ukuri, imico myiza ifitanye isano na buri bwoko bwose bw’amasengesho:
Nta nahamwe uzasanga Imana yarategetse isengesho usibye ko yagaragaje impamvu yaryo mu buryo bw’imico cyangwa ingaruka zaryo ku muntu n’abayislamu muri rusange, ingero kuri ibyo ni nyinshi muri zo:
Iswala Imana yaravuze iti “Jya uhozaho iswala, mu by’ukuri, iswala ibuza gukora ibibi n’ibiteye isoni” Surat Al Ankabut: 45.
Gutanga Zakat: “Fata mu mitungo amaturo, ubasukure kandi ubeze kubera yo” Surat Tawubat: 103. Hamwe n’uko izaka ubwayo ari ukugirira neza abantu no gukemura ibibazo byabo, ariko inasukura roho ikanayeza iyikuraho imico mibi.
Igisibo “Mwategetswe gusiba nk’uko byategetswe ababayeho mbere yanyu kugira ngo mubashe gutinya Imana” Surat Al Baqarat: 183. Ikigambiriwe muri yo ni ugitinya Imana ukora ibyo yagutegetse wirinda ibyo yakubujije, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze iti “Utazareka kuvuga ibinyoma no kubikoresha, Imana ntikeneye kuba yareka ibiribwa bye n’ibinyobwa bye” Yakiriwe na Bukhariy: 1804. Uwo igisibo cye kitagira ingaruka ku mutima we no ku mico ye n’abantu uwo ntaba yageze ku ntego y’igisibo.
4 Ibyiza bihambaye n’ibihembo bikomeye Imana yateganyirije uzarangwa n’imico myiza:
Ingero z’ibyo ni nyinshi muri Qor’an na Hadith, muri zo:
- Ni uko imico myiza aricyo kintu kizaremereza umunzani w’ibyiza ku munsi w’imperuka:
Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nta kintu kizashyirwa ku munzani kikagira uburemere kurusha imico myiza, kandi urangwa n’imico myiza izamuzamura mu nzego z’abajyaga basiba ndetse n’abanyamasengesho” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2003.
- Imico myiza ni imwe mu mpamvu zikomeye zo kwinjira mu ijuru.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ikintu kizinjiza abantu benshi mu ijuru, ni ugutinya Imana n’imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2004. Na Ibun Majah: 4246.
- Kuba umuntu uzarangwa n’imico myiza azaba ari hafi y’intumwa Muhamadi ku munsi w’imperuka:
Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, abantu nkunda cyane n’abazaba bari mu byicaro byo hafi yanjye ku munsi w’imperuka, ni ababarusha imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2018.
- Uzarangwa n’imico myiza urwego rwe ruzaba ari urwo hejuru mu ijuru, bitewe n’isezerano ry’intumwa Muhamadi yashimangiye:
Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Njyewe ndi umwishingizi, k’umuntu uzareka impaka za ngo turwane n’ubwo yaba ari mu kuri, kuzinjira mu inzu yo hasi mu ijuru, kandi ndi umwishingizi w’umuntu uzareka kubeshya n’ubwo yaba akina, kuzinjira mu nzu yo hagati mu ijuru, ndi umwishingizi kandi w’umuntu uzarangwa n’imico myiza kuzinjira mu nzu yo hejuru mu ijuru” Yakiriwe na Abu Daudi: 4800.

Imico myiza ni kimwe mu bikorwa bihambaye ku Mana kandi bita umuntu ituze n’umunezero.