
Islam ishishikariza abashakanye ko bahorana umubano mwiza kandi irabishimangira, ariko ishyira mu mategeko ibyatuma habaho ubutane igihe abashakanye babyifuza.
Islam kandi ishishikariza abashakanye ko isezerano bagiranye ryo gushyingiranwa rya iry’iteka, kandi ko uko gushakana kwahoraho, k’uburyo urupfu arirwo rwabatanya, Imana nayo yise isezerano ryo gushyingirwa isezerano rikaze, ntibyemewe rero muri Islam kugena igihe iryo sezerano rizarangirira.
Ariko Islam mugushiraho ayo mabwiriza, inateganya ko iyashyiriraho abantu bari ku isi, bafite ibibaranga n’imiterere inyuranye ya kimuntu, kubera iyo mpamvu yagennye uburyo bwo kuva muri iryo sezerano, igihe kubana bitagikunze, inzira zose zikaba zifunze, n’uburyo bwose bw’ubwiyunge bukaba bwarananiranye, muri icyo gihe bagomba gukorana mugushyira mu gaciro hagati y’umugabo n’umugore, kuko ni kenshi hagati y’umugabo n’umugore habamo impamvu zo kwangana n’ibibazo, bituma gutanga ubutane biba ngombwa, ikaba ari nayo nzira yo kugera ku amahoro n’umutekano w’umuryango, kuko isezerano ryo gushyingiranwa bagiranye ritakibasha kugera ku ntego yaryo, bityo gutandukana kwabo bikaba aricyo kibi gitoya cyabaho kuruta gukomeza kubana.
No kubera iyo mpamvu Islam yaziruye ubutane nk’inzira yo kuva mu bihe nk’ibi, k’uburyo buri wese yakwishakira undi ubuzima bugakomeza, hari igihe ashobora kubona kuri uwo icyo yabuze kuwa mbere, bityo ijambo ry’Imana rikaba rigeze ku ntego yaryo “Ariko nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Ushishoza” Surat Nisau: 130.
Ariko Islam yashyiriyeho ubutane amategeko n’amabwiriza ayigenga, muriyo:
- Ubusanzwe ubutane butangwa n’umugabo ntabwo ari umugore.
- Birashoboka kandi ko iyo umugore atakibashije kubana n’umugabo we ariko umugabo akaba atemera kumuha ubutane, ko uwo mugore yabusaba kwa Qadhi, akaba yabatanya mu gihe impamvu umugore atanga zumvikana.
- Biremewe ko umugore ashobora kugaruka ku mugabo we nyuma y’ubutane bwa kabiri, ariko iyo yamuhaye ubutane bwa gatatu, icyo gihe ntabwo uwo mugabo aba yemerewe kongera kumurongora, kereka abanje kurongorwa n’undi mugabo mu buryo bwuzuye.