Imyambaro yose y’umwemera igomba kuba ari myiza isukuye cyane cyane igihe agiye mu bantu ndetse n’igihe agiye gusenga, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusenga” Surat Al A’araf: 31.
Imana yategetse abantu kwambara neza no kugaragara neza kuko ibyo bibarwa mu kuganira inema z’Imana, Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti "Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka". Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi” Surat Al A’araf: 32.
Kwambara neza ni ibintu bitandukanye
1Ni imyambaro ihisha ukugaragara kw’ibihimba runaka by’umubiri w’umuntu bijyanye no kwiyubaha kwa kamere y’abantu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri, twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu” Surat Al A’araf: 26. 2Ni imyambaro irinda umubiri w’umuntu imbeho n’icyokere ndetse ikamurinda n’ibibi, imbeho n’icyokere biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, naho ibibi, biterwa no guhohotera umubiri w’umuntu, Imana mukugaragaza imyambaro yaravuze iti “Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye)” Surat A Nahalu: 81. |
![]() > Imyambaro ituma umuntu agera ku inyungu nyinshi. |